• 19/01/2020 3:16 10

Muhanga: Kubaka Hoteli P Kagame yateye inkunga bigiye gusubukurwa

Mu kiganiro  Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel  Gasana yagiranye n’Umuseke yavuze ko bagiye gushakisha amafaranga yo kubaka Hoteli Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yateye inkunga muri 2003 ubwo yasuraga icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama muri 2003. Iyo Hoteli izubakwa mu Karere ka Muhanga.

Ikibanza Hoteli yagombaga kubakwamo ubuyobozi bwacyubatsemo ibigega by’amazi.

Perezida Kagame icyo gihe yasabye abatuye iriya Perefegitura guhuza imbaraga bakiyubakira Hoteli nziza yo kujya yakira abashyitsi babasuye.

Icyo gihe yasize atanze miliyoni Frw 10 nk’inkunga ye kugira ngo abandi bazahereho batanga iyabo.

Muri iriya myaka miliyoni Frw 10 yari amafaranga afite agaciro kanini bitewe n’uko ubukungu bwari bwifashe mu gihugu no ku isi muri rusange.

Nyuma y’uko Umukuru w’igihugu ahavuye, amafaranga yari yatanze yahawe abaturage bari batuye ku butaka iriya hoteli yagombaga kubakwaho, ntihagira abandi bashyiraho ayabo ngo kubaka iriya hoteli bitangire.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo  Emmanuel Gasana yabwiye Umuseke ko imirimo yo kubaka iriya hoteli igiye gusubukurwa.

Ngo ikifuzo cya Perezida Kagame kigomba gushyirwa mu bikorwa kuko cyari kigamije kuzamura abatuye Intara y’Amajyepfi by’umwihariko n’abandi bazayisura muri rusange.

Gasana ati: “Twakoranye  ibiganiro n’inzego zitandukanye twemeranya ko imirimo yo kubaka iriya Hoteli itangira.” 

 Ngo  bagiye gusaba Uturere umunani  tw’Intara y’Amajyepfo dushyira mu ngengo y’Imari amafaranga yo kuzubaka iriya Hoteli.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Beatrice  Uwamariya  yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bugiye  kureba niba kubaka iriya Hoteli byabangikanywa n’ibikorwaremezo  byamaze kuhashyirwa.

Uwamariya avuga ko isuzuma nirisanga bidashoboka bazashaka ahandi yubakwa kuko ngo hari ikindi kibanza bafite giherereye mu Murenge wa Shyogwe.

Akarere ka  Muhanga gasanzwe gafite Hoteli ebyiri ariko abasura iriya ntara bavuga ko zidahagije kuko ngo hari ababura aho bacumbika ho ku rwego bifuza.

Bamwe bahitamo gucumbika mu mugi wa Kigali.

Umugi wa Muhanga uri mu migi itandatu Leta y’u Rwanda yateganyije kuvugurura kugira ngo yunganira Umugi wa Kigali.

Gasana avuga ko ikifuzo cy’Umukuru w’igihugu kigomba gushyirwa mu bikorwa byanze bikunze. Ngo uturere twose dushyireho ingengo y’imari yo kubaka iriya hoteli
Beatrice Uwamariya uyobora Muhanga avuga ko mbere yo kubaka iriya hoteli mu kibanza yari bwubakwemo bazabanza kureba niba yabangikanywa n’ibikorwa remezo bihasanzwe

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW/Muhanga

6 Ibitekerezo

  • Ngo Prezida yatanze miliyoni icumi, ntihagira abandi bashyiraho ayabo ngo hoteli yubakwe!! Ariko ibintu nk’ibi muba musobanura mwe muba mwumva bisobanutse? None se ubwo mbere yo gufata icyemezo cyo gusubukura umushinga business plan yawo yarakozwe musanga uzashoboka kandi uzunguka? Ubwo mugiye kotsa igitutu uturere, natwo dushyire pressure ku bacuruzi bagowe dusaruza amafranga ngo mugiye kubaka hoteli!! Izubakwa na Leta muri buriya buryo ibe iyande ko mudahwema kutubwira ko Leta itagicuruza? Ubwo se ibyo bigega mwamaze kubaka aho yagombaga kubakwa, mwimuye abahatuye mubahaye amafranga y’urusenda, byakozwe abashinzwe urbanisme batabireba? Poor planning iragwira!!

  • Jye ndumva igitekerezo ari kiza. Nk’umwe mu miyi igomba kunganira KIGALI ningombwa hotel nibura itari munsi y’INYENYERI 3. Pourquoi pas inyenyeri 4. Hari ku bwanjye hari nahato cyane. Mushakire aho i SHYOGWE hafi yo kwa KANKAZI. Muhashyire hotel, kandi na yanzu YAKANKAZI bongere bayuke uko yari imeze (design) ; Ndibuka ko hari aba Archtect bari biyemeje kuyishushanya. Maze kandi musubire mu gishushanyo cyayo, kuko hashize igihe kinini. Mushyiremo pscine, tenis, aho abana bakinira , n’ibindi byakurura abantu. Mureke kwihuta cyane, mutinde kuri conception ya projet, mubiganireho n’uturere, maze igishushanyo mwemeranijeho mu gishyire mubikorwa. Naho ubundi , niba LETA idacuruza, abandi bazayikodesha, icy’ingenzi ni uko HOTEL YABONEKA.

  • Hhhh none se ko president kiriya gihe yabonaga nta hoteli I Hari nubu ntayihari? Haruwaje I Muhanga abura Aho arara see cg Aho yiyakirira? Rwose ibintu bitagira igenamigambi ntibikwiye mugihe tugezemo…knd ndabibabwiye abayobozi binzego zibanze nibakomeza gukora ibintu nkibi knd baragize amahirwe yo kugera mu ishuri bizaba Ari ikibazo..
    Muhanga ubu ikeneye ibindi bitari Hoteli knd umukuru wigihugu ayo nafaranga ntanayibuka mwarayahombeje nimutuze mukore ibindi nta pressure ibariho president arabakunda

    • Mwitende rwose utigijije nkana, buriya MUHANGA mugira hoteli? Ibyumba bingahe? Inyenyeri zingahe? Uzi murutwa n’abahinzi ubumeceri ba RWAGITIMA muri gatsibo bafite iy’INYENYERI 2. MUHANGA izaba iri mu mijyi y’u RWANDA ikomeye. Uziko hari umushyitsi mwakwakira mu kabura aho mu muraza kubera utwo duhoteli twanyu . Murebe kure. Mu myaka 30 iri mbere MUHANGA izaba igezehe? Kuruhe rwego. Inganda, amabanki, Amashuri, Izindi service…. Imikino , Inama…Tourism…. Abatuye MUHANGA nabo bakeneye kuruhuka. Byose biba bikeneye ababigana, abashyitsi, abashoramari, ba mukerarugendo . Muzajya se mubarazahe? MURI TOURISM et SPORT mu Cyakabiri? Nzabandora. Ibyo bindi Muhanga ikeneye nabyo ni bikorwe. Ntabwo HOTEL PEREZIDA yavugaga ari izo mwubatse muri quartier .

  • Ukumva yaratanze 10 Miliyoni atekereza hotel yo ku Rwego uvuze? Ahubwo Nibashake umushoramari ayubake knd nawe azabanza akore Profitability study ntabwo arukuza ngo wubatse Hotel gusa? Naho ibyabashyitsi Muhanga itakwakira simbibona nkawe kuko ntabami cg ibikomangoma biza I Shyogwe, Papa naza mu Rwanda azarara I Kigali na convention yaraduhenze izabanze igaruze..ntabwo jye ndwanya ko hubakwa hotel ndifuza ko bikorwa munzira ibikorwa remezo nka biriya bibonekamo..naho ubundi byazamera nka bya bimoteri byubatswe nuturere cg za selling points zandagaye kumihanda yo mumajyepfo , cg se urutare rwa kamegeri mu Ruhango…byose biva kukubaza ibintu ntanyigo ihamye

  • Jye nayobewe ahantu abayobozi bacu bakuye icyo nakwita “Singapore Fantasm”, yo gutekereza ko iterambere ry’igihugu rihwanye no kubaka amagorofa maremare. Amenshi abona amazi ku kaburembe. Nta n’uruganda rukora urushinge rwo kudoda cyangwa cure-dents tugira. Harya ubwo wakubaka hotel i Gitarama ugategereza ko icyashara cy’abanyamahanga ari cyo kizatuma zikora zunguka? Good luck!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *