• 12/12/2019 5:50 59

Musanze FC yirukanye abatoza babiri, umukuru n’uwari umwungirije

Uwari umutoza mukuru wa Musanze FC, Niyongabo Amars na Nduwimana Pablo wari umwungirije birukanywe n’iyi kipe ibaziza umusaruro udashimishije.

Niyongabo Amars

Ubuyobozi bw’iyi kipe y’Akarere ka Musanze bwari bwahaye igikonkwani Niyongabo bumusaba nibura umusaruro w’amanota arindwi ku ikenda yagombaga gukina mu minsi ishize.

Iyi kipe yari yamenyesheje uyu mutoza ko nadaca aka gahigo yari yahawe izahita imwirukana.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 12 n’amanota ikenda (9) mu mikino ikenda imaze gukina, muri iyi mikino Niyongabo yari yasabwe nibura gutsindamo ibiri akanganya umwe, yayikuyemo amanota abiri gusa.

Niyongabo Amars abaye umutoza wa kane wirukanywe n’amakipe batangiranye muri iyi shampiyona ya 2019-2020 nyuma ya Mathurin Ovambe Olivier wirukanywe na Mukura VS, Nduwantare Ismail wirukanwe na Gicumbi FC na Justin Bisengimana wirukanywe na Bugesera FC.

Akaba abaye uwa gatanu utandukanye n’ikipe ye kuva Shampiyona yatangira kuko ejo hashize Seninga Innocent watozaga Etincelles yayisezeye ayishinja gushaka kumuhuguza umushahara w’ukwezi kumwe.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *