• 14/12/2019 2:34 15

Muhanga: FPR ku rwego rw’Utugari ngo ntikora  biratuma ibibazo bibangamiye abaturage byiyongera

Mu nteko rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi kuri uyu wa Gatandatu, Abanyamuryango ku rwego rw’Akarere n’Intara y’Amajyepfo banenze abayobozi bayo ku rwego rw’Utugari kugira imikorere idahwitse ituma ibibazo bibangamiye Imibereho myiza y’abaturage bidakemuka.

Mutakwasuku Yvonne wabaye Mayor wa Muhanga ni umwe mu Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi avuga ko hari Umusanzu w’ibikoresho baguze bigomba kunganira Ibitaro bya Kabgayi

Bashingiye ku ibarura ryakozwe muri Nzeli 2019, rigaragaza ko abaturage 478 bakeneye kubakirwa inzu mu gihe hubatswe izigera ku 126.

Aba banyamuryango banavuze ko hakiri abana 316 bafite ikibazo k’imirire mibi, n’umubare munini w’abadafite ubwiherero ndetse n’ababufite bukaba butujuje ibyangombwa.

Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Vuganeza Aron avuga ko bahawe raporo ko Inzego z’Umuryango ku Tugari zidakora neza kuko ari zo zakabaye zifata iya mbere mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Ati: “Turasaba izi Nzego ko zikubita agashyi zikanoza imikorere zita cyane ku bibazo by’abaturage.”

Uzanyamahoro Emmanuel ni Chairperson mu Kagari ka Ruhina, Umurenge wa Kiyumba yabwiye Umuseke ko hari bamwe  mu Banyamuryango bakeneye amahugurwa kuko iyo bahawe inyigisho z’Umuryango bibasigira ubumenyi ku mikorere yawo.

Ati: “Ubuhwituzi bugomba guhera no mu Midugudu kuko hari abasa n’abasinziriye batuzuza inshingano neza.”

Yavuze ko bagiye gukosora iyi myitwarire, ibifitiye abaturage akamaro bakaba ari byo bashyira imbere.

Chairperson Mushya watorewe kuyobora Umuryango FPR ku rwego rw’Akarere, Kayitare Jacqueline avuga ko ibi bibazo bibangamiye Imibereho y’abaturage bidahangayikishije Umuryango gusa, ahubwo ngo binahangayikishije Inzego zitandukanye z’Igihugu.

Akavuga ko bagiye kwegera izi Nzego kugira ngo bitarenze uyu mwaka wa 2019 ibibazo bizabe byarangiye.

Muri iyi nteko rusange y’Umuryango RPF-Inkotanyi bavuze ko Umurenge wa Nyamabuye, Shyogwe na  Mushishiro  ari yo ifite Umubare munini w’abana bafite ikibazo k’imirire mibi bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Chairperson  Kayitare Jacqueline asimbuye kuri uyu mwanya Uwamariya Béatrice wari uwumazeho imyaka itatu, akaba yatowe ku bwiganze bw’amajwi 83%, hanatowe Komiseri ushinzwe Ubukungu mu rugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri RPF Inkotanyi, Mukunzenkase Jean de Dieu watowe ku majwi 73%.

Uwa kabiri iburyo Chairperson ucyuye igihe Uwamariya Beatrice n’abandi Bayobozi ba FPR – Inkotanyi ku rwego rw’Intara n’Akarere ka Muhanga
Uzanyamahoro Emmanuel Chairperson w’Akagari ka Ruhina mu Murenge wa Kiyumba avuga ko bagiye gukosora iyi myitwarire ibavugwaho, bagashyira Imbere inyungu z’Abaturage.
Bamwe mu Banyamuryango ba FPR ku rwego rw’Akarere ka Muhanga.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

2 Ibitekerezo

  • None se ibibazo by’abaturage bikemurwa n’inzego za FPR, cyangwa bikemurwa n’inzego za Leta? Kuvanga inzego za FPR n”iz’ubuyobozi bwa Leta ababikora nta kibazo baba babibonamo?

  • Nkuko Mawazo abivuze, kuvanga iby’ishyaka n’ibya Leta ntibikwiye. Leta igomba kurebera bose naho ishyaka ni agatsiko k’abantu biyemeje gushyigikira igitekerezo iki n’iki. Kwitiranya FPR na Leta byishe byinshi kandi bigatuma abayobozi batari muri FPR badakora akazi kabo mu kwaha kwa FPR.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *