• 11/12/2019 5:34 10

Muhanga: Njyanama y’Akarere yasanze mu baturage hari ibibazo byo kwitabwaho

Ibibazo by’imiturire,  gusana imihanda, ibiraro  bihuza Imirenge,  bamwe mu baturage batarahabwa ingurane z’ubutaka, kubegereza Umuriro w’amashanyarazi, amazi ndetse  n’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ni byo bibazo  abagize Njyanama  y’Akarere bagiye kwitaho.

Shyaka Theobald Perezida wa Njyanama avuga ko bagiye gushyikiriza Komite nyobozi ibibazo byose bagaragarijwe nabaturage

Mu Cyumweru cyahariwe abajyanama b’Akarere, bamwe mu bajyanama bavuga ko  basuye abaturage bo mu Mirenge 12 igize  aka Karere basanga hari ibibazo bigomba gukorerwa ubuvugizi kugira ngo bikemuke vuba.

Muri iki cyumweru abajyanama mu matsinda bagiranye ibiganiro n’abaturage mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, ndetse n’uruhare bayigiramo.

Perezida w’Inama Njyanama  y’Akarere ka Muhanga Shyaka Theobald yavuze  ko  hari ubushakashatsi buberutse gukorwa n’ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB) bwerekana ko abajyanama bategera cyane  abaturage  hiyongeraho ngo n’umwiherero bakoze mu minsi ishize  bafata icyemezo cyo  kumanuka ngo begere abaturage.

Avuga ko basanze abaturage bakeneye gusanirwa ibikorwa remezo byiganjemo imihanda, ibiraro no guhabwa ingurane ku butaka bwabo  buteganyijwe kubakwamo ikigo nderabuzima.

Ati: “Tugiye guhuza ibyavuye mu matsinda atandatu y’abajyanama kugira ngo bishyikirizwe Komite nyobozi y’Akarere igomba kubishyira mu bikorwa.”

Shyaka yavuze ko  hari n’imiturire itanoze  ya bamwe mu baturage batuye aho igishushanyombonera cy’umujyi kizagera  igomba  kuvugururwa.

Bamwe mu bagize amatsinda  bavuga ko hari abaturage batazi  Komite nyobozi, bityo ngo abayobozi basabwa guhora hafi bagasobanurira abaturage uko inzego za Leta ziteye ndetse n’inshingano zazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice avuga ko mu gukemura ibibazo bazahera ku byo guha abaturage ingurane ihwanye  n’agaciro k’ubutaka bwabo.

Avuga ko hari n’umuhanda w’igitaka uva mu Cyakabiri ukagera Ndusu bateganya gushyiramo kaburimbo mu myaka ya vuba.

Ati: “Tugiye gusesengura buri kibazo kandi turizera ko inama duhawe tuzazitaho.”

Abajyanama babwiwe kandi ko hari ikipe y’abakobwa  bo mu Murenge wa Nyarusange yatsindiye ibihembo ku rwego rw’Intara ikaba itegereje itarabihabwa.

Hanavuzwe  ikibazo cy’impombo z’amazi zishaje zigomba gukorerwa ubuvugizi  zigasanwa   kugira ngo abaturage banywe amazi meza atarimo umugese.

Abagize Njyanama y’Akarere n’inama y’unutekano itaguye bemeranijwe ko bagiye kurushaho kwita ku bibazo by’abaturage

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Igitekerezo

  • RIEN QUE DES MOTS…..!!!!

  • Bitahaba se harubwo ubuyobozi bubyitaho? Uyoboye iyo Njyanama Shyaka se ko ari um****, None mu gihe amaze ubu nibwo akibimenya? Twagize umwaku wo kuduha abayobozi bishakira indonke, abasinzi n’abajenjetse bashyizweho kugirango batavuga abasahura bakomeze akazi

  • Mu turere, ububasha nyakuri buba mu maboko ya Njyanama itaguye, igizwe na Meya, ba Visi-Meya bombi, Gitifu w’akarere, umuyobozi w’ingabo, uwa polisi, na Prezida wa Njyanama yaguye. Ariko hafi buri gihe, bariya ba Afande baba bafite ububasha buruta ubw’abandi bose. Cyeretse yenda iyo Meya nawe yakoze igisirikare. Njyanama yaguye, iha umugisha ibyemezo byafatiwe ahandi. Abatanga amasoko cyangwa akazi, batubahirije ibyifuzo bya bariya batandatu, by’umwihariko ibya ba Afande babarimo, baba bari mu mazi abira. Noneho ayo masoko amenshi yeguriwe ba Demobs. Abasivili bashoboye akazi ni ugukora sous-traitance. Iyi systeme ishuka abantu benshi, cyane cyane abanyamahanga, bibeshya ko igihugu kiyobowe n’abasivili. Uburyo abo basivili birukanwa nk’ababoyi iyo batubahirije ibyo basabwa, nta mperekeza basinyishwa amabaruwa y’uko beguye ku bwende bwabo, bakikijwe n’abasirikare n’abapolisi bambariye urugamba, bariya bashinzwe umutekano bakaba ari nabo babafata bakabafunga iyo ari ko byemejwe, byerekana ububasha nyakuri bwa bariya basivili bari mu buyobozi bw’uturere: bucye cyane rwose.

  • Ese ntaheruka gusinda ngo agushe isura bamupakire ku ngorofani noneho? Mbega President wa Njyanama dufite!!!

  • oya kubukoloni na politik ifite isooko muli ba mpatsibihugu n’ibiyejye byabo(ingaruka twarazibonye); yego kubwigenge bw’urwanda n’abanyrwanda; imyaka irengeje 100 yo kunyunyuzwa niyo.

  • Ariko ibigambo byanyu bibahora ku munwa?
    Mwagiye mushaka ibindi muKora,
    CG mufite abo mukorera?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *