• 12/12/2019 7:20 22

Muri IPRC Gishari abato basabwe kumenya neza amateka ya Jenoside

Rwamagana: Ubuyobozi bw’Intara y’ Iburasirazuba kuri uyu wa gatanu mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu ishuri Rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya IPRC Gishari, abanyeshuri biga muri kaminuza basabwa kubanza kwiga neza amateka y’u Rwanda bakayasesengura kugura ngo bizaborohere guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba Habimana Kizito ashyira indabo kumva ishyinguyemo imibiri isaga igihumbi

Mu butumwa butangwa hakunze kugarukwa cyane ku rubyiruko rw’u Rwanda aho rukwiye kugira uruhare mu kubaka aheza hazaza h’u Rwanda, muri IPRC Gishari na bo bibutse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Habimana Kizito akaba yasabye abanyeshuri kubanza kumenya neza amateka y’u Rwanda, kugira ngo bazabashe guharanira ko Jenoside itazongera kubaho.

Ati “Icyambere ni ukubanza kumenya amateka bakayasesengura bakamenya impamvu Jenosode yakorewe Abatutsi yabaye.”

Yavuze ko abanyeshuri bagomba kunga ubumwe bakirinda icyabatanya, bakamenya ko ari bo nkingi igihugu cyubakiyeho. Yavuze ko Jenoside yateguwe n’abantu bize, asaba abanyeshuri kwiga ariko bazi ko bagomba kuba igisubizo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Bamwe mu biga muri iri shuri bavuga ko ibyo basabwe n’ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bari basanzwe barabitangiye kandi bakaba biteguye gukoresha ubwenge mu kubaka u Rwanda rwiza.

Ntaganira Eugene ati “Jenoside batubwira ko ahanini yakozwe n’urubyiruko, twige amateka y’u Rwanda tuyamenye duharanire ko itazangera kubaho. Twe dufite urubuga nkoranyambaga tujyaho tukarwanya abasebya igihugu cyacu twarabitangiye.” 

Zaninka Assia na we ati “Urubyiruko nirwo rugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, icyo nasaba bagenzi bange ni ukuvuguruza ayo makuru tukabaha amakuru nyayo y’aho u Rwanda rugeze kuko twe turi mu Rwanda tuzi ukuri n’aho igihugu kigeze.”

Ingabire Dominique, Umuyobozi wa IPRC Gishari wungirije ushinzwe amasomo avuga ko bateguye iki gikorwa cyo kwibuka bagamije gufasha urubyiruko ruhiga gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi bigatuma rwubaka umuryango nyarwanda muzima.

Ati “Twibuka kugira ngo dusubize agaciro Abatutsi bazize Jenoside. Ku bijyanye n’abanyeshuri abenshi muri bo bavutse nyuma ya 1994, kubera ko tuzi ingaruka Jenoside yateje twifuza ko urubyiruko rwigira kuri ayo mateka bikazatuma rwubaka umuryango nyarwanda muzima.”

Iri shuri rikuru rya IPRC Gishari ryigamo abanyeshuri bagera ku 1051 rikaba ryari ryibutse ku nshuro ya gatatu nyuma, dore ko ryashinzwe muri 2013.

Mu bindi bikorwa bakoze harimo gufasha Abarokotse Jenoside, bakaba batanze inzu ebyiri zubakiwe abacitse ku icumu umwe wo mu murenge wa Gishari n’undi muri Munyiginya.

Abayobozi b’ishuri, Polisi, IBUKA n’inzego bwite za leta murugendo rwo kwibuka
Abakabakaba maganatanu bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka muri IPRC Gishari

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Rwamagana

1 Igitekerezo

  • Abo bana ntacyo twabasaba tutabahaye. Ahubwo twe bakuru dusabwe kubaha Amakuru atavuguruzanya. Hari ibyo bigishwa mu mashuri cyangwa n’ahandi hanze. Hari n’ibyo babwirwa mu miryango yabo. Iyo bivuguruzanya, baracanganyirwa. Murakoze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *