• 07/12/2019 11:56 09

Mu gace u Rwanda rurimo hateganyijwe umuyaga ukomeye bise Kenneth

Hagati ya taliki 25 na 28, Mata 2019 mu gace ka Africa y’Iburasirazuba hateganyijwe umuyaga ukomeye bise Kenneth ushobora kuzangiza byinshi muri Mozambique na Tanzania agace gato.

Iki ni icyoko cy'aho uriya muyaga wiswe Kenneth uri guturuka
Iki ni icyoko cy’aho uriya muyaga wiswe Kenneth uri guturuka

Amafoto y’ibyogajuru Umuseke ufite yerekana izingiro (epicenter) cy’uriya muyaga, aho wikusanyiriza mu Nyanja y’Abahinde hejuru y’ibirwa bya Comoros na Madagascar werekeza muri Mozambique na Tanzania.

Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu k’iteganyagihe, (Meteo Rwanda) Aimable Gahigi avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda nta kintu uriya muyaga uzangiza kandi ngo uzazana imvura iringaniye.

Ibinyamakuru byo muri Comoros bivuga ko ubuyobozi bwasabye ibibuga by’indege kuba bifunze kimwe n’amashuri.

Uyu muyaga uzaba urimo imvura nyinshi mu bice bya Mozambique na Tanzania.

Ibihugu bya Mozambique, Malawi na Zimbabwe biherutse kwibasirwa n’undi muyaga bise Idai wishe abagera kuri 960 unakura mu byabo abagera kuri miliyoni eshatu.

Ni umuyaga uzabasira cyane ibihugu nka Mozambique na Tanzania
Ni umuyaga uzabasira cyane ibihugu nka Mozambique na Tanzania

Jean Pierre NIZEYIMANA 
UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Imiyaga idasanzwe (Cyclones,Hurricanes,etc…),Inkangu,Ubushyuhe n’Imvura bikabije kurusha kera,biterwa nuko ibihugu bifite inganda zikomeye byangije ikirere kubera imyotsi byohereza mu kirere,bigatera Climate Change.Abahanga benshi bavuga ko niba nta gikozwe ngo ibihugu bihagarike kohereza iyo myotsi (Pollution),bizatera imperuka y’isi kandi vuba.Kubera inyungu bikura mu nganda,ibihugu byananiwe kumvikana ngo bireke kohereza imyotsi mu kirere.Muribuka ukuntu Trump yikuye mu Masezerano y’i Paris.Amaherezo azaba ayahe?Bible isobanura neza ko Imana itazakomeza kurebera abantu bangiza isi.Ahubwo izabakura mu isi,isigaze gusa abantu bakora ibyo ishaka gusa kandi batangiza isi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *