• 12/12/2019 7:20 01

Muhanga: Ubujura, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa byihariye 60%

Mu nteko rusange y’Abikorera, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga Superintendent Bahire Anastase avuga ko ibyaha by’ubujura, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa biri ku gipimo cya 60%.

Mayor Uwamariya Béatrice yasabye abikorera ko bagura ibitekerezo bagakora ibirenze.

Superitendant Bahire Anastase yerekanye uko buri Murenge uhagaze n’ibyaha biwiganjemo, avuga ko mu Mirenge 12 igize Muhanga, Nyamabuye uza ku isonga mu kugira ibyaha byinshi.

Yavuze ko  mu byaha 104  byakorewe mu Mirenge yose, ibyo gukubita no gukomeretsa, muri Nyamabuye honyine habonetse 29, Umurenge wa Kabacuzi ufite ibyaha bifitanye isano n’ibi 18.

Ati: “Twasanze no mu Mirenge icukurwamo amabuye y’agaciro hari ibyaha nk’ibi byiganje.”

Superitendant Bahire Anastase, akaba ukuriye Polisi mu karere ka Muhanga yatangarije Umuseke ko ingamba ya mbere bafite ari ugukumira icyaha kitaraba, ngo bakoresheje ibiganiro bibahuza n’abaturage bakanereka amahirwe yo kujya mu makoperative urubyiruko rukunze kwitwaza ko nta kazi kaboneka, bamwe bakishora mu biyobyabwenge no mu bujura bakabasaba kubivamo.

Kimonyo Juvénal Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga yabwiye abacuruzi ko hari umusanzu bagomba gutanga wo kwibungabungira umutekano kuko ari wo Iterambere ryose ryubakiyeho.

Avuga ko ibyo abikorera bamaze kugeraho mu myaka ishize, babikesha uwo mutekano kuko iyo uhungabanye aba mbere babihomberamo ari abacuruzi.

Ati: “Turi mu bantu bake kugeza ubu batarabasha kugura imodoka izajya idufasha kugenzura uko umutekano uhagaze no gukemura ibibazo by’isuku.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice yasabye abikorera kwagura ibitekerezo bakareba n’ibindi bashoramo amafaranga ariko bakabikuramo inyungu badategereje ko Leta ifata iya mbere mu kubibashyiraho.

Yagize ati: “Nta bwiherero rusange wasanga mu Muhanda nyabagendwa Muhanga-Ruhango, abagenzi babura aho biherera bakingiza ibidukikije, abikorera bagikemura.”

Mu Ntangiriro z’Umwaka ushize wa 2018 mu Mujyi wa Muhanga havuzwe ikibazo cy’abantu bitwazaga intwaro gakondo nijoro bagahungabanya Umutekano w’abaturage, iki kibazo  abaturage bemeza ko kitakiriho ko ubujura aribwo bubahangayikishije.

Abikorera bakaba bemeye gukusanya miliyoni 25 zo kugura imodoka yo kubafasha kubungabunga Umutekano mu Mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo.

Ibumoso Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga Superitendant Bahire Anastase
Abikorera mu Karere ka Muhanga bavuga ko bagiye guhera ku Modoka izabafasha kugenzura Amarondo.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

2 Ibitekerezo

  • Ntabwo ari muli Muhanga honyine,ahubwo ni ku isi yose.Icyaha cya mbere abantu benshi bakora,ni ubusambanyi.Aho kugifata nk’icyaha,basigaye babyita gukundana.Nubwo abantu bakunda gukora icyo cyaha,gitera ibibazo byinshi cyane:Ubwicanyi,kurwana,gutana kw’abashakanye,gusenya ingo,gutonesha,etc…Ni nacyo kizatuma abantu nyamwinshi babura ubuzima bw’iteka.

  • Wibagiwe kongeraho ko Ubusambanyi butera Sida,Syphilis,Imitezi,millions na millions z’inda bakuramo buri mwaka kubera ubusambanyi,guta impinja mu musarane cyangwa kuziniga,etc…Kubima ubuzima bw’iteka muli paradizo jye mbona bidahagije.
    Rwose nuko abantu bananiye Imana,naho ubundi gusambana ni bibi cyane.Ni kimwe mu bintu bibuza amahoro isi,kimwe na kurwana mu ntambara z’isi,kwiba,ruswa,gusinda,etc…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *