• 29/01/2020 1:26 05

Muhanga: Imiryango 100 igiye kuba mu mudugudu bise ‘Horezo’

Umudugudu urimo amashuri, ivuriro, amazi n’amashanyarazi vuba aha urahabwa imiryango 100 yatoranyijwe itishoboye mu karere ka Muhanga. Uyu mudugudu uri kuzuzwa mu murenge wa Rongi mu gake k’imisozi miremire y’icyaro.

Abaturage ba hano bakoraga urugendo bajya ku bitaro bya Ruli muri Gakenke babonye ivuriro ry'ibanze hafi yabo
Abaturage ba hano bakoraga urugendo bajya ku bitaro bya Ruli muri Gakenke babonye ivuriro ry’ibanze hafi yabo muri uyu mudugudu

Abazawuhabwamo inzu ni imwe mu miryango iri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, impfubyi zitishoboye n’abandi babaye kurusha abandi.

Aha hantu hitwa Horezo uhageze ubona inzu nyinshi zubatse mu buryo imwe izajya ituzwamo imiryango ine (four in one).

Buri nzu ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwogero, igikoni na biogas.

Abaturage bagera kuri 900 muri aka gace bakoraga mu mirimo yo kubaka uyu mudugudu ubu uri gusozwa, bavuga ko bungukiye cyane mu mirimo babonye.

Kuri bamwe mu bazawutuzwamo baganiriye n’Umuseke kuri bo ngo ni inzozi kugeza ubu nk’uko babivuga.

Abawuturiye bavuga kandi ko baruhutse urugendo rwo kujya gushaka ivuriro n’amashanyarazi.

Abaturage bagera kuri 900 babonye akazi mu mirimo yo kubaka hano
Abaturage bagera kuri 900 babonye akazi mu mirimo yo kubaka hano

Uwamariya Béatrice umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yabwiye Umuseke ko hari ibyo bagendeyeho batoranya abazatuzwa muri uyu mudugudu.

Ati “{harimo} n’imiryango yari ituye mu manegeka, abarwayi n’abana babo bambukaga Nyabarongo bajya kwivuza no kwiga kandi byari bibangamiye umutekano w’abaturage’’

Uyu mudugudu uri mu cyaro uciyemo imihanda myiza, uteyemo ibiti by’imbuto, ufite inzu mberabyombi, amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9( na 12 n’ahantu hatandukanye ho kwidagadurira.

Ufite ibiraro by’amatungo maremare n’amagufi byubakiwe abagiye gutuzwa hano.

Imirimo yo kurangiza kubaka uyu mudugudu iragana ku musozo.

Uwamariya avuga ko ubuyobozi bw’Akarere buteganya no kubakira indi miryango 700 isanzwe ituye mu manegeka.

Hari amakuru avuga ko uyu mudugudu ushobora gutahwa n’abayobozi bakuru mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.  

Muri gahunda y’icyerekezo 2020, mu Ukwakira 2016 Leta yatangaje ko igiye gushora andi mafaranga Miliyari 170 mu kubaka iyi midugudu y’ikitegererezo

muri gahunda yo gushishikariza abaturage b’icyaro gutura ku midugudu bagasiga ubutaka buhagije bubyazwa umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Intego ya Leta y’u Rwanda yari yihaye intego y’uko 2020 izagera abaturage 70% batuye neza, abo mu cyaro batuye mu midugudu naho mu mujyi batagituye mu kajagari.

Inzu mberabyombi itarigeze hafi aha
Inzu mberabyombi y’Umudugudu izanafasha ubuyobozi bw’ibanze hafi aha
Ibyumba by'amashuri bitunganyije kandi byiza by'amashuri y'imyaka 9&12
Ibyumba by’amashuri bitunganyije kandi byiza by’amashuri y’imyaka 9&12
Ibiraro rusange by'amatungo maremare y'abazatuzwa muri uyu mudugudu
Ibiraro rusange by’amatungo maremare y’abazatuzwa muri uyu mudugudu
Inzu zubatse mu buryo imwe ijyamo imiryango ine buri umwe wisanzuye ukwawo
Inzu zubatse mu buryo imwe ijyamo imiryango ine buri umwe wisanzuye ukwawo
Bateganyirijwe n'ahazubakwa uturima tw'igikoni
Bateganyirijwe n’ahazubakwa uturima tw’igikoni

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Igitekerezo

  • Ibi bintu ni byiza, kandi BRAVO kuri Muhanga;
    ariko hakwiye n’ishuri ry’ubumenyingiro, utuganda duciriritse ndetse n’isoko. Nibwira ko ikibazo nyamukuru abaturage tuba dufite ari ukumenya uko twakorera ama frw (kubona uko twinjiza adutunga, anatuma twikorera ubwacu ibukorwa by’iterambere), naho nibitaba bityo uzasanga nyuma y’imyaka icumi abazatuzwa aha batazabasha no gusana izi nzu nziza! Keretse niba ari bo n’ubundi baziyubakiye ku bushobozi bwabo (byaba bivuze ko basanzwe bazi gukorera ifaranga). Ibi ndabivuga kuko mperutse kumva umuntu bahaye inzu arimo aratakamba ngo “inzu nziza yarayibonye, n’inka yarayibonye, ariko ngo ntabwo bamuha ibiryo!!” Ngaho nimwumve iyo mind!
    Guhabwa ifi ni byiza, ariko hejuru yabyo abayihawe twibuke gusiga tubigishije kandi tunabashyiriyeho uburyo bwo kwirobera ubwabo.

  • Ariko iyi gahunda bayishyize mu gihugu hose bagatuza abanyarwanda bose mu midugudu myiza ariko bagahindura bagakoresha amazu agerekeranye byibuze 2 floors, tukareba ko twasagura ubutaka bwo guhinga?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *