• 28/11/2020 1:25 12

Muhanga: Imihanda y’amabuye n’ibitaka y’i Gahogo igiye gushyirwamo kaburimbo

Abatwara abagenzi kuri Moto mu bice bitandukanye byo mu Mugi wa Muhanga mu Kagari ka Gahogo bavuga ko gukoresha umuhanda urimo amabuye bivuna umugongo bikangiza n’ikinyabiziga. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga muri 2021 buzashyiramo kaburimbo.

Abatuye muri aka gace bavuga ko uyu muhanda ukeneye kujyamo kaburimbo

Bemeza  ko hari n’aho usanga umuhanda warangiritse, amabuye yaravuye aho bayashyize bikaba byateza impanuka. Bamwe muri bo bavuga ko kiriya kibazo bakigejeje ku nzego z’ibanze ariko ntibyagira icyo bitanga.

Tuyizere Pascal utwara abagenzi kuri moto ati: “Guhera mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya mbere, iya kabiri ndetse ni iya gatatu hose huzuye ibinogo kandi hanyura abayobozi benshi.”

Undi witwa Niyonsenga Patrick avuga ko ikindi kibazo gihari ari uko hari n’undi muhanda uva ahitwa Misizi ugahinguka kuri station iri hafi y’i Kabgayi nawo wangiritse.

We na bagenzi be bifuza ko iriya mihanda yasanwa kugira ngo byorohereze abayikoresha kandi bitange isura y’umujyi kurushaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko iriya mihanda yose igiye gukorwa mu kiciro cya gatatu kandi igashyirwamo kaburimbo.

Madamuy Kayitare avuga ko ikorwa ryayo rizabanzirizwa no gutunganya imyubakire kuko  muri aka gace harimo akajagari kenshi.

Kayitare ati: “Ibice bimwe by’umuhanda w’amabuye byangijwe na Kampani yubaka isoko, twasabye ko babisana kandi barabyemeye, ibitureba ni ukunoza imiturire no kuvugurura akajagari kaboneka muri Gahogo.”

Uyu muyobozi yavuze ko ikorwa ry’imihanda mu kiciro cya gatatu hakubiyemo n’umuhanda ufite ibirometero bibiri uzaca ku kibuga k’indege (Drônes) mu Murenge wa Shyogwe.

Yavuze ko  amafaranga yo kuyubaka azatangwa na Banki y’Isi, ayo guha abaturage ingurane bakayishakamo bagendeye ku bushobozi bw’ingengo y’Imari y’Akarere.

UMUSEKE ufite amakuru ko kugeza ubu, imwe mu mihanda y’amabuye yatangiye gusenyuka Akarere katarayataha ku mugaragaro.

Ikiciro cya kabiri mu kubaka imihanda ya kaburimbo ahitwa mu Ruvumera, n’i Murambi kigeze ku gipimo cya 70% .

Hari abaturage bavuga ko hakwiye gukorwa igenzura ryimbitse ku bagenagaciro kubera ko hari abo babarira imitungo ku giciro cyo hejuru iyo mitungo idafite kugira ngo babone ayo banyereza.

Amabuye yavuye aho bari barayatabye. Abamotari bavuga ko ashobora kubateza impanuka

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Byaba byiza imihanda yose ihuza umunyi nuduce two munkengero ishyizwemo latelite kugirango na mini bus zibashe gukora.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *