• 29/01/2020 2:04 33

Muri 2020 nibwo Vatican izerekana ibya Papa Piyo XII uregwa uruhare muri Jenoside

Ubuyobozi bwa Leta ya Vatican ejo bwatangaje ko muri Werurwe, 2020 buzashyira ahagaragara ibyaranze Papa Piyo XII wayoboye Kiliziya Gatulika mu Ntambara ya Kabiri y’Isi ubwo Abayahudi bakorerwaga Jenoside na nyuma y’aho gato.(1939-1958).

Papa Piyo XII ni umwe mu bayoboye Kiliziya Gatulika abanyamateka batavugaho rumwe

Amateka ashinja Papa Piyo XII kuba yaranze kwamagana ubwicanyi Abanazi bakoreraga Abayahudi bityo bikabutiza umurindi. Abanyamateka bamwe bavuga ko uruhare rwe muri iyi Jenoside ari ndashidikanywaho abandi bakavuga ko ari ntarwo.

Papa Francis niwe watangaje kuri uyu wa Mbere ko Kiliziya ayoboye izatangariza amahanga inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu zerekana ibyaranze ubuyobozi bwa Papa Piyo XII mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi(1940-1945).

Abanyamateka bamaze igihe kirekire basaba Vatican ko yabemerera bakagera ku nyandiko zerekana umubano Papa Piyo XII yari afitanye na Adolf Hitler n’ubuyobozi bwe bw’Abanazi.

Papa Francis ejo yabwiye abanyamakuru ati: “ Nafashe ikemezo ko nzereka amahanga inyandiko z’ubuyobozi bwa Papa Piyo XII taliki 02, Werurwe, 2020. Mu by’ukuri ntabwo Kiliziya ifite ubwoba bwo kwemera ibyayiranze mu mateka.”

Abanyamateka benshi ku isi bemeza ko iyo Papa Piyo XII aza kwamagana  ubwicanyi Hitler yakoreraga Abayahudi yari bubugabanye cyangwa wenda akanabuhagarika kuko yari inshuti ye.

Ubuyobozi bw’Urwibutso Yad Vashem rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ruba i Yeruzalemu bwashimye ikemezo cya Papa Francis.

Buvuga ko bwizeye ko Vatican izemerera abanyamateka kugera ku nyandiko zose bifuza bakamenya ibyo bazaba bakeneye byose.

Muri 2012 ubuyobozi bw’uru rwibutso bwahinduye inyandiko yanditse munsi y’ifoto ya Papa Piyo XII bwandikaho buti: “ Uruhare rwawe muri Jenoside yakorewe Abayahudi ruzahora ruteza impaka mu ntiti.”

Nubwo abenshi mu banyamateka bashinja Papa Piyo XII kurenza ingohe ubwicanyi bwakorerwaga Abayahudi muri rusange, hari abandi bavuga ko hari Abayahudi b’Abataliyani yarokoye ubwo yasabaga ibigo by’abihaye Imana kubahisha.

Mu gihe ba Papa Yohani  XXIII (1958-1963), Pawulo VI (1963-1978) na Papa Yohani Pawulo II (1978-2005) bagizwe Abatagatifu, Papa Piyo XII we iyo gahunda ntayo kuko atavugwaho rumwe.

AFP

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • byari kumbabaza iyo nsanga ari mu bagizwe abatagatifu kandi ashidikanwaho bigeze aho. gusa byaba bibabaje abaye yaritwaye nabi agatatira igihango.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *