• 18/01/2020 2:55 31

Musanze: Abazungu baje gupima ubutaka bwabo none babujijwe kubwubakaho

Amajyaruguru, Musanze – Abaturage mu mudugudu wa Kiryi uri mu kagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza kuva muri Nyakanga kugeza ubu babujijwe kubaka ku butaka bwabo kuva hari abazungu baza bakabupima bakagenda, aba baturage ntibazi impamvu, abayobozi bo bayibwiye Umuseke….

Mukamanzi amatafari yari yarabumbye ngo yubake ari kwangirika
Mukamanzi amatafari yari yarabumbye ngo yubake ari kwangirika mu gihe bategereje ibizava mu bipimo by’umuzungu ku butaka bwabo

Abaturage ba hano bavuga ko mbere na nuyma gato y’uko aba bazungu baza gupima basabaga ibyangombwa byo kubaka bakabihabwa.

Abazungu {bamwe bavuga ko ari Abashinwa}mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga) bazanye imashini ngo bafata ku butaka bwo hasi cyane mu kuzimu baragenda.

Nyuma yabwo abaturage bashaka kubaka bagiye gusaba ibyangombwa uko bisanzwe ku nzego z’ibanze barabibaha bigeze ku murenge barabibima.

Mukamanzi Jeanne d’Arc avuga ko yari akeneye kuvugurura inzu ye ishaje. Ati “mu kagari baransinyiye ariko ngeze ku murenge land officer (ushinzwe iby’ubutaka) arambwira ngo visi meya yababujije kuzatanga ibyangombwa ku bashaka kubaka”

Mukamanzi avuga ko yagiye ku murenge tariki 08 Kanama bababwira ko umwanzuro w’Umuzungu bazawumenya ku itariki 15 Nzeri, bakamenya niba babareka bakubaka cyangwa bababuza burundu.

Abaturage bamwe na bamwe bafite iki kibazo usanga bajya gusaba ibyangombwa byo kubaka barabanje kwegeranya ibikoresho nk’amabuye yo kubakisha, amabati n’ibindi…

 Babujijwe kubaka ku butaka bwabo mugihe bategereje ibisubizo by'ibipimo by'umuzungu
Babujijwe kubaka ku butaka bwabo mugihe bategereje ibisubizo by’ibipimo by’umuzungu

Uwitwa Musabyimana Solange, nawe ku mudugudu, no ku kagari baramusinyiye ngo yubake ageze ku murenge kwaka icyo kemezo bamubwira ko ubutaka bwabo umuzungu yabufashe, bagomba gutegereza igisubizo cye.

Ati: “byatumye nibuka ko hari abazungu twabonaga n’ibimashini bafata ubutaka ariko ntabwo tuzi impamvu zabyo.

Rukundo Jean Damascène, umukozi w’Umurenge wa Muhoza ushinzwe ibijyanye n’ubutaka, yabwiye Umuseke ko abatuye mu mudugudu wa Kiryi bahagaritswe kubaka kuko hari umushoramari biteganyijwe ko azahakura igitaka bita ‘traverse’ gisanzwe kivamo ishwagara, we akazakoramo sima (ciment), ngo abaturage bumvise ko bashobora kuzahabwa ingurane batangira kubaka.

Ati: “bamwe batangiye kubaka inzu mu buryo butari bunemewe, icyo nicyo cyatumye habaho kubahagarika kugira ngo bitazitwa kugora cyane cyane kuri rwiyemezamirimo”

Akomeza avuga ko Visi meya abaturage bavuga ari we wari washinzwe gukurikirana iby’iyo kompanyi, ariko kuva igihe batangiye gushaka ibyo byangombwa kugeza ubu akirwaye.

Ubu ngo hategerejwe ko abo bashoramari bagaragaza aho igitaka bashaka kiri, aho bazafata ahasigaye abaturage bakahatura.

Mu gihe uyu mukozi avuga ko bumvise ko bashobora guhabwa ingurane bagatangira kubaka, bo bahakana ibyo, bakanavuga ko binabaye ari byo batagomba kubuzwa uburenganzira bwo kubaka k’ubutaka bwabo mu gihe uwo mushoramari umwanzuro we utazwi, kandi n’ubuyobozi bwakabaye buri ku ruhande rw’abaturage aho kujya ku rw’umushoramari.

Aba ni bamwe mu baturage muri uyu mudugudu wa Kiryi bashaka kubaka bakaba barabtsembeye umuzungu atarabasubiza
Aba ni bamwe mu baturage muri uyu mudugudu wa Kiryi bashaka kubaka bakaba barabtsembeye umuzungu atarabasubiza

Umushoramari nakomeza gutinda…

Habyarimana Jean Damascène, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yabwiye Umuseke ko icyo kibazo atari mu mudugudu wa Kiryi gusa kiri hari n’ahandi mu murenge wa Musanze, hose hahawe kompanyi yitwa Great Lakes Cement, ariko kugera n’ubu bakaba bataravugana n’abaturage ku bijyanye n’ingurane ku baturage.

Ati: “nk’ubuyobozi ntabwo twigeze tuvuga ko bahambuwe, icyo twabasabye ni uko baba bahagaze gushyiramo ibikorwa bikomeye, Cabinet yaduhaye urwandiko ruvuga ko aho hantu bahahaye iyi kompanyi kugira ngo bahakorere.”

Umuyobozi w’Akarere avuga ko yandikiye umuyobozi wa Great Lakes Cement Ltd, amugaragariza ikibazo cy’abaturage anamusaba ko yaza akagikemura, ariko ngo ntaramusubiza.

Ngo ni bikomeza biteguye kugisha inama inzego zo hejuru.

Ati: “Iyo ahantu hateganyijwe gutyo akenshi bitera abaturage kuba batagira icyo bahakorera, ni ikibazo rero kigaragara, niyo mpamvu twijeje aba baturage ubuvugizi bwihuse, kuko nawe amaze kubaha ingurane nibwo yatangira gukoreramo.”

Aba baturage bo mu mudugudu wa Kiryi bavuga ko babibona nk’akarengane ko wamburwa uburenganzira ku butaka bwabo nta ngurane kandi mu gihe bo ubu babuzwa kubaka ahamu mudgudu wabo hari inzu Leta yo iri kuhazamura yubakira abatishoboye.

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Bariya baturage nibabe bisuganya barebe uko bajya gushaka ubutaka bwo guhinga ahandi hatari mu Rwanda, kuko ku ngurane bazabaha ntabwo bazabona i Musanze cyangwa ahandi mu gihugu. Kujya za Nyagatare aho bukiri babyibagirwe kuko n’abagiyeyo bariho babashushubikanya ngo bahave.

  • Nta butaka bwite abanyarwanda tukigira, bwose Leta yabuhinduye ubwayo twese duhinduka ababukodesha. Bityo rero ishobora kubufatira aho ishakiye, ku giciro ishatse. Iyo abaturage bahuye n’ikibazo nk’iki, nibwo babona ko basinyishijwe ibya ngombwa byo kuba abatagira ubutaka, bibwira ko ari ibya ngombwa by’uko ari bo bene bwo.

  • Turabikurikirana kuko ntawe ugomba kugira icyo akora ku butaka bw’Umuturage atamihaye indishyi ikwiye

  • Njyewe nzi uwagiye Nyagatare abonye biri kwanga ahita akomereza Uganda ubu atatuye aratunganiwe. Iyaba twari dufite umubano mwiza na Kongo hariyo ubutaka bwinshi kandi bwera abantu bagombye kujya gushakirayo ubuzima bakarekera u Rwanda abanyamahanga nabandi banyarwanda bifite.Erega miliyoni 12 mu kadomo ni benshi cyane nako muri un petit pays enclavé.Kera Kinani yarabivugaga bakamuseka none ejobundi numvise umwe avuga ngo ni land locked.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *