• 11/12/2019 1:42 22

Muhima: Abaturage bafashe DASSO wari wasinze cyane bamushyikiriza Police

Abaturage bo mu kagari k’Amahoro, Umurenge wa Muhima muri Nyarugenge bafashe umu DASSO babonaga yasinze cyane kandi yambaye imyenda y’akazi, bitewe n’ibikorwa babonaga arimo bibasagarira aho banyweraga baramufata bamushyikiriza Police.

Byabaye kuri uyu wa gatatu, abaturage bamufashe kubera ko yatezaga umutekano muke bahitamo kumushyikiriza Police Station ya Muhima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Grace Mukandori yabwiye Umuseke ko ayo makuru atari yayamenya.

Uriya mu DASSO yafashwe n’abaturage ahagana saa 19h30 z’ijoro.

Bamwe mu baturage babwiye Umuseke ko hari aba DASSO bafite imyitwarire idahwitse.

Muri Karongi naho hari umu DASSO witwa Ndicunguye watawe muri yombi n’urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16.

Uyu mukozi w’Akarere ka Karongi, kiriya cyaha cyo gusambanya umwana akekwaho bivugwa ko yagikoze ku Cyumweru tariki ya 28 Mata, 2019.

Hari abaturage babwiye Umunyamamukuru w’Umuseke ukorera i Karongi ko basanze Ndicunguye na mugenzi we bakorana bari kurwanira mu nzu, uriya mukobwa bikekwa yasambanywaga agahita asohoka.

Umuyobozi wa Dasso muri Karongi, Nzamurambaho Emmanuel avuga ko kiriya kibazo kiri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe ku buryo nta byinshi yakivugaho.

Mu kwezi gushize umuyobozi wa Dasso mu murenge wa Rubengera, Nsengiyumva Jean Pierre yakatiwe igifungo k’imyaka itatu isubitse n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw nyuma yo kuburanishwa ku cyaha cyo gutera icyuma umukobwa w’imyaka 20.

Umwaka ushize Sena y’u Rwanda yasabye Guverinoma kuvugurura itegeko rigenga Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) kuko ngo ridasobanutse neza ndetse n’abagize ruriya rwego ntibamenye niba bagomba gufatwa nk’ababa mu zindi nzego z’umutekano igihugu gifite.

Uriya mwanzuro wafashwe taliki 25 Nyakanga 2018 ubwo Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena raporo yakoze ku gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’Itegeko n° 26/2013 ryo ku wa 10/05/2013 rishyiraho Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) rikanagena inshingano imiterere n’imikorere byarwo.

Perezida w’iyi Komisiyo, Senateri Rugema Michel icyo gihe yagaragaje ko hari ibikwiye gusobanurwa mu itegeko rishyiraho DASSO.

Yagize ati: “Itegeko rishyiraho DASSO ntirisobanura neza niba DASSO ari urwego rw’umutekano cyangwa niba ari urwego rwa gisivili rwunganira inzego z’umutekano. Bituma bamwe mu barugize bibona nk’abagize inzego z’umutekano.”

Umwaka ushize abagize DASSO bageraga ku  2 498 mu gihugu hose.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Nyakubahwa DASSO rwose reka kwitesha agaciro no kugatesha igihugu cyakugiriye icyizere. Umwambaro w’akazi n’amacupa y’inzoga ntibijyana na gato, warangiza ukagerekaho no guhungabanya umutekano kandi ari wowe uwushinzwe

  • Erega amakosa abaho uwayakoze aba agomba kuyabazwa kugiticye urwego rwa DASSO icyo nzicyo rukora neza ahubwo ni abantu babagabo kuko no kuba bari mubaturage ntabigo babarizwamo ni ntwari kuko nibo bahura n’abanyabyaha cyane ikindi kwibazango ni urwego rw’umutekano ntagushidikanya nirwo kuko ndetse banakora 60%by’akazi police yakoraga ahubwo ni bongererwe ubushobozi doreko ubu icyegeranyi cya RGB kigaragazako abaturage barufitiye ikizere 88%

  • Ndikubwimana ibyo avuze ashyizemo amakabyankuru cyane abogamiye kuri DASSO. Wasanga nawe ari umwe mu bagize inzego za DASSO.

  • Iyo babanza bakadiha byari kurushaho kuba byiza

  • Ariko buriya kumva ngo umudasso yasinze ni igitangaza! Ubu se abasinzi bose bajyanwe police muzabakoraho inkuru! Iyi nkuru se yibutsaga n’andi makosa yabayeho ku bwa Noa! ? Ngo n’ubwashize warantutse, basambanyije abana, etc
    Reka nkubwire nshuti icyaha ni gatozi, abasambanyije abana bose si Dasso,abasinze, abarwanye gusa icyo maze kubona hari abirwa bashaka ibyaha kuri uru rwego .

    Igisubizo rero , nimureke itiku igihugu gifite ubutabera niba yarasinze hari itegeko rizamuhana.

    • Ushobora kuba uri dasso cyangwa ufite mwene wanyu iyoi dasso igaburira. Uri kuvangavanga ikibazo ntabwo ari umuntu wasinze ikibazo n’uko yari yambaye imyenda y’akazi bityo ntabwo ari umuntu usanzwe wasindiye mu kabari.

  • Harya dufite imitwe ingahe y’umutekano? Utibagiwe ko ahantu hose winjiye muri banki hoteli usakwa. Ndumva njyewe umutekano ugomba gushakirwa ahandi abo bana barara amajoro, abasilikare, abapolisi barara amajoro Dasso, Ibi hashize imyaka irenga 20.Uzababwira ko kurindwa n’imbunda bihagije azaba ababeshya.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *