• 15/12/2019 12:01 07

Muhanga: Guv. Gasana yemereye ba Midugudu amatara n’inkweto ndende (Botte)

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Muhanga yabaye kuri uyu mbere Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel yasezeranyije abakuru b’Imidugudu 331 ko bagiye guhabwa amatara akomoka ku mirasire y’izuba n’inkweto ndende kugira ngo babashe gukurikirana ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Guverineri CG Gasana Emmanuel avuga ko Abakuru b’Imidugudu bagomba guhabwa amatara akomoka ku mirasire y’izuba, Imitaka n’inkweto ndende kugira ngo banoze akazi.

Muri iyi nama Guverineri Commissioner General of Police Gasana yabwiye inzego z’ibanze ko ashyize imbere guca akarengane no gukurikirana ibibazo byose byasubiza umuturage inyuma.

CG Gasana avuga ko mu biganiro yagiranye n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 12 yo mu Karere ka Muhanga mu minsi ishize yasabye ko mu modoka zabo bagomba gushyiramo imitaka, inkweto ndende n’isitimu/itoroshi (Torches).

Avuga ko n’abakuru b’Imidugudu ari byo bakwiye kuba bafite kugira ngo bakurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’abaturage.

Yagize ati: “Ndasaba ko ibyo twemeranyijwe aha mubyandika mugafata n’ingamba yo kubikora.”

Bibutsuhoze Evalde Umukuru w’Umudugudu wa  Gakurwe mu Murenge wa Kibangu yabwiye Guverineri ko bafite ubushake bwo gukorera abaturage ariko ko hari ibyo Ubuyobozi bwagombye kubagurira kubera ko badahembwa.

Ati: “Mubashije kutugurira inkweto ndende, imitaka ndetse cyangwa muri buri Kagari mukahashyira Inka imwe izajya yorozwa ikanakamirwa abakuru b’Imidugudu byaba ari akarusho.”

Guverineri yasubije ko ibyo basaba bifite ishingiro gusa avuga ko Ubuyobozi iki kibazo kiri mu byihutirwa Akarere gakwiye kubahiriza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice avuga ko hari bimwe ba Midugudu basabye bidasaba Ingengo y’Imali nini ariko gahunda ya Girinka igira amabwiriza ayigenga ku buryo idahabwa buri muturage wese uyishaka.

Yagize ati: “Turi hafi yo kuvugurura Ingengo y’Imali y’Akarere, miliyoni 3 zirenga ni zo dusabwa kandi tugiye kuyateganya.”

Abakuru b’Imidugudu bifuje ko bahabwa amafaranga yo guhamagara  abaturage bafite ibibazo bitandukanye kuko abo bahamagara ari abafite Kodi (Code) basangiye, babwiwe ko ubushobozi nibuboneka bazabihabwa.

Mu Mugi wa Muhanga Guverineri Gasana yasuye imishinga itandukanye irimo Isoko ry’abikorera, ikibanza cya RSSB kimaze imyaka kitubatse, ikibuga cy’indege za Drones, n’ahagombaga kubakwa Hoteli Perezida wa Reupubulika Paul Kagame yateye inkunga ndetse n’ikusanyirizo ry’amata riri mu murenge wa Nyamabuye.

Guverineri CG Gasana Emmanuel yarebaga niba ibyo avuga ba Midugudu babyandika.
Bamwe mu Bakuru bImidugu mu Karere ka Muhanga
Kuba ari abakorerabushake ngo niyo mpamvu bifuza guhabwa ibikoresho by’akazi.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

4 Ibitekerezo

  • Aba bayobozi bakora badahembwa, Leta ikwiye kwibaza impamvu usanga biyamamariza kujya muri iriya myanya n’ingufu zabo zose.

    • Ahubwo se ibi byo gusaba abantu kwandika ibyo wavuze byose byaje ryari?

  • Ba midugudu bariho barasabiriza inkunga y’ibikoresho itageze no ku bihumbi 10 ( bottes n’imitaka). Umuntu udashobora kwigurira ibi bintu, ajya mu buyobozi bw’igihugu kukitangira koko, cyangwa ni bimwe twita gukama izo uragiye?

  • Usibyeno kuba umuyobozi ubwe adafite ububasha bwo kwigurira bottes nukuvugako bariya baturage nabo byabagora kuzigondera ibyo bigashimangira ubukene bwaba baturage. Ikindi kuvugango Gasana yabemereye bottes n’amatara nimvugo ibogamye kuko ntabwo azayavana kuri konti ye. Imvugo yakwiye kuba intara cyangwa ubuyobozi bwemereye…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *