• 29/01/2020 11:17 05

Muhanga:Amakimbirane menshi arashingira mu kutumva inshingano z’Urugo

Mu biganiro byagenewe ingo zibanye neza n’izibanye nabi, Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mukagatana Fortunée avuga ko amakimbirane yo mu ngo aterwa n’abatumva inshingano z’urugo.

Mukagatana Fortunee Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza yabaturage avuga ko hari imibare myinshi y’ingo zifitanye amakinbirane.

Mukagatana avuga ko nubwo nta mibare ihamye yerekana igipimo cy’ingo ingo zifitanye amakimbirane ku rwego rw’Akarere, ariko raporo  bafite z’abiyahuye, abicanye, ndetse n’abahohotewe zigaragaza neza ko amakimbirane mu miryango ari ikibazo gihangayikishije Igihugu.

Avuga ko  iki kibazo kitareba ingo zifite ubukene gusa ko hari n’abafite umutungo ufatika bafitanye amakimbirane ashobora kubaviramo urupfu.

Yagize ati: “Umugabo cyangwa umugore ntibakwiye gushakana bagamije gushimisha umubiri gusa, ahubwo bagomba gutekereza n’izindi nshingano urugo rukenera zirimo kumenya ibikenewe no guhahira urugo.”

Nyirimbibi Slyvain wo mu Murenge wa Cyeza avuga ko ingo zikunze kugirana amakimbirane usanga zigizwe n’abadakorana ibiganiro zijyanye n’Imibereho yabo kuko  abashakanye iyo babashije kumvikana nta cyabateranya.

Ati: “Tumaze imyaka 40 dushakanye ariko sindabona umugore wanjye yahukana kubera kutumva ibintu kimwe.”

Umuyobozi w’Umuryango uharanira Iterambere n’Amahoro Me Mujawamariya Dative avuga ko guhurizahamwe ingo zibanye neza n’izibanye nabi bitanga ubutumwa n’umusaruro kuko izibanye nabi zifata umwanya wo kumva ubuhamya bwiza  bw’ingo zibanye mu mahoro.

Cyakora bamwe mu batanze umuhamya bavuga ko kuva mu mwaka wa 1984 kugeza uyu munsi batararana nk’umugore n’umugabo kubera gusa ngo iyo umwe akeneye mugenzi we abanza kubisabira uburenganzira mu magambo.

Umwe mu babanye muri ubwo buryo yagize ati: “Buri gihe Umugore aba anshinja ko muca inyuma ndetse ko nshobora kuba naranduye (HIV) kandi ni ibinyoma.”

Bikekwa ko imibare y’ingo zibanye nabi iri hejuru kuko abenshi bahitamo kubihisha cyane abo mu Mujyi.

Kuganiriza kenshi ingo zibanye nabi niwo mukoro izi nzego zihaye kuko hari igihe ibiganiro nk’ibi bigira isomo biha ababikurikiranye.

Me Mujawamariya Dative Uhagarariye Umuryango Uharanira iteranbere ni Amahoro avuga ko guhurizahamwe iyi miryango ari ingenzi.
Bamwe mu bashakanye babanye neza ndetse n’ababanye nabi bavuga ko ubuhamya bw’imibanire myiza batanga ishobora kuzana impinduka mu Miryango.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

0 Igitekerezo

  • Mujye mwandika neza. Nta rugo rugira inshingano. Abarugize nibo bagira inshingano.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *