• 11/12/2019 1:32 09

Mukura igiye mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Mu mukino utari woroshye, Mukura Victory Sport itsinze Free State Stars yo muri Africa y’Epfo 1-0 kuri Stade i Huye, igitego cyatsinzwe na  Nshimirimana David ku munota wa 55’ w’umukino. Ikazakomeza mu kiciro gikurikiraho mu irushanwa rya wa CAF Confederetions Cup.

Mukura Victory Sport yanyuzagamo ikarinda izamu cyane mu gice cya mbere

Mukura yagiye isatira mu gice cya mbere ariko amahirwe menshi yabonye ntiyakoreshejwe neza n’abasatira izamu, amakipe yombi arangiza igice cya mbere anganya 0-0.

Mukura Victory Sport yasaga n’ifite amahirwe kurusha Free State Stars, yatangiye igice cya kabiri yahinduye uburyo bwo gukina, noneho isatira cyane bitanga umusaruro ubwo Nshimiyimana David yabonaga inshundura ku munota wa 55.

Wari umukino utaryoheye ijisho cyane kugeza igice cya kabiri kigeze hagati amakipe yombi agafungura umukino ashaka gutsinda.

Mu gusimbuza umutoza wa Free state stars David Vilakaze mu mpinduka yakoze harimo n’iya Kapiteni Leamoha Masehe wavunitse amsimbuza  Hlubi Sibusiso na Jappie Mogamad asimbura Mobbie Nyiko mu gihe umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi,  Kwizera Olivier yinjiye mu kibuga na we asimbuye Mambo Samkelo.

Ku ruhande rwa Mukura VS umutoza Haringingo Francis yakuyemo Twizerimana Onesme amusimbuza Romami Frank naho Iadukunda Bertrand asimburwa na Iddy Said Djuma  mu gihe Kapiteni Ciza Hussein yasimbujwe Ntahobari Assouman Moussa.

Umukino warinze urangira Free State Stars utishyuye igitego yatsinzwe bituma Mukura ikomeza kuko umukino ubanza yari yabashije kunganyiriza ubusa ku busa i Johannesburg.

Mu kiciro gikurikiyeho cy’iri rushanwa Mukura izahura n’ikipe ya Hilal Obayed yo muri Sudan, umukino ubanza uzabera muri Sudan tariki 14 Ukuboza 20018 uwo kwishyura ubere mu Rwanda tariki 21 Ukuboza.

Abafana ba Mukura bari bakereye uyu munsi
Abafana ba Mukura bari bakereye uyu munsi

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Mukura VS :Rwabugiri Omar ,Rugirayabo Hassan, Mutijima Janvier, Iragire said,Nshimirimana David, Nkomezi Alexis, Gaël Duhayindavyi, Iradukunda Bertrand, na Ciza Hussein Mugabo, Twizerimana Onesme na Ndayishimiye Christopher.

Free State Stars: Mbambo Samkelo, Mobbie Nyiko, Mbhele Richard na Keita Bangaly, Mbuly Treasure, Masahe Leamoha, Mokhouane Relebogile, na Dramani Sthembiso, Bhengu Linda, Moseamedi Judas na Masina Sibusiso.

Ikipe ya Free State Stars na yo igaragaza ko izi guhana umupira ariko uyu munsi ntibyatanze umusaruro
Umutoza wa Mukura VS yari afite ikizere kivanze n’ubwoba kuko ikipe ye ntiyarushije cyane Free State Stars
Muri rusange imisifurire y’umukino yagenze neza
Mukura imaz ekubona igitego bumvis eko byos ebishoboka barasatira
Iyo ni yo kipe yabanjemo ku ruhande rwa Mukura VS
Iyi kipe ya Free State Stars muri Africa y’Epfo isa naho ari nshya

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Centrale nucleaire imwe igezweho kuyubaka bitwara arenze miliyari 5 z’amadolari!! Ariko ni nde uhitiramo igihugu priorities nk’iyingiyi?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *