• 16/12/2019 3:38 03

Musanze: Gufata neza umusaruro w’ibigori byagabanyije igihombo ku bahinzi

Abaturage bahinga ibigori mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze bavuga ko nyuma yo kwigishwa gufata neza umusaruro wabyo byagabanyije ibihombo bagiraga bitewe n’uko byazagamo uruhumbu babigeza ku isoko ntibigurwe. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko izakomeza gushyira imbaraga mu kugabanya umusaruro wangirika.

Birikunzira Emmanuel avuga ko hari umusaruro w’ibigori wabapfiraga ubusa kubera ko byajemo uruhumbu

Muri rusange mu gihugu hose umusaruro w’ibigori ungana na 15% urangirika. Mu karere ka Musanze, abaturage bahinga ibigori mu kagari ka Buruba mu murenge wa Cyuve bahinga ibigori bakabisimburanya n’ibirayi muri Koperative Twizamure Cyuve.

Aba baturage bareteganya gusarura T 220 ku buso bwa Ha 75 bahingaho nk’abahuje ubutaka. Imyumvire yabo mu gufata neza umusaruro yarazamutse nk’uko babivuga kuko ngo mbere bahombaga byinshi.

Agira ati “Mbere hari ubwo twashakaga isoko ry’ibigori tukaribura kuko tutari tuzi kubyanika neza. Ubu biri mu nzu, biramanitse no hanze hari hangar zubatse kandi zisakaye ntibishobora kunyagirwa, mbere twarahunguraga ugasanga, tukanika hasi ku mahema ugasanga tubuze isoko kubera ko umusaruro utameze neza.”

Ngo hari ubwo bigeze kweza Toni 300 ibigori byabo babifata nabi, birandura, bizamo uruhumbu babigurisha ku mafaranga 80 ku Kilo kandi bitwarwa n’abamamyi.

Ubu ibigori babisarura byumiye mu murima, bakabijyana mu bwanikiro bubakiwe ku nkunga ya Leta bushobora kwakira Toni 40, aho niho batendeka ibigori, na bo ubwabo ku ruhare rw’abaturage bubatse ubwanikiro bubafasha kubika neza ibigori, kandi bigishijwe uburyo bamanika ibigori bifite amababi atinjiramo amazi bigatuma uruhumbu rutabitondaho.

Bemeriki Peteronila wo mu mudugudu wa Rutemba mu kagari ka Buriba, avuga ko kugira ngo ibigori byagiyeho uruhumbu bitanduza undi musaruro babifata, icyo gitiritiri bakakimanyura bakakigira intwi.

Bemeriki Peteronila avuga ko ku mwaka ibirayi n’ibigori bimwinjiriza agera kuri miliyoni 1,2 Frw kubera ko yamenye gufata neza umusaruro

Ati “Mbere twarahingaga mu kajagari, ibishyimbo aha, amajeri (amashaza hariya) ugasanga ntacyo usarurye, nyuma ba Agronome baratwegereye batwereka uko uca umurongo, uko utera ikigori n’uko ushyiramo ifumbire mva ruganda.”

Uyu muturage umusaruro we warazamutse ku buryo ku mwaka ibigori n’ibirayi bishobora kumwinjiriza miliyoni 1,2 Frw, ariko ngo mbere yamenaga igice kinini cy’umusaruro cyane uw’ibigori wangirikaga kubera ko babisaruye bitumye bagategereza ko bizahuguta.

Abaturage bigishwa kurwanya uruhumbu (aflatoxin) kuko iyo rubaye rwinshi mu musaruro bituma utakaza ubuziranenge bwawo, umuhinzi akaba yahenda ariko no ku bantu bazawukoresha ukabagiraho ingaruka.

Umutoni Mediatrice ukora mu mushinga ugamije gufata neza umusaruro no kuwongerera agaciro hibandwa ku ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (PASP), avuga ko icya mbere bafashije abahinzi ari ukubaha amahugurwa no kubajyana mu ngendoshuri, abahinga ibigori banafashwa kubona ibikoresho byatuma bafata neza umusaruro na bo bagizemo uruhare mu byo bita nkunganire.

Avuga ko ubumenyi abahinzi bahawe bwabafashije kumenya indwara y’uruhumbu (aflatoxin) n’uko bakwirinda. Uruhumbu ngo ruterwa cyane n’ubukonje niyo mpamvu bubakiye abaturage ubwanikiro, na bo bashishikarizwa gusharika ibigori byabo bakabishyira muri hangar, kandi igihe banitse bakagenzura ibigori byanduye, kuko ngo ikigori kimwe cyanduye aflatoxin gishobora kwanduza toni y’ibigori bizima.

Agira ati “Ibigori turabipima byaba bigeze ku buhehere buri hagati ya 15 na 17 (amazi ari mu kigori), nubundi turongera tukanika, tuba dukeneye kubyumisha bikagira ubuhehere bwa 13. Ubushyize ahantu hafunganye hatari urumuri n’ubundi ushobora gusanga byazanye uruhumbu, ariko iyo byumye uba wizeye ko rwa ruhumbu ururwanyije no mu buhunikiro.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana, avuga ko uko uruhumbu (alatoxin) igenda iba nyinshi mu mubiri ari na ko igenda itera indwara zirimo nka cancer ifata umwijima, agasaba ko abahinzi n’abacuruzi bakomeza gufata ingamba zo kurinda neza umusaruro.

Ati “Icyo dushaka si uko ibigori bijya ku isoko biba ari byiza ariko ibisigaye mu rugo bikaba ari bibi. Umusaruro ugomba kuba ari mwiza ho waba uri hose.”

Aflatoxin ni indwara yangiza umusaruro w’ibinyampeke cyane ibigori kandi ikagira ingaruka ku bantu babiriye iyo ubwo burozi bubaye bwinshi mu mubiri
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana asaba abahinzi n’abacuruzi kwita ku buziranenge bw’umusaruro w’ibigori ngo uzazamo ‘aflatoxin’
Mu bwanikiro bwubatse neza ibigori babikokoraho amababi kuko haba hinjiramo umwuka
Abahinzi ubwabo bashobora kwiyubakira ubwanikiro ku kiguzi gito, ariko umusaruro wabo ntiwangirike
Ubu ni ubwanikiro umushinga PASP wubakiye abahinga ibigori muri Cyuve

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *