• 25/01/2020 2:44 30

 Musanze: Abasaga 5000 baraza amatungo mu nzu na bo bararamo

Imibare yakozwe muri uyu mwaka wa 2019 igaragaza ko mu Ntara y’Amajyaruguru, Musanze iza ku isonga mu kugira abaturage bakirara mu nzu imwe n’amatungo, bagera ku 5360. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko bikwiye guhinduka.

Mayor wa Musanze Habyarimana Jean Damascene, avuga ko kurara mu nzu imwe n’amatungo bikwiye gucika

Imibare y’abararaga mu nzu imwe n’amatungo mu mwaka wa 2018 yagaragazaga ko Musanze ifite 7115, ubu baragabanutse bageze kuri 5360. Abaturage bavuga ko kuraza amatungo mu nzu babiterwa n’abajura bayiba nijoro.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyange, araza amatungo mu nzu na we araramo, avuga ko yabihisemo mu rwego rwo kuyarindira umutekano.

Ati: “Twiriza amatungo mu biraro bwakwira tukayashyira munsi y’igitanda kugira ngo batayiba kuko ino abajura barakaze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene avuga ko bagiye gukora ibishoboka abaturage barara mu nzu imwe n’amatungo bakabicikaho.

Yagize ati: “Kuba hari abakirarana n’amatungo y’ingeri zose amagufi n’amaremare, nta bwo biterwa n’umutekano muke kuko bavuga ko zakwibwa,  ahubwo ni imyumvire yabo. Isuku ituruka mu mutwe, tugiye gukora ubukangurambaga n’inzego zose ubuyobozi n’amadini n’amatorero.”

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko kuba hari abarangwaho umwanda w’ingeri zinyuranye, bikwiye kugirwamo uruhare na buri wese kugira ngo ucike.

Ati: “Abaturage barangwaho umwanda cyane uhereye no kubararana n’amatungo, buri wese akwiye kugira uruhare mu kurwanya umwanda, ba Mayor, inzego z’umutekano, abahagarariye amadini n’abandi. Turifuza ko ikibazo cy’umwanda kirangira ku buryo bwa burundu mu Ntara yacu, kandi tugomba kubikora ku buryo buhoraho tukagera kuri buri rugo.”

Intara y’Amajyaruguru ifite abaturage 13 608 bakirara mu nzu imwe n’amatungo, ibintu ubuyobozi bwiyemeje gushyiramo ingufu bigacika.

BAHIZI PRINCE VICTORY/UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *