Murenzi A. yasuye Team Rwanda igiye muri Grand Prix Chantal Biya abaha ubutumwa | UMUSEKE
  • 20/01/2021 9:55 39

Murenzi A. yasuye Team Rwanda igiye muri Grand Prix Chantal Biya abaha ubutumwa

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Murenzi Abdallah yasuye abakinnyi ba Team Rwanda aho bari mu mwiherero i Musanze mbere y’uko berekeza muri Camerron mu irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya.

Murenzi yabifurije ishya n’ihirwe

Murenzi Abudallah yasuye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’Umukino w’Amagare kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo.

Bimwe mu byo uyu muyobozi yabasabye ni ukuzahagararira u Rwanda neza mu irushanwa bagiye kwitabira, bakeguna insinzi ndetse anabifuriza amahirwe masa.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Grand Prix Chantal Biya ni Mugisha Samwel ari na we kapiteni, Mugisha Moïse; Areruya Joseph, Byukusenge Patrick, Munyaneza Didier na Uhiriwe Byiza Renus.

Team Rwanda kandi izajyana na Maniriho Eric nk’umukanishi, Ruvogera Obed nk’ushinzwe kuvura abakinnyi na Nkuranga Alphonse nk’uyoboye iri tsinda.

Team Rwanda igiye kwitabira Grand Prix Chantal Biya igiye kuba ku nshuro ya 20, iri ku bipimo bya 2.2 ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI).

Biteganyijwe ko Grand Prix Chantal Biya izatangira ku wa 18 Ugushyingo, isozwe ku wa 22 Ugushyingo 2020.

Baganiriye abaha ubutumwa bw’icyo igihugu kibitezeho
Bagiye guserukira u Rwanda

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *