• 25/01/2020 6:26 24

Musanze: Abo mu nkengero z’umugi burira igiti cyangwa umusozi kugira ngo bakoreshe telefoni

Abaturiye inkengero z’umugi wa Musanze mu bice binyuranye bavuga ko babangamirwa no kuba nta huzanzira rya Telefone (network), ngo uwagira ikibazo atewe n’abagizi ba nabi ntiyatabaza akoresheje telefoni abandi ngo birabadindiza mu bushabitsi bwabo.

Kuba nta huzanzira babasha kubona ngo bahamagare cyangwa bahamagarwe kuri telefoni ngo birabadindiza mu iterambere no mu ikoranabuhanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko buri gushakira umuti urambye iki kibazo.

Abaganiriye n’Umuseke ni abo mu Mudugudu wa Kiryi, mu Murenge wa Muhoza n’abo mu Murenge wa Kimonyi, imwe mu igize Akarere ka Musanze.

Bavuga ko kugira ngo babashe kumvikana na bagenzi babo kuri telefone bibasaba kurira ibiti, cyangwa se bakisunga agasongero k’umusozi muremure.

Kankindi Marie Gaudence agira ati: “Dutuye neza neza mu nkengero z’umugi wa Musanze, ariko kugira ngo tuzitabe telefone cyangwa se duhamagare bidusaba kujya ku musozi muremure wa Kanyamweru. Iyo tuhahuriye turi benshi ntitubasha kumvikana n’abo tuvugana kuko tuba tuhabyiganira buri wese avuga ibye.”

Uwo mwanya batakaza bajya gushaka ahari network iyo bawubaze basanga upfuye ubusa kuko ngo bagira amasaha yo kujya kwitaba telefone cyangwa guhamagara.

Abo mu Murenge wa Kimonyi bo ngo bahitamo kugendesha amaguru bajya kwaka ubufasha n’ubutabazi ku bo bakeneye aho kubahamagaza telefoni kuko bitabashobokera.

Umwe muri bo yagize ati: “Ntiwatabaza ukoresheje telefoni igihe nk’umugore yaba ari ku nda, ntiwakenera ivatiri ngo ize ikujyane kwa muganga, twahisemo kujya dufata amasaha yo kujya ku Kamakara (aho bafatira network) kugira ngo twitegere iminara ya Mugogo n’uwa Cyabingo.”

Avuga ko bifuza ko Leta n’abandi babishoboye babarwanaho bakabaha umunara.

Bizimungu Innocent ni Umukuru w’Umudugudu wa Kiryi, avuga ko kugira ngo azatange raporo ya buri munsi bimusaba urugendo rurerure ajya gushaka ihuzanzira (network).

Ati: “Njyewe ni ibintu bimenyerewe ko mva hano nkazamuka nkajya ku musozi wa Ndabirambiwe kuko niho harehare mu butumburuke, cyangwa se nkatega moto nkajya mu mujyi niho hari iminanara.”

Kubera iyo mpamvu asanga iwabo barasigaye inyuma ku bijyanye n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Ufite mudasobwa ukirirwa uyibungana ugiye kohereza ubutumwa kandi ufite modem akazi ke ava mu nzu yarangije kugakora. Abajyanama b’ubuzima ba hano barahangayitse kuko raporo kuyitanga ni ikibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene atangaza ko kiriya kibazo kiri mu nzira zo gukemuka, ngo hari iminara iri kubakwa n’urwego rw’igihugu ngenzura mikorere (RURA).

Ati: “Ku bijyanye n’ihuzanzira ubu hari kubakwa iminara mu Mirenge ya Shingiro, na Nyange, imirimo igeze kure ku buryo mu mezi atatu kizaba kimaze gukemuka.”

Ku rwego rw’ubuyobozi bw’Akarere ngo na bo kirabareba kuko ngo aho u Rwanda rugeze mu iterambere n’ikoranabuhanga ntibikwiye ko umuturage abura ihuzanzira.

Kuba hari uduce tumwe na tumwe two  mu Karere ka Musanze tudafite ihuzanzira ngo ni ikibazo gikomeye, ngo hari n’aho batabasha kureba televiziyo, bigatuma hari amakuru batamenya.

BAHIZI PRINCE VICTORY/UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Umuseke, murakoze cyane kuri iyo nkuru. Mu by’ukuri iki kibazo ni ingorabahizi mu duce tw’icyaro twa Musanze cyane cyane n’ahitwa mu Kabere. Ho Hari n’umwanda ukabije kubera imidugudu myinshi itarimo amazi meza (cyane cyane umudugudu wa Bushubi). Mudukorere ubuvugizi abaturage bo mu Kabere nabo bibukwe mu iterambere badasigara inyuma. Murakoze cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *