• 12/12/2019 3:09 37

Muhanga: Guverineri yeretse abikorera amahirwe badakoresha, nabo bavuga imbogamizi

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Commissioner General Gasana Emmanuel yongeye kwibutsa abikorera b’i Muhanga ko hari amahirwe badakoresha. Abikorera bamusubiza ko bagifite imbogamizi y’ibikorwaremezo bidahagije.

CG Gasana aganira n'abikorera i Muhanga
CG Gasana aganira n’abikorera i Muhanga

CG Gasana Emmanuel avuga ko kuba Akarere ka Muhanga gafite amabuye y’agaciro mu Mirenge 11 kuri 12 ikagize, Muhanga ikaba iri mu masangano y’imihanda ihuza n’Umujyi wa Kigali n’Uturere twinshi tw’Igihugu ari amahirwe akomeye ku bashaka gukora ubucuruzi.

CG Gasana avuga ko amahirwe aka karere gafite atangana n’umuvuduko mu iterambere gafite.

Ati “ Umugi wa Muhanga ufite Hoteli nkeya abaza kuhasura babura aho barara bakajya gucumbika i Kigali cyangwa i Huye.”

Yabwiye abikorera ko bishyize hamwe nta cyatuma iterambere bifuza ritihuta, ko inkunga Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yatanze yo kubaka Hoteli igezweho, byaba byiza abikorera bashoyemo imigabane kugira ngo yubakwe.

Pasteur Nkundiye Théophile avuga ko ibura ry’Umuriro w’amashanyarazi n’amazi rya hato na hato riteza igihombo kinini abikorera muri aka Karere ka Muhanga, kuko hari ubwo bamara amasaha atandatu umuriro n’amazi bitaragaruka.

Uwamariya Béatrice Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko hari urubuga bashyizeho ruhuza Ubuyobozi bw’Ibgo bishinzwe ingufu(REG), isuku n’isukura(WASAC) ndetse n’abakiliya batandukanye bavugiraho ibibazo nk’ibyo, byinshi ngo birakemuka.

Abikorera bavuga ko kutagaragaza igishushanyombonera cy’Akarere nabyo bidindiza imishinga myinshi y’abashaka kubaka inzu z’ubucuruzi n’izo guturamo.

Kimonyo Juvenal uhagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Karere avuga ko hari ikizere bifitiye bahereye ku Isoko rya Kijyambere batangiye kubaka rizuzura ritwaye miliyari zirenga  enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikibanza kizubakwamo Hotel i Shyogwe gifite 17Ha
Ikibanza kizubakwamo Hotel i Shyogwe gifite 17Ha
Abikorera i Muhanga bagaragaje zimwe mu mbogamizi bafite
Abikorera i Muhanga bagaragaje zimwe mu mbogamizi bafite

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW/Muhanga

12 Ibitekerezo

  • Hagire umpuriza ibyo gucukura amabuye y’agaciro no kubaka hotel i Muhanga!!

  • Guverineri Gasana ntaranamara umwaka ayobora Intara y’Amajyepfo, none ararusha abayivukiyemo kumenya amahirwe ya business ahari. Ni umuhanga pe!! Congratulations!!

  • Guverineri aho gusaba abacuruzi ba hariya i Muhanga kubaka hoteli we yifuza, wenda yanashyize mu mihigo ye, yabanje akabashakira imigabane muri ibyo birombe by’amabuye y’agaciro birimo cash, ko ibyinshi byihariwe n’abanyakigali?

  • Ari ukubaka hoteri, ari no kurangiza amatiku n’imikorere mibi bivugwa muri kariya karere, icyihutirwa buriya ni ikihe Nyakubahwa Givernor?

    • Inzego zumutekano yayoboye zisigaye zirangwa no kwishora mubikorwa bigayitse byo gupangira umuturage mu mikwabo itazwi ikorerwa umuntu umwe.Biragayitse.

  • Amatiku y’abanyamarangara se azashira?

  • ntashya rwose ibyo uvuga ni ukuri ybanza akavugutira umuti wamariku ari muri kariya karere

  • NABANZE WAMUGAANI AHAVANE AMATIKU NISHYIRWA MU MYANYA KWABOZI HAGENDEWE KU CYENE, RUSWA NGO BYUBATSWE NIKITWA SISTEME

  • Ese ayo mahoteri mwabonye ariyo yihutirwa ko mbona n ayo mwujuje nta bantu bajayamo ari muri za cyamunara.

  • Ariko amahoteli muhora mukangurira abantu ngo bubake, mwababmufite abashyishyitsi bangana iki kuburyo mwababmwarabuze aho mubakirira?! Ejobundi umugore washinje Meya imbere y’intumwa za rubanda yarapangiwe afungwa icyumweru cyose n’inzego zamugambaniye murinumiye(niba muri no kubkoraho ntacyo mugaragariza abanya Muhanga ko hari ikiri gukorwa)none ngo bubake amahoteli! Harya amabuye y’agaciro n’amahoteli bihutira he?!

    • Aho amabuye yagaciro ahurira namahoteli nuko abavuye kuyacukura cyangwa ba bosi babo barara murayo mahoteli.

  • Erega abategetsi nako abayobozi bacu murabarenganya.Kuko ntiwaba ugenda muri V8 yavuye mu misoro ya rubanda rugufi utaha muri villa, ngaho ama farms hirya no hino,abana bawe biga muri America n i Burayi ngaho za missions za buri gihe ,ubundi ngo ureke kurota ama hoteli .kuko iyo umuntu ahora ahaze ntamenya ko hari abandi bashonje.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *