• 15/12/2019 5:00 50

Muhanga: Konji zitazwi, ibirango bya Kera biravugwa kuri bamwe bayobora amashuri

Mu nama y’uburezi yaguye yabaye uyu munsi, hazamuwe ibibazo bitigeze bibaho  mu rwego rw’uburezi hanengwa bamwe mu bayobozi bitangira Konji zitazwi na Leta, abandi bakaba bakoreshaga ibirango bya kera  bitacyemewe ubu.

Iburyo Vice Mayor Mukagatana Fortunee na Sebashi Claude Umuyobozi w’uburezi banenze bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavugwaho imyitwarire mibi

Mu igenzura abashinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga baherutse gukorera mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Mirenge, basanze hari bamwe mu bayobozi b’ibigo  baha abarezi n’abanyeshuri ibiruhuko bitazwi na Leta.

Iri genzura kandi rigaragaza ko hari ahakoreshwaga ikirango cy’igihugu cya kera, abandi bagahamagara abanyeshuri mbere y’uko umunsi nyirizina ugera.

Ntagwabira Emelien ushinzwe amashuri y’incuke, abanza no kwigisha abakuze mu Karere ka Muhanga ati: “Hari aho twasanze abana 10 basangira ikilo kimwe cy’ibishyimbo bisobanura ko nibura umwana umwe yaryaga ibishyimbo bidahagije.”

Hari kandi n’abayobozi bata ibigo bakamara icyumweru batahakoza ikirenge bitwaza ko bafite izindi nshingano zo kuba  bari muri Njyanama y’Akarere, komite y’abunzi, abitabira umugoroba w’ababyeyi cyangwa izindi gahunda za Leta.

Abatunzwe agatoki cyane ni umuyobozi w’ikigo cya Sholi giherereye mu Murenge wa Cyeza, Shaki mu Murenge wa Nyabinoni, Nyamiyaga muri Rongi, na Biringaga ho mu Murenge wa Cyeza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mukagatana Fortunée avuga ko  hari ibigo bitanu basanze bikora neza bikwiye kubera urugero rwiza abatuzuza inshingano z’uburezi.

Ati: “Hari konji zizwi nta Muyobozi wari ukwiye kwiha uburenganzira bwo gutanga ikiruhuko kitazwi n’Akarere cyangwa MIFOTRA, iri ni ikosa rikomeye.”

Ibi bibazo byose Ubuyobozi bw’Akarere bwarabibonye bunihanangiriza abavugwaho imikorere mibi guhindura vuba na bwangu iyi myitwarire.

Cyakora hari abasanga kuba Ubuyobozi bw’Akarere budafite ububasha bwo guhagarika umukozi wananiranye mu kazi  yitwaza ko ari umukozi wa Leta bizakomeza kudindiza uburezi.

Hari abavuga kandi ko hari abo bahagarika kubera ayo makosa MIFOTRA ikabagarura mu kazi hiyongereyeho indishyi nyinshi bigateza ingaruka ku bafashe iki cyemezo, nyamara ngo abo bakozi bari barananiranye mu kazi.

Bakaba bavuga ko ibi bimaze kwangiza cyane  kugeza aho bamwe mu bana bagera mu wa gatanu w’amashuli abanza batazi gusoma no kwandika ndetse bakaba batazi kwandika inyajwi bakagombye kumenya bari mu wa mbere nubwo ku rundi ruhande bazamurwa mu byiciro ku bwinshi bashaka kutarenza ijanisha basabwe na Minisiteri y’Uburezi.

Bamwe mu barezi n’ababyeyi mu nama y’uburezi yaguye bavuze ko batasangiye aya makosa

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

*******************

Ufite amakuru/amafoto wifuza ko atangazwa?

Twandikire uyaduhe kuri info@umuseke.rw  ,duhamagare cyangwa utwandikire (no kuri WhatsApp) kuri +250 788 772 818, cyangwa kuri facebook.com urebe Umuseke utwandikire.

*******************

0 Igitekerezo

  • Abarezi nibo nsina ngufi zicibwaho amakoma yose yo gupfundikira inkono zitogoteramo amatiku aba muri za Districts no mu gihugu!! Mubahemba ubusa, mwarangiza mukajya kubatetaho bisonzeye, babuze amafranga y’iposho n’ay’abanyeshuri. Nk’ubu mwabanje mugakemura ikibazo cy’abana biga mu mpeshyi batagira amazi. Guhindura calendrier scolaire ngo isubire uko yahoze mbere ya 1994 byabananije iki koko? Harya ngo ni ukugira ngo tugire impinduka muri byose? Mbere Muligande yatubwiraga ko byakozwe kugira ngo school year ihure na budget year yatangiraga mu kwezi kwa mbere. None muri East African Community budget year yagiye hagati ya July na June. Kuki mwe mudahindura??

  • Uburezi burananiranye kabisa

  • Hakwiye inama rukokoma Ku kibazo cy’uburezi mu Rwanda.

  • Promotion automatique ikwiye kuvaho hakajya himuka umwana wagaragaje ubushobozi.

  • Aba ni abo mu Ndiza nyine. Ntimuzi se ibya Mbonyumutwa. Ntibifuza ko hari icyahinduka.

  • Niba koko mu burezi harimo ibyo bibazo nibikosoke, ariko nkeka ko ikibazo aba barezi bafite kitaruta SEBASHI wigize igifi kinini gitungwa n’udufi duto tuba dushaka akazi ko mu burezi i Muhanga.
    Mubo akarere gasabira kwirukanwa, SEBASHI yakabaye number one maze mukareba ko amarira y’Abarezi n’abarererwa muri Muhanga adatuza bityo n’ireme ry’ uburezi rigatera imbere.

  • IBYO KWIGIRA INDAKOREKA NO KUTAGERA KUBIGO BAYOBORA BITWAJE IZINDI NSHINGANO CG BABESHYA ABABUNGIRTIZA KO BARI MU MANAMA MU KARERE BIKUNZE KUBA KUBAGORE BAYOBORA IBIGO KUBERA IMITUNGO KAMERE YABO BABA BATANGA MUNZEGO Z’UBUYOBOZI CYANE CYANE IZUMUTEKANO, BITYO NTIBAKORWEHO BAKIKORERA UKO BASHATSE KUBETRIBYO BABA BATANZE BEMEZE NABABWIYE, URUGERO UMUGORE UYOBORA ES NYAKABANDA YIGIZE GICA NTAMWARIMU UVUGA CG UNDI BAKORANA, IKIGO YAKIGIZE AKARIMA KE, IMODOKA YACYO NIBIHINGWA BIKERAMO AYAAIHAHINGURA IYO ABAMUNEKERA BAAMUBWIYEKO HARI IBYEZEMO UBUNDI AKAZA AGAPAKIRA IKIKOMEREZA MURUGO IWE MU MUJYI, AKAZINDUKA AJYA GUTANGA IBINTU AHOKUZA MUKIGO YITWAKO AYOBORA, TWAARUMIWE PEEEEEEEE!!!!!!!!

    • @SERUGARUKIRAMFIZI Menya warasaritswe n’urwango rukabije kuri SEBASHI umuheruka mu itagwa ry’akazi ryari?. Ko wandika ibyo utazi. Ko arimubakoze ubugenzuzi niwe watumye haba amakosa, ahubwo tubona ko ntako atagira mu kuzamura ireme ry’uburezi. Igitekerezo cyawe gishingiye ku marangamutima cyangwa se ikindi upfa nawe tutazi.

  • Erega ibivugwa mu burezi byose kugirango umusaruro uboneke nibabanze bahe mwarimu agaciro akwiye, mwarimu azakorera amafaranga nk’ay’umukozi wo murugo koko atange umusaruro, uburezi bwapfuye kera kandi ngo ikirima ni ikiri munda. Ntitukarenganye umurezi ndetse n’umwana kandi ngo uvoma yanga avoma ibirohwa. ubwose mwarimu natajya gushaka shuguri zamubeshaho murumva azatungwa n’umuyaga? namwe mujye mushyira mu gaciro.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *