• 19/01/2020 4:26 41

Muhanga: Umwana w’imyaka 15 amaranye igisebe imyaka 11…Nta bushobozi bwo kwivuza

  • Se yarapfuye, Nyina ntiyashoboye kumuvuza ngo akire kubera ubushobozi buke, 
  • Iwabo boroye ingurube imwe ariko bari mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Uwiringiyimana Francoise ufite imyaka 15 y’amavuko avuga ko yafashwe n’indwara ku kuboko imutera igisebe ubu akaba arikimaranye imyaka  11. Se yarapfuye, abana na Nyina utishoboye ku buryo babuze n’uko yivuza iyi ndwara.

Uyu mwana w’imyaka 15 afite igisebe amaranye imyaka 11 aratabaza ngo avuzwe akire ashobore kwiga neza

Franҫoise Uwiringiyimana na Nyina batuye mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.

Yabwiye Umuseke ko yafashwe n’iriya ndwara mu mwaka wa 2008 icyo gihe yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Ngo yabanje gutindana ubu burwayi kubera kubura amikoro, ariko nyuma  umubyeyi we aza kumujyana mu bitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero baramubaga ntiyakira kuko yahise agaruka mu rugo kubera ko n’amafaranga bari bamaze guca umubyeyi yabanje kuyabura.

Ati “Mama yarambwiye ngo dutahe kuko atabona amafaranga yo gukomeza kumvuza…”

Uyu mwana wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza avuga ko  ubu burwayi bwamuteye igisebe kinini  ku kuboko kwandika no gufata ikintu muri uku kuboko bikaba bimugora.

Yavuze ko amashyira avanze n’amaraso aribyo biva mu kuboko kurwaye.

Ngo mu ijoro ntagoheka kuko aba aribwa kandi ngo kubera kurara adasinziriye hari ubwo asiba ishuri kuko aramukana umunaniro uvanze n’ububabare.

Umwe mu barezi bigisha uyu mwana witwa Sergius Hanganimana avuga ko ubusanzwe Uwiringiyimana ari umuhanga, ko abonye uko avurwa agakira akajya yitabira ishuri yatsinda neza kurushaho.

Mwarimu Hanganimana ati “Asiba shuri iyo igisebe kimumereye nabi ariko ubusanzwe arashoboye kuko aza mu myanya y’imbere”

Ngo aramutse abonye  ubufasha yakoherezwa muri kimwe mu bitaro bikomeye mu Rwanda nk’ibya Kaminiza cyangwa ibya gisirikare bya Kanombe byaba byiza kurushaho akavurwa akaba yakira.

Franҫoise Uwiringiyimana avuga ko muganga atigeze ahabwa igisubizo kivuga ib’indwara arwaye ariko ngo hari abajya bavuga ko yaba ari inzibyi, cyangwa ubwoko runaka rwa Kanseri.

Yinginga uwagira umutima wa kimuntu ko  yamufasha akavurwa agakira akiga neza nk’abandi.

We na Nyina na barumuna be( niwe mfura mu muryango) baroye ingurube imwe ariko bashyizwe mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Guterura ibintu biremereye cyangwa kwandika ibintu byinshi ntabishobora kubera ko akaboko ke kamurya
We na Nyina na barumuna be bashyizwe mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe
Ku ishuri aho yiga ngo ni umuhanga n’ubwo yiga rimwe na rimwe kubera kubabazwa n’igisebe afite ku kuboko
Uyu mwana atuye mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Muhanga

16 Ibitekerezo

  • Ariko iki gisebe ntikigoye, umurenge wamufasha kwivuza kuko hari amafr bamwe biha muri za misiyo cg akoreshwa mu bindi yakwifashishwa gufasha uyu mujyambere udacika intege zo kwiga.

    • Ariko murasetsa iwabo boroye ingurube, none ingurube.n’umwana bakunze iki

      • Joe, Utekereza se ko ingurube igura angahe kuburyo yamuvuza? Nibamara kuyitanga se mutuelle y’umwaka utaha bazayikurahe? Ubanza wowe utarajya kwa muganga jya wisekera

      • Ndasaba cyane UMUSEKE.RW gukurikirana iki kibazo aho kigeze kugirango dufashe yu mwana.Musome hasi,hari benshi bemeye kumufasha.Wowe Munyamakuru MUHIZI ELYSEE,please bikurikirane.Shaka bariya bantu bemeye kumufasha.

      • Ntabwo wasomye iyi nkuru neza. Umunyamakuru yavuze ingurube kubera. Ikiciro cy’ubudehe. Gusa uyu mwana arababaye. Umunyamakuru wamusuye ampe numero za phone ze kuri email yanjye.

  • Abayobozi b’ibanze bibamarira iki iyo bafashe umuntu nk’uyu utariho bakamushyira mu cyiciro kitari icye Kandi bazi ingaruka bibatera? Ariko kuki abantu batagira urukundo? Ubwo uriya mwana baramuhora iki?

  • MINISANTE IFATE IKI KIBAZO IKIGIRE ICYAYO, Nibatinda KANOMBE HOSPITAL IRABYIKEMURIRA. Urabona kweri ngo umwana araborera mu Rugo? Akaga kabaho koko.

  • Ushaka kumufasha yanyura he?

    • Kwivuza process yaratangiye nko Ku ruhande rw’abarezi (abayobozi b’amashuri) hari abatangiye kwitanga Ngo asubire kwa muganga cyane ko nubusanzwe asanzwe yivuza gusa ubushobozi burenze aho bagejeje Nicyo kibazo. Mu kwezi gushize yanavuriwe muri army week Ku bitato bya Muhorororo bamusaba kujya Ku rwego rwisumbuyeho. Iyo ngurube sinzi aho yavuye boroye ninka

  • Kanombe Military Hospital, nubusanzwe ingabo turabemera mugutabara abaturage haba muri army week, no mubindi bikorwa by’indashyikirwa, naka kabazo ni mugakemure. TURABEMERA CYANE

  • hari ibyo Imana itazihanganira kubayobozi bamwe na bamwe.

  • mumpe ni meroziwe za telefone cangwe mumuhe namba zanje ndi tayari kumufasha mpaka akire kubushake bwi mana tele zanje nizi mobil 0787042940

  • Aka karere gafite umuyobozi ra? cyangwa ntabyo azi ko mu karere ke harimo umuntu umeze kuriya? inkuru ibabaje cyane.

  • uyu mwana naze i kabgayi ndamwereka umuganga witwa Ndacyaliho Jean Bosco. ni ukuri yamuvura. kandi yabikora mu mafranga ye bwite, akamuha icumbi, n’amafranga yo kurya no gusubira iwabo; byarimba akamugumisha iwe. si amakabyankuru muzabaze abo yabikoreye. ni benshi kandi aracyabikora

  • @Umuseke mwakoze cyane kubwira abantu ikibazo cy’uwo mwana none turabasaba ko mwaduha numero ya telefone umuntu ubishoboye kandi ubishaka yakoherezaho ubufasha bwe.
    Murakoze

  • Leta yagakwiye gufata ingamba zijye na politique z’ibyiciro by’ibudehe.1.Ibyiciro bicavaho.2.Bigashingirwa ku miroro ya muntu.3.Guca amananiza yo kugirango ugihabwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *