• 16/12/2019 3:08 45

Muhanga: Hari impaka hagati y’Umuturage n’Umurenge bapfa ubutaka

Umuturage avuga ko Umurenge ugiye kumwambura ubutaka yahawe na Leta, ubuyobozi bw’Umurenge bwo bukavuga ko buzaba bubwisubije kuko yarengereye ishuri ry’inshuke.

Aho Uruzitiro rw’Ishuri rwubatse niyo nzira Nyirabarera avuga ko yakoreshaga ajya cyangwa ava ku isoko no mu baturanyi.

Nyirabarera Marie Gorethi ni uwo mu Mudugudu wa Gasenyi, Akagari ka Nganzo, Umurenge wa Muhanga, avuga ko aho atuye yahahawe na Leta,  mbere y’umwaka wa 2010.

Ubutaka atuyemo Leta ibumuhereye icyangombwa cyabwo. Avuga ko hafi y’aho atuye Umurenge wa Muhanga waje kuhubaka Ishuri ry’Inshuke aba ari na ryo bahana imbibi.

Ikibazo cyaje kubaho cyo kurengera ubutaka bwe, Umurenge utangiye kwagura ibikorwa by’ishuri bamusibira inzira y’amaguru yanyuragamo.

Yanditse ibaruwa ntiyagera ku Muyobozi w’Akarere ariko abashinzwe Ubutaka mu Karere ka Muhanga bamugira inama yo gusubira ku Murenge kugira ngo bamukemurire ikibazo bashingiye ku byangombwa n’amakuru yashakaga guha Umuyobozi w’Akarere.

Ati: “Nageze ku Murenge mvuga ikibazo cyange bambwira ko ninkomeza kubarega bazanyambura ubutaka bwose.”

Nyiramunini Mukiza Soleil Umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Muhanga yabwiye Umuseke ko nta butaka bw’uyu muturage bigeze barengera.

Avuga ko baje gusuzuma basanga ahubwo ari we warengereye ishuri kuva ahabwa icyangombwa cy’ubutaka, ashakira inzira mu kw’abandi.

Mukiza ati: “Ubutaka yita ko ari ubwe twasanze ari ubwa Leta agomba kubusubiza.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwa Remezo mu Karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore avuga ko iki kibazo bakizi kandi kiri mu nzira yo gukemuka.

Ati: “Kubera ko cyateje impaka hagati y’Umuturage n’Umurenge tugiye kwigirayo turebe uko giteye.”

Icyangombwa cy’Ubutaka Nyirabarera afite kigaragaza ko yahawe ubutaka bufite ubuso metero kare 499, urebye aho uruzituro rw’ishuri rwubatse usanga ari mu kwe.

Akayira gato akoresha avuga ko  kari mu isambu y’umuturanyi, uyu akaba yabwiye Umuseke ko Umurenge wagombye kumusubiza ubutaka bwe kugira ngo azajye abona aho inka ye inyura.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice yabwiye Umuseke ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kwambura Umuturage ubutaka kandi afite icyangombwa cya burundu cyabwo.

Avuga ko baramutse basanze ari we warengereye ubutaka bwa Leta, batanga ikirego akazamburwa icyangombwa cy’ubutaka n’Urukiko.

Ati: “Nta we ufite uburenganzira bwo kwambura umuturage ubutaka yahawe, iyo yarengereye aregerwa Urukiko, ikemezo rwafashe ni cyo kigenderwaho.”

Ubuso by’icyangombwa cy’Ubutaka afite bigaragara ko ahubatse uruzitiro rw’ishuri ari mu kwe
Haruguru y’Ahubatse Ishuri ry’Inshuke niho avuga ko Umurenge ushaka kumwambura

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

2 Ibitekerezo

  • Ntamuzi Kama jeshi aruma ahuha ibyo abwira itangazamakuru n’ibyo akora biratandukanye. Ubu abakozi bose ntawe uvuga hari bamwe yagize imandwa abandi ababikamo ubwoba. Nyobozi ye irangwa no gutukana abayobozi batuka abakozi kumugaragaro aho gukemura ibibazo by’abaturage. Uwo muturage yihangane . MUKIZA ntacyo yari gusubiza kubera ubwoba uwitwa Mukagatana amwanga urunuka kugeza aho yamutukiye mu nama rusange ku Karere.

  • Mucecuru genda wirire ibigori

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *