• 29/01/2020 12:33 47

Muri Mali na Togo Yvan Buravan yaratunguwe

Yvan Buravan akomeje ibitaramo mu bihugu binyuranye afashijwe na Radio Mpuzamahanga y’Ubufaransa, RFI, nk’umuhanzi wegukanye irushanwa bategura rya Prix Découvertes. Aho amaze kunyura ngo hari ibimutungura.

Buravan ubu ari guhagararira muzika y'iwabo mu bihugu 12 bya Africa
Buravan ubu ari kumurika muzika y’iwabo mu bihugu 12 bya Africa

Buravan yahembwe gukorerwa Album, miyoni 10 Frw no gukora ibitaramo mu bihugu 12 byo muri Afurika.

Ubu amaze kugera mu bihugu bibiri, yahereye i Bamako muri Mali nyuma ajya i Lome muri Togo ndetse yabwiye Umuseke ko ubu ari mu rugendo agana i N’Djamena muri Tchad aho azaririmbira ejo.

Avuga ko ibitaramo amaze gukora byagenze neza, ati “Icya mbere cyagenze neza, kuva natangira bigenda biba byiza kurushaho bimwe bikagenda bintungura kuko nagiye muri biriya bihugu numva ko nta n’umwe unzi ariko byarantangaje cyane kubona hari abazi zimwe mu ndirimbo zange.”

I Bamako ngo yasanze hari abanyarwanda bamwiteguye ndetse baje kumwakira bafite ibyapa byanditseho ko bakunda ibihangano bye.

Mu bitaramo yakoze ngo hajemo abanyarwanda n’inshuti zabo ndetse n’abenegihugu batari bamuzi ariko baje kureba uwo muntu watwaye ‘Prix Découvertes’.

Ibihugu bibiri amaze kuririmbamo abantu ngo baritabiriye ari benshi ariko ngo muri Togo ho byabaye akarusho kuko haje abantu benshi cyane, akora n’ibiganiro kuri Televiziyo no mu binyamakuru byandika.

Buravan yajyanye n' itsinda ry' umuziki rimucurangira
Buravan yajyanye n’ itsinda ry’ umuziki rimucurangira

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *