• 09/12/2019 5:00 07

Muhanga: Gitifu arashinjwa gusambanya umukobwa agamije kumwanduza “SIDA”

Ubushinjacyaha bwasabye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga afungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera ibyaha byo gusambanya Umukobwa ku gahato no gukora Imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi afite “Virus itera SIDA n’imitezi”, bukemeza ko yari agamije kuyimwanduza.

Ubushinjacyaha bushinja Umucungamutungo w’Akabari uyu mukobwa akoramo kuba ikitso cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga no gucuruza abantu.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa kane taliki ya 22 Kanama 2019, Ubushinjacyaha mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye bwashinje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga icyaha cyo gusambanya Umukobwa ku gahato, no kugambirira kumwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo “Virusi itera SIDA”.

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite raporo ya Muganga yemeza ko uyu Gitifu afite ubwandu bw’agakoko gatera Sida ndetse n’imitezi, bityo akaba yarakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ashaka kumwanduza ariko uyu muyobozi, we avuga ko atari azi ko izi ndwara azifite.

Mu Rukiko uregwa yavuze ko yamenye yo yanduyse Virusi itera Sida ari uko apimwe na muganga ubwo hakorwaga iperereza.

Ubugenzacyaha ku rwego rw’Akarere ka Muhanga (RIB) mu isaka ryakozwe kugira ngo hamenyekane ko yari asanzwe afata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida, ngo basanze nta miti iri mu rugo rw’aho Gitifu acumbitse.

Umwunganira mu mategeko asaba ko hakoreshwa izindi nzira zo kumenya niba umukiliya we asanzwe ari ku rutonde rw’abafata imiti.

Yanasabye Urukiko ko bamwe mu batangabuhamya bakoreshejwe muri uru rubanza batahabwa agaciro kuko hakwiye kubazwa abaturanyi be kubera ko harimo ababajijwe mu batangabuhamya barimo n’abafitanye isano n’urega.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari n’ubuhamya bw’umukobwa bufite wemeza ko Gitifu uregwa yamuhatiye gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato nta gakingirizo afit,e ariko ubu ntibwagaragajwe mu iburanisha.

Umushinjacyaha yagize ati: “Umukobwa yavuze ko yaje kwa Gitifu saa saba z’ijoro aje gutirura amacupa y’inzoga ageze iwe amuhatira ko baryamana ashatse gutelefona uyu muyobozi azamura ijwi rya Radiyo kugira ngo hatagira umwumva.”

Nubwo Ubushinjacyaha buvuga ko amakuru bwahawe n’uyu mukobwa ari ay’uko yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, mu nkuru Umuseke wasohoye tariki ya 9 Kanama 2019 uyu mukobwa yemeye ko baryamanye nyuma yo kubyumvikanaho.

Umuyobozi yemeza ko mu kuryamana n’uyu mukobwa habayemo ubwumvikane kuko atigeze ataka cyangwa ngo atelefone habure umutabara, kuko ngo n’umukozi wo mu rugo yari hafi aho.

Mu ibazwa uyu mukozi wo mu rugo yavuze ko yababonye binjira mu nzu bicara ku meza barasangira, barangije kurya bajya mu cyumba bararyama ariko ntiyumva utaka cyangwa utabaza.

Mu kwiregura, Umunyamabana Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga yemera ko yararanye n’Umukobwa ku bwumvikane kuko yamukuye mu kabari nijoro kandi ngo aho “yamutereteye” hari n’abandi bantu bakaba baranakozweho iperereza.

Gitifu avuga ko kumenya ko yanduye agakoko gatera Sida yabimenye abibwiwe na Muganga umunsi bamufata bakamupima.

Yanongeyeho ko bakora iperereza bakamenya niba hari ifishi afatiraho imiti ihari, cyangwa bakabaza inzego za Ministeri y’Ubuzima ko ari mu mubare w’abafata imiti mu gihugu, kuko ngo bose barazwi.

Avuga ko yagize intege nke nk’umuntu kandi ko bakwiye kubitandukanya n’inshingano afite zo kuyobora Umuryango we  n’Umurenge.

Mu iburanisha ry’uyu munsi hagaragayemo umucungamutungo uzwi nka Manager w’Akabari, avuga ko nta mugambi yigeze agira wo kugurisha uyu mukozi ndetse n’ubufatanyacyaha ubwo aribwo bwose kuko yari yizeye ko ibyo agiye kuzana abigeza mu kabari.

Ubushinjacyaha nabwo ngo ntibugaragaza ikiguzi yahawe kugira ngo uyu mukobwa ajyanwe n’Umuyobozi w’Umurenge. Avuga ko umukozi we agarutse atigeze amubwira ko yahatiwe gukora imibonano mpuzabitsina.

Abunganira abaregwa mu mategeko bahawe ijambo bavuga ko batazi impamvu itumye aba bombi bakomeza gufungwa, ahubwo bakavuga ko hari ibyihishe inyuma y’iki kibazo.

Bahuriza ku kintu kimwe cy’uko uyu mukobwa bigaragara ko yari yumvikanye n’uregwa kumusambanya bityo Urukiko rukaba rukwiye gusuzuma impmvu z’iki kibazo.

Abakurikiranye iburanisha bamwe bavuga ko “umukobwa ashobora kuba yarahatiwe n’abantu batumvikana n’Umuyobozi kumurega bagamije kumutesha akazi.”

Amakuru avuga ko hari bamwe mu bayobozi bakorana na we bahamagaye umugore w’ufunze bamusaba ko atanga ikirego arega umugabo we, ariko we arabyanga.

Abandi bavuga ko “umukobwa yifuje ko Umuyobozi amuha amafaranga y’umurengera” undi akayamwima.

Urukiko ruvuga ko rugiye gusuzuma ikifuzo cy’Ubushinjacyaha n’icy’abaregwa n’ababunganira basaba ko baburana bari hanze, ikemezo cyarwo ku ifunga n’ifungurwa kikazasomwa tariki ya 26 Kanama 2019.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

14 Ibitekerezo

  • Abayobozi baragwira!! Twagushije ishyano pe!!

  • Mu by’ukuri iki gihugu cyacu gifite amahano menshi atavugwa. Namwe nimwibaze aho Umuyobozi w’urwego nka ruriya akora amahano nk’ariya.

    Ubusambanyi muri iki gihugu bumaze kugera ku ntera runaka kugeza ubwo umuyobozi nk’uriya adatinya kwiyandarika bigeze hariya.

    Uriya ni ugaragaye kubera umwaku agize bikajya hanze. Hari abandi benshi bakora nkawe ariko bo bakagira amahirwe ntibijye hanze.

    Aya ma “lodges” menshi mubona hano mu gihugu cyane cyane muri Kigali, hakorerwamo ubusambanyi buteye ubwoba. Polisi iramutse itunguye abantu igakora umukwabu utunguranye nijoro, bwacya mubona abayobozi bamwe bawufatiwem0 ku buryo n’abo bashakanye bakumirwa.

    Niba ari umurengwe, niba ari societe nyarwanda yabuze ihaniro, niba ari uburenganzira butagira rutangira, niba ari shitani yigabije kino gihugu, rwose ni aho kumirwa.

  • Nkurikije ibyo nsomye muri iyi nkuru biragaragara ko uyu muyobozi adakwiriye gukurikiranwa ku cyaha cyo gufata ku ngufu kuko nta bimenyetso bihari byemeza kiriya cyaha. Biragagara ko kugeza uyu munsi ko nta bimenyetso bihari bihamya ko yari agambiriye kumwanduza HIV SIDA n’imitezi ahubwo ko n’umukobwa yafashe risk abizi igiye cyose yemeye kuryamana n’uriya mugabo atikingiye. Ahubwo izindi nzego zimukuriye nizo ziahobora kumukurikirana kutubahiriza code of conduct. Ibyo rero bigira izindi nzira binyuranye zitandukanye n’urukiko.

  • Mukiza! Ndemeranya nawe a hundred percent. Wagira ngo ubusambanyi ntibukiri icyaha. Njye narumiwe kabisa!

  • Ikigaragara uyu mugabo yarapangiwe rwose gusa nuko byahuriranye no kwiyandarika nubwo ntamugabo bitabaho. Muhanga nayo ndabona CG Gasana Emmanuel akwiye kwimukirayo nyuma yo gukemura ibya Nyamagabe naho ubundi ntamiyoborere ihari birirwa mumatiku gusa. Uyu mukobwa iyaba yarahatiwe kuryamana na Gitifu batabivuganye aba yarageze kukabari agahita abibwira umukoresha we wamutumye cg agahita ajya kuri RIB ariko yabanje kubigirwamo inama nibyo arega

    • Umurenge wa muhanga ntago ubaho

      • Umurenge wa muhanga ubaho rwose.Ukirenga uwa Nyamabuye ugana za Ngororero

  • ikigaragara cyo mayor wa muhanga ni ishitani yigendera.

  • Uyu Gitifu ararengana rwose. Gusa nawe ntiyitwaye neza nk’umuyobozi ugomba gutanga urugero rwiza mu ngeri zitandukanye z’abanyarwanda kuko ari umuyobozi.
    Nawe navuga ko yiyandaritse kuko umukozi wo mukabare ntabwo ari kurwego rwe kbsa.
    Kdi buriya ashobora kuba abikora n’ahandi.
    N.B: Ariko ugendeye k’ubya mategeko, uyu mugitifu ntakwiriye gufungwa kuko umukobwa si mineri, kdi ntiyatatse ngo abure umutabara, cg ngo ahite abivuga ako kanya. ahubwo barumvikanye ashobora kuba yaranaguze akamuha amafaranga nk’ikiguzi cy’ibyo yashakaga (Kuryamana n’umukobwa) ubwo rero ibindi byaba ari ugusebya uwo Gitifu hagamijwe kumwirukana mu kazi. Kuko ibi nabyo bibaho kdi bigomba guhagarara. Umuntu nashinjwa icyaha akaba umwere agomb gukomeza akazi ke.
    Inama natanga kubayobozi: Bareke izi ngese mbi kdi biyubahe ntibagasebye uwabagiriye icyizere akamuha inshingano zo gukorera rubanda. Abantu baharanire kuba abachristo rwose. Na societe Nyarwanda nayo bayubahishe rwose.

  • Ari nkanjye uca imanza ndumva nabikora uku :
    1.Gitifu namuhanira icyaha cyo guca inyuma uwo bashakanye ndetse ndetse no kugukora imibonano idakingiye ishobora kuvamo inda yindaro akigarika umwana na nyine.
    2.Umukobwa namuhanira ko yemereye abagambanyi ba gitifu akajya kumurega kandi yamurongoye akaryoherwa ijoro ryose.Impamvu mpamya neza ko yaryohewe nuko yivugirako babyemeranyijweho bugacya ajya kurega!Nkongera nkamuhanira kandi kwemera imibonano idakingiye azi neza ko umugabo wamusambanyije afite undi mugore kandi akaba atamushyira mu mago na cyane cyane ko ari uwo mukabari.

    Ngayo nguko

  • Icyo Numva Aha Harimo Akagambane Kuri Gitifu Ariko Nawe Yarakabije Umukobwa Wo Mu Kabari Na Gitifu!!

  • Ariko ubundi nta muyobozi urwaye sida bari bakwiye kujya babapima mbere yokubashyiraho urwaye bakamureka kuko abazima barahari.

  • Ni umurengwe nyabusa .waba ukennye ubushake ukabukura he?sinzi niba wubatse njye mfite urugo ariko rwose iyo.ubukene bwarwugarije nta numwe wakenera uwo mubonano

  • Muraho, Icyaha cyose kigira iminsi yacyo ugikora agafatwa. ariko rero n’ abatangaje amakuru y’ uko uwo mu executif abana n’ ubwandu bwa Virus itera SIDA Bahemutse cyane kuko nta muntu wemerewe kumena ibanga ry’ umurwayi, so nabo bakurikiranwe kuko uko ni ukwica umuntu ahagaze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *