Muhanga: Ishuri ry’imyuga rivuga ko rishyize imbere ireme ry’uburezi kuruta amafaranga | UMUSEKE
  • 26/01/2021 6:05 27

Muhanga: Ishuri ry’imyuga rivuga ko rishyize imbere ireme ry’uburezi kuruta amafaranga

Abayobozi b’ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro ryitiriwe Fred Nkunda TVET School riherereye mu Karere ka Muhanga, bavuga ko gushimangira ireme ry’uburezi ari ugufata neza abanyeshuri n’abarimu biga bakanigisha muri iri Shuri, inyungu y’amafaranga ikaza ikurikiraho.

Ni ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro

Mu kiganiro Umuvugizi w’iri Shuri, Me Kanamugire Eric yagiranye n’umuseke, avuga ko batangiza ishuri babanje gushaka abarimu b’inzobere banabagenera imodoka zibatwara baza ku ishuri cyangwa batashye mu ngo zabo.

Yavuze ko abatuye kure babacumbikira mu macumbi y’ikigo, bagataha ikiruhuko kigeze.

Kanamugire avuga ko banabashyize mu bwishyingizi bwa RSSB nk’uko bikorwa ku bakozi ba Leta nubwo iri Shuri ryigenga kugira ngo n’ibarwara cyangwa bakarwaza biborohera kwivuza.

Avuga ko amasezerano bagiranye n’abakozi batigeze bayasesa mu bihe bya COVID 19 nk’uko byagiye bikorwa mu bigo bimwe by’amashuri yigenga.

Uyu muyobozi yavuze ko hari isambu rinini y’iri shuri bahingamo imyaka itandukanye, ku buryo umusaruro uvamo bawifashisha mu mafunguro y’abanyeshuri n’abakozi b’iri shuri.

Yagize ati “Nubwo amafaranga ari yo benshi dushaka, ariko ntabwo ari yo yagombye kuza ku mwanya w’imbere, hari ibindi biyabanziriza yo aza nyuma kandi agasanga hari ibyo mwabanje gukora biteza imbere ireme ry’uburezi.”

Avuga ko abakiliya ba mbere bafite muri iri shuri ari ababyeyi, kuko iyo umwana afashwe neza umubyeyi we niwe wa mbere utanga ubuhamya mu bandi batarerera muri icyo kigo.

Umuyobozi w’ishuri Fred Nkunda TVET School, Ntihinyurwa Védaste avuga ko abakozi bahemberwa ku gihe, akavuga ko nta mushahara munini ubaho, ahubwo ko icyangombwa ari ibindi biwuherekeza iyo umukozi abihawe arushaho kwishima akanyurwa n’igihembo ahawe nubwo cyaba kidahagije.

Ati “Ndahamya ko hari icyo turusha amashuri amwe yigenga, ibyo byatewe nuko ubuyobozi bw’ishuri bugenera abarezi, abanyeshuri ibibakwiye kuko n’abakora amasuku bose bashyizwe mu bwishingizi.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée avuga ko bakoze igenzura bari kumwe n’abakozi bo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, basanga iri shuri ryujuje ibyangombwa byarifasha gutanga uburezi bufite ireme.

Gusa avuga ko hari bimwe basanze ririya shuri rigomba gukosora nko kuvugurura zimwe mu nyubako n’ubwogero kuko ari buke ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri babarizwa muri iki kigo.

Mukagatana ati “Hari abana Leta yohereza muri iri shuri nubwo ryigenga, impamvu ni uko twasanze bigisha neza ndetse bakaba banafasha abana n’abakozi kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.”

Ishuri JAM-Fred Nkunda TVET School rifite amashami 3 arimo ubwubatsi, ubukanishi bw’imodoka, n’ibijyanye n’amahoteli, rifite abanyeshuri barenga 500, ryatangiye muri 2015.

Ni ishuri ryigamo abahungu n’abakobwa
Ibikorwa byo kwirida COVID-19 byarubahirijwe
Me Kanamugire Eric Umuvugizi w’Ishuri JAM-Fred Nkunda TVET School

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyo uvuga ngo ikigo gitanga uburezi bufite ireme nukuvuga iki?mwqgiye muvuga nibibazo birimo
    Uza amafaranga bishyura kugirango uvuge utyo mujye mureka kuba nkaho muhenbwa nabayobozi ngo mubatake kuko bishyura amafaranga ari hejuru yihumbi ijana na mirongo itanu ,ntimunyonge iki gitekerezo cg nawe uzajyeyo ushake amakuru yarangiza nawe akita ngo ntashyira amafaranga imbere mbega akumumirooooooooooo.

    • None se uragira ngo bishyure 15,000? Bamwe ubwenge bwanyu ko ari hafi ya ntabwo koko. Bishyure se nk’ayo muri 9 na 12 BE? Ntekereza ko nibura wakabaye utunengera ubumenyi abana bahavana, kuko niba ukunda iby’ubusa, ntabwo ubumenyingiro ari ikigage. Cg basi ujye ubaha ibikoresho kugira ngo bishyuze macye

  • Bigaragara ko bagushatse bakagira ibyo baguha ngo ubamamarize ariko ntubikoze neza kuko ntiwavuze uko ryishyura nguvuge.neza naho riherereye!!!
    Ubuse tuvugeko ariryo shule ryikitegererezo.mu karere wahereyeho wandika nandi ejo uzayatubwira?
    Urabura kujya muyafite ibibazo nahenda abaturage nawe uri kwamamariza ishule, ntabunyamwuga burimo pe!!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *