Muhanga: Igishushanyo mbonera nta we kizabangamira, abakene n’abakire bazatura hamwe | UMUSEKE
  • 18/01/2021 11:55 57

Muhanga: Igishushanyo mbonera nta we kizabangamira, abakene n’abakire bazatura hamwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko igishushanyo mbonera cy’Umugi wa Muhanga nta muturage kizabangamira kuko yaba umukene cyangwa umukire bazabasha gutura muri uriya Mugi uri mu yunganira Kigali.

Ngo mu mugi wa Muhanga buri wese azaba yisangamo

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent avuga ko ukwezi kwa 12 kuzarangira iki gishushanyo mbonera cyarashyizwe hanze.

Yavuze ko kandi abantu bose bazakibonamo kuko ntawe kizaza kije kwimura ahubwo ko buri wese bitewe n’ubushobozi bwe azabasha gutura muri uriya mugi.

Mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo igishushanyombonera cy’Umugi wa Muhanga gishyirwe mu bikorwa, ibice byinshi by’Imirenge 4 igize uyu Mugi bigaragaramo inyubako z’imiturire n’iz’ubucuruzi.

Mu Mudugudu wa Kavumu aho bakunze kwita mu Kibiligi, mu Mudugudu wa Gatika (Giperefe) Ruvumera na Nyabisindu ho mu Murenge wa Nyamabuye hagenewe ubucuruzi, n’Imiturire, inganda ziciriritse n’ububiko bw’ibicuruzwa (Stock).

Umukozi ushinzwe gupima ubutaka mu Karere ka Muhanga, Mwiseneza Valentin yabwiye Umuseke ko usibye ahubatse ibiro by’Akarere, n’aho Polisi y’Igihugu ikorera, mu gice giherereye inyuma y’izo nyubako bazaba hateye amashyamba kugira no Umugi n’abawutuye babashe guhumeka umwuka mwiza.

Mwiseneza avuga ko mu gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera, abaturage basabwa kubaka ku buso buto mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka buzajya buturwaho n’abantu benshi, kuko inzu imwe izajya yubakwa kuri metero 15/20.

Avuga kandi ko mu Midugudu ya Nyarucyamu ya mbere, iya kabiri ni iya gatatu mu Kagari ka Gahogo, hazanyuzwa imihanda ya Kaburimbo hagamijwe kubanza guca akajagari kaharangwa, ibikorwa byinshi bikaba gutura n’ubucuruzi.

Yagize ati “Inzu z’ubucuruzi bukomatanyije hafi n’umuhanda mugari Kigali-Huye mu bice bya Gahogo hazaba hari ubucuruzi bukomatanyije.”

Naho mu Mudugudu wa Rutenga hafi ya Stade ya Muhanga no mu nkengero zayo, hagenewe gutura n’ibikorwa by’imyidagaduro.

Cyakora yavuze ko mu Mudugudu wa Nyarusiza na Nyarutovu mu Murenge wa Nyamabuye, babanje kuhagenera ibikorwa by’ubuhinzi basanga bibeshye, nyuma bahagenera imiturire, n’amashyamba, mu gihe ahari ibishanga hazashyirwa ibikorwa by’ubuhinzi.

Uyu mukozi avuga ko mu bice bya Rugarama, bahageneye gutura, bakifuza ko benshi mu bakora imirimo itandukanye mu Mugi wa Muhanga, bazajya bataha muri uwo Mudugudu wa Rugarama.

Kuva kuri Gereza ya Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe ugana mu Mudugudu wa Ruhina hazaba hari ibikorwa by’ubucuruzi n’inzu nyinshi z’abaturage, naho mu  Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Ruli hagenewe inyubako z’ubucuruzi no gutura.

Mwiseneza yagize ati “Ku kibuga k’indege zo mu bwoko bwa Drônes hazanyuzwa umuhanda wa Kaburimbo ugana ku Murenge wa Shyogwe ugere kuri Tourisme.”

Gusa avuga ko abatuye hagati y’imihanda yombi, nta burenganzira bazaba bafite bwo kuvugurura inyubako, usibye gusana byonyine, kuko hazashyirwa inganda nyinshi ziciriritse.

Mwiseneza yavuze ko kuva ku kigo nderabuzima cya Gitamara (Cyakabiri) ugana inyuma, hagenewe inyubako z’abantu bishoboye batuye mu bipangu.

Yavuze ko ahari amashuri, ibigega by’amazi, n’ahubatse inzu insinga z’amashanyarazi zihuriraho, cyangwa ibindi bikorwa bifitiye abaturage akamaro, nta gikorwa kizabisumbura.

Avuga ko mu Mudugudu wa Murambi hazaturwa, kandi abahatuye bakazaba bubatse inzu ku butaka buto ariko bisanzuye.

Mu bice bya Kinini na Mubuga mu Murenge wa Shyogwe, igishushanyo mbonera kigaragaza ko usibye ahubatse amashuri n’amavuriro ahandi hose hazaba hagenewe gutura, naho mu Mudugudu wa Mapfundo hazaba hubatsemo inganda ziciriritse.

Igice kimwe cy’Umurenge wa Cyeza kizaba gituwe, ikindi giteyemo amashyamba. Mu Murenge wa Muhanga igice kigize umugi hagati y’imihanda ya kaburimbo 2 hagenewe gutura, ahandi hazaba hateye amashyamba n’ibikorwa by’ubuhinzi.

Mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iki gishushanyombonera, Ubuyobozi buvuga bizatwara imyaka 30, kuko kizatangira gukurikizwa muri uyu mwaka wa 2020 kugeza muri 2050.

Uko igishushanyo giteye
Umukozi ushinzwe Gupima ubutaka mu Karere ka Muhanga, Mwiseneza Valentin
Inzu z’ubucuruzi zizaba zibangikanye n’izo guturwamo
Mu bice bya Gahogo hazaba hari ubucuruzi bukomatanyije
Umujyi buri wese azaba kuwuturamo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ko Umudugudu wa Munyinya mu Kagali ka Ruli ahitwa muri Chicago ko ntacyo muhavuga CYO kuhageza kaburimbo na eclairage public ngo byibura habere ahandi urugero Kandi abahatuye ntako batari bagize ngo bubake muri gahunda!? Buriya koko nta nuturaro mwashyirayo ngo isuri ihari igabanuke!!??

  • Umenya ya si nshya izaba paradizo abayehova bajya batubwiriza igiye kuza!! Ubwo noneho abakene n’abakire bazatura hamwe muli icyo gishushanyo mbonera !! Nzabandora uko nzaturana n’umukire ufite V8.

    • @ Wowe witwa Abizera,nubwo benshi batazi ibyerekeye isi nshya izaba paradizo,byanditse henshi muli bible.Ikibazo nuko abanyamadini batajya berekana ayo masomo,bakigisha gusa ijuru.Urugero,Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,havuga ko “dutegereje isi nshya n’ijuru rishya”.Naho Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 hakavuga ko Imana izarimbura abantu babi bose batumvira Imana,igasigaza ku isi abantu beza gusa.Ni ibintu byumvikana neza abakuru b’amadini batajya bigisha.Ndetse na Yezu ubwe yavuze ko abantu beza bazatura mu isi.Byisomere muli Matayo igice cya 5,umurongo wa 5.

      • Yes Rukebesha.Ijambo ry’imana rivuga kenshi Isi Nshya izaba paradizo,itandukanye n’Ijuru rishya.Sinzi nange impamvu abakuru b’amadini batabyigisha.
        Cyangwa impamvu abantu batabyisomera muli bibles zabo,aho kumva gusa ibyo abanyamadini bavuga mu nsengero.Birababaje.Urundi rugero,ntabwo bazi ko icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’abalewi kubera ko nta masambu bagiraga.Kandi ko Yesu yasabye abakristu nyakuri bose kujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana ku buntu,badasaba umushahara wa buri kwezi.Niko abigishwa be bose babigenzaga.Urugero,Nubwo Pawulo yirirwaga abwiriza buri munsi mu nzira,mu masoko,ku nzu n’inzu,yashakaga umwanya akaboha amahema akagurisha.Nta cyacumi yasabaga.Ubwo nibwo bukristu nyakuri,ibindi ni amaco y’inda no gushaka ibyubahiro gusa,witwaje bibiliya.Nibyo Muzehe Mpyisi ajya asobanura,ndetse agasaba imbabazi abantu yaririye icyacumi.

    • Ko hari amakuru yavugagako hari imidugudu Kamazu, Gasenyi na Gitongati y’akagari ka NGANZO , umurege wa Muhanga yagiye mu gice cy’umugi none tukaba tutabona ibihagenewe?

  • Kagitarama ko ntacyo mwayivuzeho?
    Umuhanda wa kaburimbo umaze igihe uvugwa muri kagitarama bite?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *