• 12/12/2019 8:56 27

Muhanga: Ku munsi w’Umugore ingo zirangwamo ihohotera zagawe ku mugaragaro

Ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umugore, abaturage bo mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga bagaye ku mugaragaro ingo zikirangwamo ihohotera, baniyemeza kuzifasha kurikumira.

Berekanye umukino ugaragaza imyitwarire ya bamwe bakirangwa n’ihohotera

Aba baturage, ndetse n’abayobozi bavuga ko ahanini ihohotera rihagaragara ari irishingiye ku gitsina, rikaba ari na ryo ntandaro ya bimwe mu bibazo byugarije ingo zitabanye neza ibi bigatuma habaho ingaruka z’ubukene.

Twahirwa wo mu Kagali ka Rusovu, muri uyu Murenge yemera ko ari umwe mu bagabo bakoreye ihohotera umugore we igihe kirekire,  aho ngo yamuhozaga ku nkeke kubera ubusinzi.

Ati “Sinanatinyaga kumukubita, kandi nkabikora mvuye mu kabari aho nabaga napfushije ubusa umutungo w’urugo nsangira n’indaya.”

Uyu mugabo avuga ko atigeraga avugisha umugore we neza, ndetse ko byari binageze aho batakibona ibyo kurya, cyane ko umutungo wose w’urugo yawumariraga mu nzoga n’inshoreke.

Ifashabize umugore we, yagaragaje agahinda yaterwaga n’umugabo we kugeza ubwo ngo yageze naho abura ijambo mu rugo akiyemeza kwisubirira iwabo.

Ati:“Nageze aho birandenga gusa naje kwihangana ku bw’amahirwe aza guhinduka.”

Si we weyine kuko abaturage bagaragaje ko abahohotera abagore babo bagihari, ndetse bamwe ntibanatinya kubagaya k’umugaragaro.

Assoumpta KAMPORORO, umwe mu bakozi b’Umuryango wita ku iterambere ry’ingo SEVOTA, yabwiye aba baturage ko  ntacyo bageraho mu gihe baba bakomeje kwimika ihohoterwa mu ngo, aha anabagaragariza ko ahanini basanze igitera iryo hohoterwa nta kindi kitari imibanire mibi hagati y’abashakanye.

Ushinzwe Imali n’ubutegetsei mu Murenge wa Nyarusange, Akimana Marie Claire, yabwiye Umuseke ko  koko ihohoterwa mu ngo rikihagaragara, cyane cyane mu Kagari ka Rusovu.

Yavuze ko kugeza ubu bafite ingo 16 bazi neza ko zirangwamo ihohoterwa, muri zo 8 ngo zamaze kwegerwa  zigirwa inama ku bufatanye n’abafatanyabikorwa babo barimo RWAMREC na SEVOTA..

Gusa avuga ko n’ubwo iri hohoterwa rihari,hari ingamba zikomeye bafashe nk’ubuyobozi zirimo gukangurira ababyeyi kureka ubusinzi, kudasesagura umutungo w’urugo ahubwo bakimakaza ibiganiro hagati yabo, kuko ngo ari byo byatuma babasha gushakira ahamwe ibisuzizo by’ibibazo  biba byugarije umuryango wabo.

Assoumpta Kampororo Umwe mu banyamuryango ba SEVOTA

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

1 Igitekerezo

  • Abaturage b’Akarere ka Muhanga n’ubuyobozi mukomereze aho mugere kuri byinshi byiza kandi vuba. mwirinde abatuma mudakorera hamwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *