• 13/12/2019 6:44 32

Muhanga: Mayor Uwamariya na we “yanditse asaba kwegura”

Amakuru Umuseke ufite aravuga ko Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice yanditse yegura mu Nama Njyanama y’Akarere ka Muhanga ndetse no ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere. Perezida wa Njyanama ntabwo yabashije kwitaba ngo yemeze ko ayo makuru ari ukuri.

Uwamariya Beatrice Mayor wa Muhanga

Umuseke wabashije kubona ibaruwa iteyeho na cashet yanditswe mu izina rya Mayor Uwamariya Beatrice asaba kwegura.

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri aribwo Uwamariya usanzwe ari mu Nama Njyanama, akanayobora Akarere,  yatanze ubwegure bwe.

Gusa bakavuga ko ibaruwa yo kwegura yayanditse ku italiki ya 01 Nzeli 2019.

Mu ibaruwa ashimira abajyanama bagenzi be kandi yemeza ko azakomeza kubaba hafi yabo nk’Umuturage w’Akarere ka Muhanga.

Bavuga ko iyi baruwa yayijyaniye mu nzego zitandukanye, muri yo avuga ko “yabonye umuvuduko iterambere ry’Akarere ririho ritajyanye n’imbaraga we yashyiragamo.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel yabwiye Umuseke ko nta baruwa yo kwegura ya Mayor wa Muhanga arabona kugeza kuri iki gicamunsi.

Kopi y’ibaruwa y’ubwegure bwa Mayor Umuseke ufite yemeza ko yasezeye kuri iyi mirimo.

Umuseke kandi wabwiwe ko hari Inama Njyanama yihutirwa Perezida wayo Shyaka Théobald na Komite nyobozi ye batumije ku munsi w’ejo.

Ababikurikiranira hafi ibintu bakavuga ko iyo nama yaba iziga ku bwegure bwa Mayor.

Uwamariya yaburaga umwaka umwe ngo arangize manda ye, yatowe mu ntangiriro z’umwaka wa 2016.

Hari amwe mu makosa yagiye yandikwa mu itangazamakuru agaragaza guhangana kwa Mayor Uwamariya na bamwe mu bashakaga kugaragaza aho intege nke ze ziri, itonesha, ruswa mu mabuye y’agaciro no kwikurukana ku mirimo bamwe mu bakozi b’Akarere.

Amakuru avuga ko no mu byaba bitumye yandika yegura harimo n’amwe muri ayo makosa.

Bamwe mu bo bakorana babwiye Umuseke ko Njyanama niyemeza kwegura kwe, bitazorohera uzamusimbura kuko hari ibice asize mu bakozi, benshi bakaba ngo bari ku ruhande rwe batinya gutakaza akazi.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

41 Ibitekerezo

  • Tour Du Rwanda ndabona yagarutse! iki kimodoka kirabamara tu!

    • Politike ni amatiku n’ibibazo gusa.This world is mad.Ibyiza nuko umuntu yakora akandi kazi aho kujya muli politike,nubwo ikiza abantu vuba.Urugero ushobora kuba wali Mwarimu uhembwa 40 000 Frw ku kwezi.Waba Depite ugahembwa + 2 millions n’imodoka nziza rugeretse.Nyamara wowe na Mwarimu muli abakozi ba Leta imwe.Too much injustice in this world kubera Politike.Niyo mpamvu bamwe banga kujya muli politike.

  • Ariko igihe cyose umuntu yumva ibyo yagombaga gukora abirangije. Kubyemera no gusaba guhagarikira aho abandi bagakomeza byafatwa nk’ubutwari n’ubunyangamugayo. Kuyobora akarere si umurimo woroshye. Murakoze

    • Mbega ibyishimo i Muhanga

      • Kweguka kwa Beatrice byari bikwiye.Nta kintu yari amariye akarere.Birababaje kubona hari imidugudu na n’ubu itagira amazi bagahora banywa ibiziba.Nko muri Shyogwe ho za Mubuga,hari aho abaturage bagiye kwicwa n’inzoka z’ibiziba.Ubwose twavuga ko yakoze iki?Amashanyarazi se yongereye,iterambere ry’akarere ryasubiye inyuma rwose.Nagende Ntacyo yamariye abaturage rwose.

  • Njye ntago binshimishije kuko uyu mubyeyi mbona agerageza kudushakira iterambere,
    gusa reka dutegereze ibikurikiraho.
    Imana ikomeze imufashe

  • Ni hatari

    • Ni nde asigiye imandwa ze Patrick na Joseph na Prisca birirwaga bonka aho gukora akazi birirwa mu matiku.

      • Muzajya mwubaha abanyarwanda plz.niba wowe udashobora kwiyubaha wowe ubwawe. Konka ntasoni .
        If you are not serious you must learn from others.ukeneye indangagaciro n’umuco by’Abanyarwanda.kandi niba utari numunyarwanda ugomba kubaha abanyarwanda themselves.

  • Birakwiye ko umuco wo kuvugisha ukuri wigishwa abana b’urwanda bakiri bato, ejo nabo batazajya babeshya ku manywa y’ihangu nk’ibyo tubona ubu mu bayobozi bacu.

    Biratangaje kubona umuyobozi wari ukwiye gutanga urugero rwiza mu kuvugisha ukuri ariwe ujya imbere y’abantu akabeshya.

    Murebe aba bayobozi bose barimo kwandika amabaruwa yo kwegura, baravuga ngo ni ku bwende (ubushake) bwabo, kandi nyamara tuzi neza ko atari byo. Uyu ni umuco mubi (wo kubeshya) umaze kwokama abayobozi mu Rwanda, bikaba bitanga urugero rubi ku bakiri bato.

    • None se Kabano yeguye liberal iki!? Kinda mbona ubizi!!

    • Mbega ibinyoma!!!!ubu se abantu Bose begurira umunsi umwe koko?baba begujwe kubera impamvu zo mu kazi ariko bakatubeshya ngo beguye ku mpamvu zabo.

  • Mukagatana nawe yisubireho gutuka abakozi ngo iwe ntawamukoraho kuko ari PSD akirirwa atukana nk’umushumba no kwanga abakozi abaziza icyo baricyo

  • Umuntu ugira amatiku ntaba akwiye gutegeka

  • mayor wa muhanga yarananiwe Cyane ngirango abaturage nabakozi bakoranaga barishima Cyane bakimenya iyinkuru, hasigaye nyaruguru, Nyamagabe na gisagara

    • Kweguka kwa Beatrice byari bikwiye.Nta kintu yari amariye akarere.Birababaje kubona hari imidugudu na n’ubu itagira amazi bagahora banywa ibiziba.Nko muri Shyogwe ho za Mubuga,hari aho abaturage bagiye kwicwa n’inzoka z’ibiziba.Ubwose twavuga ko yakoze iki?Amashanyarazi se yongereye,iterambere ry’akarere ryasubiye inyuma rwose.Nagende Ntacyo yamariye abaturage rwose.

  • Ngaho re!!! Ko bamushinjaga kugambanira wa mugitifu wasambanyishe umu serveuse kandi arwaye sida se, ubu we yegujwe n’iki??? Ni inkomanga yagize zo guhemuka?????Naveho niba yumva ataragishoboye

  • Yewe niba harimo n’iby’igishushanyo mbonera ntacyo mvuze. Ubanza byarananiranye! None se amashyamba yahoze yitwa ibihaha by’imijyi niyo bahereyeho bayatuzamo abantu ku bwinshi , kandi ukumva ngo Leta izishyura abayatuyemo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Hera Rebero ubu ni amazu gusa, Mont Kigali na Mont jali!!!!!!!! barubaka amanywa n’ijoro

  • Wowe wiyise JOE reka itiku. Kuki utarenganuye Prisca?

  • Uyu we wa Muhanga we bahite banamufunga rwose. Yarageze abantu kubuce.

  • Ntankuru nziza nabona muri uku kwezi nkiyi peeh Mbega Mayor uziko yari yarabaye nka umwami wa Muhanga. Narinziko nyuma yaho CG Gasana aviriye muri Nyamagabe azahita akurikizaho Muhanga kuko ariyo ifite ibibazo bikomeye gusa byarangiye ahisemo Huye. Ndibaza ko Beatrice yahisemo kuba akuyemo ake karenge mbere yuko Gasana ahagera. Gusa kugenda kwe nubundi ntibikemura ikibazo cyibice yasize mubakozi nagira inama Guverineri ko nava Huye mbere yo kujya Nyaruguru yazabanza akanyura Muhanga akareba ibibazo bihari akazaava Muhanga ajya Nyaruguru akava Nyaruguru ajya Ruhango, then Gisagara na Nyanza. Kamonyi yo ntabwo ari cyane nubwo ntabyera ngo de

  • Bariya bategetsi bashyirwaho na FPF, ikaba ari nayo ibakuraho. Nta kidasanzwe kirimo. Ibyo kwandika begura rwose muzabivane mu nzira. Bareguzwa na Prezida yabyivugiye ku mugaragaro. Muba musigiriza ibiki?

    • Sha nyaruguru we nimumureke ntasanzwe azi gutanga ruswa muzo hejuru nizumutekano!! Yabonye abayobora njyanama yibonamo anasigayemo ntajambo. Noneho ngwaherutse kwerekanako ahuke nabayoboye njyanama bagambanira umukozi wanjyanama baba baramwirukanye bamurenganya leta ibirabitswe iba iramugaruye ubu baramureba ayingwe ariko bamushakira ibyaha!!! Itoteza nitonesha utaretse ruswa biri muzibanze nibyo bituma abaurage badatera imbere

  • Aha niho bafungishiye umuturage wari weruye abwira ikibazo abadepite yahise akorerwa isaka mu masaha ya nijoro ngo basanze udupfunyika tw’urumogi iruhande rw’aho yoyoreka inkoko. Bahita bajya kumufunga. Ako karere koko imiyoborere irihe? Inzego z’umutekano nazo bajye bazihindura tour du Rwanda izigereho.Abeguye ubwo nibaze bihangire imirimo nta gikuba cyacitse. Bashyire mu bikorwa ibyo bigishaga abaturage.

  • Mushimiyimana Bernadette, ibibibi uwarumuyobozi wa Karere Ka Muhanga Uwamariya Beatrice yakoze muri Muhanga nomuriyi isi no mu Iwijuru bizamuherekeze. Umufaransa yaciye umugani ngo nujya gucukura icyobo cyamugenzi wawe uge ucyigira kigari kuko ushobora kumutanga kucyingwamo, icyinyoma nigihabwa inebe kabiri kandi ukwinyende igenda yurira igiti niko igenda igaraza ubwambure bwayo.

  • Nyamara Muhanga bacunge neza ko utuma begura Atari ubungirije huuuuuum Uwamariya yageragezaga pe.
    Ahubwo umugabo wungirizs mayor arakagira Imana.

  • Kuki ahantu hose mwandika kwigura aho kwandika kwegura

  • Dore aho bipfira: kugabirwa babashyako batowe, ruswa, ikene,,, nawese ngizo izitwa za maneko inzego zumutekano akarere gategura igikorwa tekinike bakazibanza imbere kubera kirimo agafaranga ntibagire nabatekinisiye bakijyamo ngo hashimishwe izo nzego!! Igihugu gitegura amasuzuma za nzego navuze nabatoneshwa bubuyobozi baka aribo bomeka muri yamasuzuma ngobagende babeshyabeshya abaje murayo masuzuma. Ahaaaaaa

  • Miguel wabimenye!Kayiranga umwungirije arasigaye?ko byose yabihungaga se muri iyi nzibacyuho azabigenza ate?genda Beatrice wari umuyobozi uzi gufata icyemezo nuko wakoraga wenyine kdi ngo ufite abakungieije!kayiranga azahungirahe turaje tukurebe.

  • Harya uwoyasimbuye siwe wagiye kwiga GUTEKA?uyu we yige KUBAZA

  • Vice economique wamuhanga arasigaye????akarere karaje kagwe mu mwobo!cyakokora azi gukubita umugore we akamwirukankana ku gasozi igicuku cyose!ngo kdi ngo ntanywa inzoga ariko bya vin anywa biramusaza!sha ba nya muhanga araje namwe abahukemo!kdi ngo niwe wagatanze urugero!nzaba ndeba imiyoborere yawe!turaje tukubone!yabonye akira amafumbire yajyaga yiba agikora mu ma kawa !bamufungaga buri munsi.

  • Reta nadufashe kurebimpamvu nyamukuru irimogutuma ababantu bihunzimirimo baribashinzwe nahoruswayo imuhanga yavuzagubuhuha mumabuye yagaciro urugerovrwahafi matyazo urugomero rwanyabarongo muzahatembere murebe ukorusigaye rwarabaye kuberisuli ivamubirombe midugudu wa nyagasozi minisiteli yibikorwaremezo ikwiye kudutabarirahafi

  • Igitekerezo

    Ariko abayobozi batuka abo bayoboye ndetse n’abaturage rwose nabo bakwiye gufatirwa umwanzuro, nko muri Gatsibo exectif w’umurenge witwa Kavutse wahoze ayobora umurenge wa kiramuruzi rwose nawe afite ikibazo muri displine ye kuko aratinyuka agatukira umuntu mu ruhame.pee!

  • Ibi bintu ntibyari biherutse none biragarutse gusa njye ndasabako iyi myanya yajya ikorerwa exam yateguwe nibiro bya Prezidanse cg minaloc cyangwa se nihabwe abasirikare murebeko hadakosoka byinshi kuko ndabona aricyo gisigaye.

  • Ariko JOE nwagiye mukaraga ururimi byibuze karindwi mbere yuko muvuga amagambo.
    Iyo utinyutse ukavuga NGO konka waba byibuze mubuzima bwawe warigeze wubaha narimwe.
    Sinarinziko hakiri umunyarwanda utekereza nkawe muri iki kinyejana
    Abantu nkamwe mukwiriye amahugurwa y’umuco w’ubunyarwanda n’indangagaciro zacu.
    Have you ever been think about those irrespective words you used abusing others plz niba utaniyubaha wakabaye wubaha abanyarwanda muri rusange.ntuzongere kbs.

    • None kwiririrwa barega bagenzi babo wabyita gute ? Hari ibiba bitangaje aho guha focus akazi ukahiha guhakwa nabwo uhakishijwe kuregana. Wowe wwiyita John ibyo uvuga ntubizi kandi ntawe urusha umuco n’ikinyabupfura.

  • Barimo kweguzwa kubera kutesa imihigo Gusa no mumirenge no mutugali abagenzuzi bahagere Hari abigira abategetsi kuruta uko ari abayobozi

  • Mbasha we ntasomo abonamo? Ahitemo ururimi rumwe rw’amarenga izindi zaramenyekanye yikomereze urwo yavuganye na Solange birangire.

  • Muhanga iheruka kuba nziza hakiri Yvone Mutakwasuku! Umu mama mwiza warutuje kandi byose bigakorwa neza. Harigihe nibaza nicyo ubuyobozi bumariye abaturage nkakibura? Urandika ibaruwa ugasiragirayo umwaka wose umeze nkaho haricyo ubishyuza ?

  • Erega MUTAKWASUKU ni umuhanga kandi aratuje azi no gusesengura ibyo akora.. Ntawe ushimisha rubanda ariko yaragerageje mu gihe cye.

  • Yaragerageje nawe ugashyiraho wenda wajya inyuma ye gusa icyo nemera kuvuga biroroshye kuruta gukora!!! bansa umenye inzitizi yahuye nazo?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *