• 28/01/2020 4:03 15

Muhanga: Umugore arashinjwa kwambura abacuruzi bagenzi be Miliyoni 97

Umucuruzi witwa Mukeshimana Alphonsine utuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga akurikiranyweho kwambura bagenzi be b’abacuruzi Miliyoni 97 akoresheje amayeri.

Iri duka rifunze ni irya Mukeshimana Alphonse uvugwaho ubwambuzi

Bamwe mu bo yambuye amafaranga babwiye Umuseke ko mu ntangiriro za Kamena Mukeshimana Alphonsine yagiye azenguruka mu bacuruzi bagenzi be abasaba amafaranga n’ibicuruzwa abizeza ko azayabaha nyuma y’iminsi itatu nk’uko babivuga.

Abacuruzi bakabakaba 20 ni bo bavuga ko Mukeshimana yambuye izo Miliyoni 97.

Ntayomba Eric wo mu Mudugudu wa Ruvumera, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye avuga ko yamuhaye ibicuruzwa bya Miliyoni 7,5 ariko hashise iminsi itatu abandi baza kumutakambira ko yatangiye kubicuruza ku giciro cyo hasi.

Yagize ati ”Numvaga ari nge ngenyine yatwariye amafaranga ariko natunguwe no kumva ko hari n’abandi benshi yagiye ariganya gusa dufite amakuru ko yashakaga impamba yo kujya muri Zambiya.”

Hakuzimana Félix avuga ko ubusanzwe bamubonaga nk’inyangamugayo ari na yo mpamvu bamwizeye bakamuha amafaranga yabo.

Yagize ati:”Muri twe hari abo abereyemo miliyoni 20 zirenga kandi ibicuruzwa asigaranye mu iduka ntibirengeje miliyoni imwe.”
Mukeshimana Alphonsine kuri ubu ari mu maboko y’Uugenzacyaha nk’uko abamushinja babivuga, ngo yemera ko afite uyu mwanda ariko akavuga ko nta bwishyu yabona kubera ko yahombye.

Twageragje kuvugana n’Umuvugizi w’Ubugenzacyaha ariko ntiyabashije kwitaba telefoni ye igendanwa.

Gusa Uwamariya Beatrice Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga kuba Mukeshimana abyemera hakwiye gusuzumwa uburyo asubiza amafaranga beneyo cyangwa hakarebwa uko Imitungo asigaranye isaranganywa mu bo afitiye Imyenda.

Ati ”Ntabwo batugishije inama mbere yo kumurega bagombaga kubiganira mu Rugaga rw’Abikorera.”

Kimonyo Juvénal Perezida w’Abikorera mu Karere ka Muhanga avuga ko yagiye kureba Mukeshimana aho afungiye amubwira ko hari abandi benshi yambuye ko babahamagara akandika igihe azabishyurira kuko hari abo batazi amubwira ko yiteguye kurya uburoko.

MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW/Muhanga

2 Ibitekerezo

  • Ningwe nawe arabyemera kandi aho azabonera uburyo azayabishyura . You se abariye amafranga yikigo cyacu cya kigoma ntibigaramiye ngo dossiers zateguriwe iyo za Kigali kandi rwose bigaragara ko bayanyeje. Birababaje abantu basigaye ubona bakira ukagirango barayacukura kandi ari uburiganya gusa. Ubwo se uwo mudamu sinumva yarafite gahunda yo kwigendera. Ese ubwo ntiyaba abiziranyeho nuwo bashakanye cyangwa ntawe yagiraga.ubwo amategeko azakirikizwe ariko mbona ubutabera haraho bukemangwa pe. Ntabwo byumvikana miliyoni zisaga ijana zubwambuzi azazishyura iki, ahubwo se ibyo atunze bizavamo. Wasanga byose yari yarabiteguye ntanakimwe kimwanditseho

  • Uwo mu mayor ninde wamubwiye ko ibyaha by’ubwambuzi bushukana(esroquerie) bikemurirwa muri PSF??!!

    Ubwose arumva iryo ari ideni risanzwe?!
    Cyangwa ararengera umunyacyaha nkana?!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *