• 15/12/2019 2:29 09

Murenzi Abdallah ngo yizeye ko ibiyobyabwenge bizacika mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu police y’u Rwanda ifatanyije n’urubyiruko rwiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge rwitwa Youth Volunteers in Community Policing ruyobowe na Murenzi Abdallah batangiye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu hose.

Polisi ivuga ko ibiyobyabwenge bigenda bigabanuka mu rubyiruko

Ni igikorwa cyatangiriye mu karere ka Nyarugenge cyahuje uturere tubiri, Kicukiro na Nyarugenge.

Cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuva Nyabugogo rusorezwa kuri Maison des Jeunnes Kimisagara.

Jean Marie Vianney Ndayisenga  umuyobozi  w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu kiganiro yahaye Umuseke yavuze ko ikibazo k’ibiyobyabwenge mu gihugu gihari.

Ati “Byiganje mu rubyiruko cyane. Urubyiruko rwacu rukoresha ibiyobyabwenge mu buryo butandukanye bitewe n’imyaka barimo, kurwanya ibiyobyabwenge bisaba guhozaho kuko harimo ababinywa ndetse n’ababicuruza.”

Yavuze ko buriya bukangurambaga buzafasha Akarere ka Nyarugenge kuko urubyiruko rubafasha mu gutanga amakuru aho ibiyobyabwenge biba biri.

SSP Vital Hamuza wari uhagarariye Police muri iki gikorwa yabwiye urwo rubyiruko ko bagomba gufatanya na Police kurwanya ibiyobyabwenge bigashira burundu.

Yavuze ko urubyiruko rwo mu Mujyi rwabashije kwiga byoroha iyo ari rwo rutanze ubutumwa bwo kureka ibiyobyabwenge mu bice binyuranye by’igihugu.

SSP Hamuza yavuze ko ibiyobyabwenge biri kugenda bigabanuka ku buryo bugaragara,  ati “Mu myaka itanu iri imbere Police yifuza ko urubyiruko rwose rwaba rwararetse ibiyobyabwenge.”

Murenzi Abdallah Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu muri Youth Volunteers Commuty Policing yatangarije Umuseke ko uru rubyiruko rwatangiye gukorana na Police muri 2013, ngo ikibazo k’ibiyobyabwenge kirakomeye cyane bitewe n’uburere buke abana bakura mu muryango.

Ati “Iyo umuryango wabuze kirera umwana arangirika, inama mbi abana bahana zituma bishora mu biyobyabwenge.”

Yavuze ko bifuza ko abana babyiruka batazahura n’ikibazo k’ibiyobyabwenge  ngo mu myaka itanu iri imbere nka Youth Volunteers bifuza kugira umuryango uzira ibiyobyabwenge.

Ati “Niyo gahunda dudite, nirwo rwanda twifuza.”

Youth volunteers community policing imaze imyaka itanu ivutse. Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu karere ka Nyarugenge.

SSP Hamuza avuga ko bifuza ko ibiyobyabwenge bicika burundu
Habanje urugendo rwo kubyamagana ruva Nyabugogo berekeza Kimisagara
Urubyiruko rwize ngo ruzafasha abatarize n’abandi kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge
Murenzi Abdallah avuga ko abana bakeneye uburere mu muryango kugira ngo birinde ibiyobyabwenge

Jean Paul Nkundineza.
Umuseke.rw

0 Igitekerezo

  • Ibihugu byose byananiwe guca ibiyobya-bwenge (drugs).It is an impossible task for humans.Urugero,Amerika (USA) ntako itagize ngo ice ibiyobya-bwenge muli Colombia na Afghanistan kubera ko ariho hari “indiri” yabyo igaburira isi yose.Business ya Drugs niyo ya mbere ku isi,hejuru y’Intwaro na Sex.Mu gihugu cya Mexico,haba icyo bita Drug Cartels (ibigo bya drugs) zifite ingufu kurusha police n’igisirikare.Kimwe no muli Colombia,izo Cartels zifite indege za gisirikare n’amato y’intambara.Umutegetsi uzirwanije,yaba uwa civilian cyangwa uwa military,baramwica.Hano mu Rwanda,guhera ku ngoma ya Kayibanda kugeza ubu,Leta zose zananiwe guca URUMOGI.

    • Ibiyobyabwenge bitwangiriza abana.Ingufu z’abantu ni limited.Nubwo Amerika ikangata,hari ibintu byinshi byayinaniye.Bya missiles n’indege zayo z’intambara,nibyo kwica inzira karengane gusa muli Irak,Syria na Afghanistan.Ngaho se izarase ubukene,ubusaza,indwara cyangwa urupfu turebe.Iyi isi koko irarwaye.Dukeneye imana ngo idutabare.Niyo yonyine izakuraho ibiyobyabwenge,ababinywa n’izo cartels zibicuruza.

  • Ex Mayor rwose urasetsa! Ubwo se ibiyobyabwenge byacika gute kandi hari abashinzwe kubirwanya babikingira ikibaba cyanecyane iyinjizwa ryabyo mu gihugu??tubona byinshi erega.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *