• 15/12/2019 6:35 27

Muhanga: Njyanama itinya gufatira Nyobozi ibyemezo

Ubwo Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere mu nteko ishinga amategeko,Umutwe wa Sena, yaganiraga  n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga kuri uyu wa Mbere bamwe mu bajyanama bayibwiye ko bibagora gufatira ibyemezo Komite Nyobozi kuko benshi muri bo basanzwe ari abakozi b’Akarere. Mayor Uwamariya yasabye ko byakosorwa.

Abagize Njyanama ya Muhanga bavuga ko bari ubwo batinya gufatira ibyemezo Nyobozi

Njyanama y’Akarere ka Muhanga igizwe n’abantu 26 bahagarariye imirenge 12 y’Akarere harimo n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye.

Muri bo abenshi bakora mu bigo nderabuzima, ibigo by’amashuri akarere gafiteho ubufasha umunsi ku wundi.

Babwiye Abasenateri ko bitaborohera gutanga ibitekerezo binenga Komite nyobozi y’Akarere  nayo iri mu mubare w’abagize Njyanama.

Theobald  Shyaka uyobora Njyanama y’Akarere ka Muhanga avuga ko  kuba hari abajyanama bashobora gutinya guha inama ziremereye Nyobozi ya Muhanga cyangwa kuyifatira ibyemezo kuko basanzwe bakorera mu karere kandi kayoborwa na Nyobozi, bifite ishingiro.

Shyaka avuga ko nubwo ari uko bimeze, badakwiye kurenza amaso amakosa, ngo bihanganire kureba no kwemera ko ibitameze neza bidakusorwa.

Byose ngo biterwa n’uko umuntu ateye kuko hari abantu batihanganira amakosa, ngo ibintu bipfe babireba bicecekere.

Ati: “Inama Njyanama igira za Komisiyo, ni naho  dutangira ibitekerezo binenga cyangwa bitanga inama aho biri ngombwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice  yemera ko kiriya ari ikibazo ariko ko inzego zigomba kubikosora  kugira ngo abajyanama bajye bisanzura bahwiture abagize Inama nyobozi y’Akarere.

Hon Jean Nepomuscene Sindikubwabo uyobora iriya Komisiyo avuga ko  kujya inama ariyo nshingano ya mbere  abajyanama bashinzwe, ku mwanya wa kabiri hakiyongeraho gufata ibyemezo ariko byose bakabikora nk’abakorerabushake.

Gusa impande zose zisaba kubyumva kimwe ntihagire uzira ko yafatiye Nyobozi ibyemezo  ku buryo byamugiraho ingaruka.

Ati: “Mu minsi ishize mwagiye mwumva mu Turere twinshi abajyanama beguza Komite Nyobozi kandi ndumva ntawe bigomba kubangamira.”

Bamwe mu baturage bakunze kunenga Perezida wa Njyanama ko iyo  agiye gusura abaturage cyangwa kwifatanya nabo mu bikorwa bitandukanye aza mu modoka y’umuyobozi w’Akarere bityo bagashidikanya ku bwisanzure bwe mu kumuha inama cyangwa kumufatira ikemezo.

Iyo habaye inama kandi abaturage ngo bababazwa n’uko Perezida wa Njyanama atabaha umwanya uhagije wo kumva ibibazo byabo kuko aba acunga umuyobozi w’Akarere ngo aze kumuha rift ataza kumusiga

Mu biganiro n’Abasenateri abajyanama bagaragaje kandi ko bafite imbogamizi  y’Ingengo y’Imari idahagije ituma batarangiza inshingano zose kandi neza.

Umuseke ufite amakuru ko abandi bakuru b’Inama njyanama z’uturere bafite ikinyabiziga kibafasha mu kazi uretse Perezida wa Njyanama ya Muhanga. Ngo iyo ashatse gusura  abaturage mu Mirenge yiyambaza imodoka y’Akarere

Hon Jean Nepomuscene Sindikubwabo yasabye ko abajyanama bagomba kubahirwa inama batanga kugira ngo bashyiture abagize Inama nyobozi y’Akarere ako ariko kose

MUHIZI Elisee

UM– USEKE.RW/Muhanga.

8 Ibitekerezo

  • None se muragirango akarere layimugurire? Shyaka tiramuzi nta gitekerezo kivuguruza mayor yatanga. Ñawe ubwe nta kivuga ngo ijwi risohoke. Wagirango nta mwuka akigira. Kwigurira imodoka byo ntoyabyoshoborera. N’ubwo yaretse agatama, nta cash yifitiye. Yigisha mur8 ICK kandi ibibazo iryo shuli rifite turabizi. Ryabuze abanyeshuli guhemba ni danger. Ashobora kuba amaze nka 4 mois adahembwa. Kwaka i rift rero borumvikana. Ubwo rero mutwgerwrz mandat izarangire noneho muzatore undi wifite.

  • Hari uturere dushobora kuba bitoroshye kutuyobora; Muhanga, Ruhango, Nyamagabe, Rusizi, Rubavu,…

  • NUBUNDI NTITUYOBEWEKO AHENSHI NJYANAMA ARI UMUHANGO CG AGAKINGIRIZO!!! NYOBOZI BABA BATERETSWEMO KDI BAKIGERERA HENSHI, IYO NJYANAMA IGERAGEJE KUGARAGAZA UKURI CG IKIHA GUKORA NKA NJYANAMA IKAVUGA NYOBOZI, BARASHWANA BAKEGUZA ABAYIKURIYE, ABANDI BAGATANGIRA KWIKANDAGIRAKO UBUTAHA BATAZAGARUKAMO KDI BIBONERAGAMO AGATIKE, NUKO BAGACECEKA BAGAKOMA AMASHYI, IBYO TURABIZI NYARUGURU TWABIBAYEMO AHO UMUYOBOZI WAKARERE YATINYUKAGA YITWAJE UBUCUTI NA KABONEKA AKAJYA MUNZEGO ZAGISIRIKARI NINZEGI NKURU KUVUGAKO HARI ABAMURWANYA ABATUMA ADAKORA NEZA, BATOWE ATABASHAKAGA,…. UB– USE MURI NJYANAMA TURAVUGA, BAMWE NTIBAYIVUYEMO, ABANDI NTIBARETSE KWITABIRA MANANAAM YAYO KUKO NTACYO AMAZE NTAKURI AZATINYUKA KUGARAGAZA, ABANDI NTITUJYAMO KWIFATIRA AGATIKE KANDI NABWO TWIKANBDAGIRA KO ASHOBORA GUHITA ADUHEREZA ZA MANEKO ZO MUKARERE KE ABA YARAHAYE AKAYABO ZIGAHITA ZIDUFUNGISHA!!!! YEWE NIMWICECEKERE UBUYOBOZI BURIHO MU NZEGO Z’IBANZE NI NITEKINIKE NTAKINDI BWISHOBOREYE AHENSHI RWOSE, KANDI IBYO MVUZE BIRI HENSHI, NJYANAMA NAGATIKE BABA BISHAKIRA NTABWO ARUGUTANGA IBITEKERZO KUJYA INAMA CG KUBA BAGARAGAZA UKURI KUKO HENSHI IYO BIBESHYE BARABIZIRA BAKAZIBURIRA NAKO GATIKE!!!!!!!

  • Ibyo ni ugusebanya SHYAKA Theobald ni umuntu twemera. Ahubwo wowe sinzi aho uturutse kuba akora adasakuza nkawe se nicyo umuhora?!! uri umusazi gusa!! Amagambo make ibikorwa byinshi!!!

  • Aho inzovu zirwaniye ibyatsi ni byo bihababaria, kd koko ngo nta muntu ucumbagira imvune y’undi pe

    ibaze umuturage wabatoye ngo nawe atoye abazamuvugara ra!

    Ntawuyobewe ko abenshi biyamamaza batagamije imiyoborere myiza ahubwo baba barangamiye indonke ishobora kubarwa mu mfrnga cg mu byubahiro.
    ubundi se ko mbizi hari itegeko rihana umuntu wese wirengagiza inshingano mene nkaba ntiribareba?
    imbaraga nke zitera ubwitonzi nge uwampa ubushobozi nakwereka.

  • Abenshi abagize njyanama usanga mu kazi hasanzwe bagengwa na nyobozi.Urugero.Ba diregiteri,abakozi bo kwa muganga…!Wibeshye se uvuge nabi nyobozi nibucya bagukome mutation aho uzajya utegesha frws arenga umushahara.!!!

  • Gisagara ho wagirango ni akarima ka mayor jerome na innocent president wa njyanama,abandi bajyanama bo ntacyo bavuze

  • Hahahahaaaaaaa. Ndagusetse cyaneeee rwose.ukuri ntikwica umutumirano. Uragirango akore iki? Ngaho mpa urugero rw’ibyemezo byafashwe bizima kuri mandat ye. Kurundarundira abadozi ku gahato mu cymba kimwe muri gare, aho bakoreraga hisanzute hose hagafungwa ku ngufu za Dodo ni byo umushimira? Ziriya nzu zafunzwe bari bahetutse kubategeka kuzivugurura ku ngufu, ba nyirazo bafata ama credits mu mabanki, none dore zurafunzwe. Ibyo ni byo ushimira shyaka watuciye akarumira? Ndebera uriya muhanda w’amabuye wo ku ifatima urinze usenyuka bawurebera kandi ntihigeze habaho reception definitive. Reba umugore w’i shyogwe uherutse gufungwa kuko yanenze mayor, bakamupangira ibiyobyabwenge…….

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *