• 30/10/2020 9:55 57

Mukura yasinyanye amasezerano n’uruganda rwo mu Buholandi yo kuyiha imyambaro

Mukura Victory Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ine y’ubufatanye n’uruganda Masita rwo mu Buholandi, ruzajya rwambika iyi kipe, rukanayiha ibindi bikoresho yifashisha mu myitozo.

Mukura VS yasinyanye amasezerano n’uruganda rwo mu Buholandi

Abahagarariye uru ruganda rufite ikicaro mu gihugu cy’u Buholandi, bashyize umukono ku masezerano n’iyi kipe iherutse kubona umutoza mushya Djilali Bahloul.

Babinyujije kuri Twitter, Mukura Victory Sports iti “Twinjiye mu bufatanye bukomeye na sosiyete ikora imyambaro ya Masita. Amasezerano azamara imyaka ine.”

Uru ruganda rwiyongereye ku bandi bafatanyabikorwa ba Mukura Victory Sports barimo babiri basanzwe bayitera inkunga bazajya bayiha miliyoni 70 Frw ku mwaka n’Akarere ka Huye kazajya kayiha miliyoni 100 Frw.

Iyi kipe y’Akarere ka Huye yigeze no gusohokera u Rwanda, yarangije shampiyona y’umwaka wa 2019-2020 iri ku mwanya wa kane ikaba yararushwaga amanota 19 na APR FC yatwaye igikombe.

Aya masezerano ni ay’imyaka ine

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *