• 15/12/2019 7:43 13

Muhanga: Guverineri yasohoye abaje mu nama imbokoboko bajya kugura amakaramu n’amakaye bandikaho

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Muhanga, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel  yasabye bamwe mu bayitabiriye ko basohoka bakajya kugura amakaye n’amakaramu yo kwandikaho ibivugirwa mu nama kuko bari baje imbokoboko.

Guverineri Gasana yibukije aba bayobozi ko kwandika ibyigirwa mu nama ari ingenzi

Ni Inama iba rimwe mu mezi 6 ihuza Inzego kuva ku Midugudu, Utugari, Imirenge, Akarere n’Abikorera muri Muhanga.

Iyi nama Kandi yari ifite ibiganiro bitandukanye bigera ku 10.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel wari umushyitsi Mukuru, yafashe Umwanya azenguruka mu bantu asuzuma niba  barimo gukurikirana no kwandika ibyo biganiro.

Mu gusuzuma yatunguwe no kubona hari abadafite amakaye n’amakaramu bakoresha mu kwandika ibyari byigirwa mu nama.

Yagize ati “Iyo waje mu nama ugomba kwandika imyanzuro yayo kugira ngo ubone icyo ubwira abo Uhagarariye.”

Guverineri Gasana yasabye ko  basohoka bakajya kugura ayo makaye n’amakaramu bakagaruka gukurikira Inama.

Mushimiyimana Flavienne  wo mu Mudugudu wa Nyaruhora, Akagari ka Mbiriri mu Murenge wa Nyarusange, avuga ko  uwagombaga kwitabira inama ari Umukuru w’Umudugudu akaba yayijemo atiteguye.

Ati “Naje ntiteguye ni yo mpamvu, gusa bimpaye isomo  ibimbayeho ntibizongera.”

Ngiriyambonye Philbert, Umukuru w’Umudugudu wa Nyabagwiza, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga, avuga ko  amaze kumva  Itangazo rya Guverineri yahise yitabaza urupapuro kuko ari rwo yari afite.

Ati “Nasanze ibyo Umuyobozi yadusabaga ari ukuri kuko ubwinshi bw’Ibyavugiwe mu nama umuntu adashobora kubifata mu mutwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko ari amabwiriza basanze bazi, akavuga ko benshi mu batayakurikiza ari abasanzwe bakerererwa Inama kandi batinda kumva impinduka.

Yagize ati “Ndizera ko batazongera gukora ayo makosa ukurikije akamaro iyi nama ifite.”

Mayor Uwamariya yavuze ko gusoma no kwandika batarabigira Umuco, kuko iyo udasoma no kwandika birakugora.

Muri iyi nama Mpuzabikorwa y Akarere bibukijwe ko Imihigo y’Umwaka wa 2019-2020 watangiye hakaba hashize amezi abiri.

Babwiwe ko bagomba gushishikariza abaturage kugira Isuku no kubibutsa ko bagomba gutanga Umusanzu  wa Mituweli ndetse no guhangana n’Ibibazo bibagamiye Imibereho myiza y’abaturage.

Bahise bajya kugura amakaye n’amakaramu
Mayor wa Muhanga yavuze ko nibura babonye isomo
Ni inama yahuje abayobozi kuva ku mudugudu

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

9 Ibitekerezo

  • CG Gasana,Amajyepfo azayashobora natadohoka,gusa biragaragarako hakibandwa kubyo umuturage ategetswe gukora kurusha ibyo LETA igomba umuturage.
    ntekerezako bigomba kugendana kuneza y’iterambere ry’umuturage

  • afande ndamwizeye azabashyira kumurongo no guhora ari abanyuma mumihigo bizaba amateka.

  • Great! Governor amvugiye ibintu. Hari inama tujyamo hirya no hino, ugasanga nta n’umwe wandika mu bitabiriye, nta mwanditsi ufata minutes, bikanyobera!!! Hari n’ibigo bimwe bakora inama batarebye ibyavuzwe mu nama yabanje…
    Ni danger!

  • Imyanzuro y’inama ikomeye nk’iriya ntabwo buri wese aba akwiye kwiyandikira ibye mu gakaye. Iyo myanzuro iba igomba gushyirwa hamwe n’umwanditsi w’inama, ikemezwa n’abayirimo bamaze kuyikorera ubugororangingo,, noneho buri wese agahabwa kopi isinye y’iyo myanzuro. Kandi si na ngombwa gukora phocopies z’abantu bose. Abafite Whatsapp cyangwa email baba bashobora kubyohererezwa, hakagerekwaho na za files/fichiers z’ibiganiro byatanzwe. Naho ubundi wasanga bamwe batazi kwandika vuba bajyanye ubutumwa buhabanye n’ibyemejwe cyangwa butuzuye. Njya nibuka urwenya baduhaga cyera, rw’ukuntu kapiteni yategetse umwungirije gutegeka ko bazana abasirikare kuri rassemblement, kugira ngo uwo kapiteni abasobanurire iby’ubwirakabiri bwari bugiye kuba banaburebe bari hamwe (eclipse du soleil explique’e par le capitaine). Mu guhererekanya ubwo butumwa buri wese abubwira uwo akuriye, byageze kuri ba soldat buvuga ngo: “le soleil va eclipser le capitaine”….. Twigarukiye kuby’iriya nama, cyeretse niba abayizamo baza kumva imyanzuro yarangije gufatwa inama itaratangira. Cyera Bourgmestre yatumizaga inama y’abaturage,cabayiguyemo bakagenda bavuga ngo bagiye kumva inama. Amateka yacu ahora yisubiramo!!!

  • Sorry! Abayigiyemo bakagenda bavuga ngo bagiye kumva inama…

  • @Mwanainchi, dore umwimerere w’urwo rwenya rw’ubwirakabiri:
    Le colonel au commandant adjoint :

    Demain à 9 heures, aura lieu une éclipse de soleil, ce qui n’arrive pas tous les jours. Rassemblement des hommes dans la cour, en tenue d’exercice. Je leur expliquerai le phénomène. En cas de pluie, comme il n’y aura rien à voir, envoyez-les au gymnase.

    Le commandant adjoint au capitaine :

    Ordre du colonel : Demain, à 9 heures, éclipse de soleil dans la cour. En cas de pluie, l’éclipse aura lieu en tenue d’exercice dans le gymnase, ce qui n’arrive pas tous les jours.

    Le capitaine au lieutenant :

    Ordre du colonel : En tenue d’exercice, demain à 9 heures, inauguration de l’éclipse de soleil au gymnase, s’il pleut, ce qui arrive tous les jours.

    Le lieutenant au sergent :

    Demain, à 9 heures, le colonel en tenue d’exercice, éclipsera le soleil au gymnase s’il fait beau, et dans la cour s’il pleut.

    Le sergent au caporal :

    Demain à 9 heures l’éclipse du colonel en tenue d’exercice aura lieu en raison du soleil. S’il pleut au gymnase, ce qui n’arrive pas tous les jours, rassemblement dans la cour.

    Conclusion tirée par les simples soldats :

    Paraît que demain, s’il pleut, le soleil éclipsera le colonel au gymnase. Dommage que ça n’arrive pas tous les jours !

    Y en a pas un qui a dit :
    Demain , à 9 h,le colonel en tenue d’éclipse expliquera le soleil , au gymnase, sous la pluie, et fera des exercices… on aimerait voir ça tous les jours… pssssss !!!!

    J’en déduis que dans toute hiérarchie très lourde, même militaire, on pratique le téléphone arabe..Les notes de services seraient les bienvenues

  • English version of the solar eclipse joke and the distortion of mouth to ear messages:

    Lieutenant Colonel to Major: “There is a total solar eclipse coming tomorrow at 9am, which does not happen every day. Assemble all soldiers on exercise field, I will provide explanation. In the event of rain, since we won’t be able to see it anyway, assemble everyone in the gymnasium.”

    Major to Captain: “Per Colonel’s order, tomorrow at 9am there will be ceremonial solar eclipse. If there is a need for rain, Lieutenant Colonel will give a separate order in the gymnasium, which does not happen every day.

    Captain to Lieutenant: “Per Colonel’s order tomorrow at 9am there will be solar eclipse. In the event of rain the solar eclipse will occur in the gymnasium, which does not happen every day. “

    Lieutenant to Sergeant: “Tomorrow at 9am Colonel will perform solar eclipse in the gymnasium, which does not happen every day.”

    Sergeant to Corporal: “Tomorrow at 9am there will be eclipsing of Colonel because of the sun. If it is raining in the gymnasium, which does not happen every day, assemble all soldiers on the exercise field.“

    Two privates talking to each other: “Seems it will rain tomorrow. The sun will eclipse Colonel in the gymnasium. I wonder why it does not happen every day. “

  • Machiavel, nyamara n’ubwo ibi bintu ubigira urwenya rusanzwe, administration verbale (imiyoborere ishingira ku mabwiriza atanditse, ahererekanwa kandi arusha ingufu amabwiriza yanditse ), ni ikibazo gikomeye cyane muri kino gihugu.

  • Ese ubwo gouverneur ari mu kindi gihugu kitari u Rwanda afite uburenganzira bwo gusohora abandi bategetsi mu nama kuko batazanye cyangwa batari kwandika? Nuko nyine bose baba bava mwishyaka rimwe ashobora kububikira imbehe. Niba hari umwanditsi niwe wagombye kwandika buri wese akumva akazahuza na minute yatanzwe numwanditsi tujye tuva mu bujiji turi muri vision 2020 nako turi hafi kuyivamo. Igisilikare ukivamo ariko cyo ntikikuvamo koko.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *