Muhanga: Musenyeri Mbonyintege na Mayor mu ba mbere bakingiwe COVID-19 | UMUSEKE

Muhanga: Musenyeri Mbonyintege na Mayor mu ba mbere bakingiwe COVID-19

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 05 Werurwe 2021, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Mbonyintege Smaragde n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline bari mu babimburiye abandi guterwa urukingo rwa COVID-19.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Mbonyintege Smaragde niwe wa mbere watewe Urukingo rwa COVID-19

Ni igikorwa cyabereye mu Bitaro bya Kabgayi, umuhango witabiriwe n’Abakora muri Serivisi z’Ubuzima, n’abandi Bayobozi.

Abayobozi n’abakozi bakora mu Bitaro bya Kabgayi bari bategerereje mu mahema 4 bahererwamo amabwiriza, no gusuzumiramo indwara zitandukanye mbere y’uko binjira mu ihema rya 5  ari na ryo batererwagamo urukingo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline wabaye uwa kabiri mu batewe urukingo, avuga ko  yakiranye ibyishimo iki gikorwa kubera ko Urukingo rumaze igihe kinini barutegereje, avuga ko ibisubizo birambye bitangiye kuboneka.

Yagize ati: ”Numvise nta kidasanzwe kirimo, ni urukingo kimwe n’izindi dusanzwe duterwa.”

Kayitare yavuze ko kuba abaturage bagiye gukingirwa ari ingenzi, asaba ko bitabira iki gikorwa kugira ngo basubire mu mirimo.

Dukuzumuremyi  Janvier umwe mu bakozi b’Ibitaro bya Kabgayi, avuga ko nta gihe yigeze atakaza akurikirana amakuru y’ibihuha byacaga ku mbuga nkoranyambaga, bica abantu  intege ko  urukingo rwa COVID-19 rufite ingaruka ku barutewe.

Yagize ati: ”Babanje kudusobanurira ibyiza by’Urukingo, niyo mpamvu rudateye impungenge.”

Dukuzumuremyi avuga ko uru rukingo rumeze nk’urwa hepatithe basanzwe baterwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Philippe avuga ko  mu bandi bagomba gukingirwa biyongera ku Baganga, Abaforomo n’ababyaza, hakingirwa abakora isuku, n’abacunga Umutekano bakora i Kabgayi mu Bitaro.

Ati: ”Ibi byiciro nibirangira gukingirwa, tuzakurizaho abafite indwara zitandura.”

Biteganyijwe abantu bagera ku 5500 ari bo bazaterwa Inkingo, barimo ibyiciro bitandukanye by’abakora muri Serivisi z’Ubuzima, n’ibindi byiciro bifite aho bihurira n’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline uwa kabiri watewe Urukingo rwa COVID 19 avuga ko ari igikorwa gisanzwe abaturage bagomba kwitabira

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE RW/Muhanga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *