• 26/01/2020 4:22 59

Muhanga/Shyogwe: Abari bamaze imyaka 4 bategereje amazi ubu yabagezeho

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kabeza, Gakombe, Murambi, Munyinya ho mu Murenge wa Shyogwe,  Binunga, na Munyinya mu Murenge wa  Cyeza bahawe amazi nyuma y’Imyaka ine bubakiwe ibigega ariko ntibigezwemo amazi.

Pompe eshatu zohereza amazi mu Midugudu ya Kabezxa, Gakombe na Murambi

Abahawe amazi muri iyi minsi ni abafatabuguzi bari barahawe imiyoboro idafite amazi kuko bari bijejwe ko bazayabona bitarenze amezi 10 none imyaka 4 yari igiye kurangira batayahawe.

Ngarukiye Alfred umwe mu batuye mu Mudugudu wa Gakombe avuga ko  ikibazo cy’amazi cyari gihangayikishije cyane, kuko no mu gihe cy’imvura nta mazi yabonekaga.

Yagize ati: “Biradushimishije kuba tubonye amazi, udafite amazi meza nta buzima aba afite.”

Abatuye mu Mudugudu wa Munyinya, Binunga na Murambi babwiye Umuseke ko hari igihe bavomaga mu kabande bibagoye kandi bakavoma amazi mabi y’ibirohwa.

Bakavuga ko Akarere gakwiye kujya gatekereza kwagura ibikorwa remezo kabanje no gutekereza ku mushinga wo kwegereza amazi uduce kaba kifuza ko Umujyi wagukiramo.

Umuyobozi  w’Ishami rya WASAC mu Karere ka Muhanga n’igice kimwe cy’Akarere ka Kamonyi, Rubayita Gilbert avuga ko gutinda guha amazi aba baturage byatewe n’impamvu nyinshi zirimo kuba ikigega cya mbere cyari cyubatse hafi y’Umuhanda wa Kaburimbo biba ngombwa ko gisenywa.

Yavuze ko impamvu ya kabiri ari ikibazo cy’amafaranga y’amashanyarazi atuma imashini zibasha kuzamura no kohereza amazi yabanje gutinda kuboneka.

Ati: “Izo mbogamizi zose zavuyeho ubu abaturage babona amazi buri munsi kuko twubatse ibigega bifite ingufu zo gukwirakwiza amazi mu duce twinshi tw’Umujyi.”

Yanavuze kandi ko abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe bashobora koroherezwa kubona ifatabuguzi kugira ngo na bo babone amazi meza mu ngo zabo.

WASAC mu Karere ka Muhanga na none ivuga ko iteganya gukora umuyoboro w’amazi ufite ibirometero hafi bitanu (5 km) uzaba ufite ubushobozi bwo guha abaturage barenga ibihumbi bibiri amazi bikaba bishobora gukemura burundu ibibazo by’ibura ry’amazi bisigaye bigararara mu bihe by’impeshyi.

Ikigega cy’amazi cyari kimaze imyaka 4 kitarimo amazi
Abatuye mu Mudugudu wa Binunga, Mrambi na Munyinya baravuga ko ikibazo cy’amazi gikemutse.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

0 Igitekerezo

  • Ikibazo cy’am,azi cyacyemutse igisigaye ni imihanda idakoze neza Akarere kabyiteho.
    hari itangiye kwangirika kandi aribwo igisanwa

  • Ni byiza ariko ikibabaje ni uko abaturage baturiye ikizenga( dam) ayo mazi atutukamo bo ntayo bagira. Amasoko bavomagaho amenshi yarakamye kuko bayayoboye mu bigega biyakusanya ahazwi kuri AIDER (Ayideri) mu mudugudu wa Nyamaganda, Akagari ka Mubuga, abandi nabo bangirizwa imyaka namasambu kugirango bakore imiyoboro ijyana amazi iyo mu mugi no miyindi mirenge nyamara bo baratakambye ngo babahe nabo amavomero agezwe n’amazi meza ariko amaso yaheze mu kirere. Ibaze kuvoma ibiziba, amatiyo anyura ku irembo agemuriye abandi kandi ayo mazi ni soko yayo iri mu isambu yawe! Birababaje

  • Muvandimwe PETRA ndagirango nkumenyeshe ko biriya birometero 5 ( km ) aribyo bigiye gukemura ikibazo cy’amazi ku baturajye batuye mu kagari ka Mubuga baturiye Dam ya AIDER ukomeza ugera kuri Kaburimbo aho Muhanga igabanira na Ruhango . Inyigo zararangiye mu minsi micye WASAC iratangiza imirimo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *