Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko hakiri bamwe mu babyeyi baraga abana babo ingengabitekerezo y’urwango agasaba ko babicikaho kuko ingaruka zabyo zibageraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko hari ababyeyi bigisha abana Ingengabitekerezo ya Jenoside.
I Kabgayi Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yabanje gusoma urutonde rw’abantu batari bake bagaragaraho ingengabitekerezo bakanayihembera, bose muri bakaba bakomoka ku babyeyi bari bategetsi ubwo Juvenal Habyarimana yayoboraga u Rwanda na mbere y’aho.
Yagize ati: “Hari ishyirahamwe ryitwaga Jambo ryari rihuje abana bakomoka ku bari abarwanashyaka bakomeye ba PARMEHUTU n’abandi bari bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yatanze urugero rw’abana n’abuzukuru ba Mbonyumutwa Dominique ndetse n’uwitwa Bahufite Liliane umukobwa wa Colonel Juvénal Bahufite wayoboye ubwicanyi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi,
Avuga ko hari kandi na Dominique Ntawukuriryayo wari Superefe wa Superefegitura ya Gisagara wakatiwe imyaka 25 n’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ARUSHA nawe akaba afite umuhungu uhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye ababyeyi bafite inshingano yo kurerera igihugu kwitandukanya n’iyo mitekerereze bagaha abana uburere bukwiye babarinda urwango kuko aribo rwokama rukabamerera nabi.
Shumbusho Emmanuel watanze ubuhamya yagarutse ku itotezwa ry’Abatutsi bakomeje gukurikiranwa n’aho bari bahungiye i Kabgayi agaragaza uburyo abicanyi bazaga gufata bamwe bakajya kubaroha muri Nyabarongo babatwaye mu muri za bus.
Gusa agaragaza ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 1994 aribwo aba mbere batabawe n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi zibasha kurokora abari bakiriho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi Dr Uwera Claudine avuga ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarahagaritswe ari urugero rw’ikizere cy’ejo heza hazaza h’u Rwanda.
Yagize ati: “Ni ngombwa rero ko tugomba guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi, muri ubwo bufatanye turasaba umuntu wese uzajya abona aho iyo Ngengabitekerezo iri ajye yihutira kuyigaragaza.”
Taliki ya 02 Kamena 19 94 nibwo ingabo zari iza RPA Inkotanyi zatabaye bamwe mu Batutsi bagera ku bihumbi 15 bari barahungiye i Kabgayi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Imibare y’agateganyo ivuga ko Abatutsi ibihumbi 50 ari bo bihishe i Kabgayi.
Mu muhango wo kwibuka wabaye kuri iki Cyumweru hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 17 y’Abatutsi yavanywe mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango no mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Shumbusho Emmanuel watanze Ubuhamya avuga ko itotezwa ry’Abatutsi ryatangiye Kera

Muri uyu muhango wo Kwibuka hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 17 yazize Jenoside
Elisee MUHIZI
UMUSEKE.RW/Muhanga

1 Igitekerezo
Igihugu wumva umuyobozi avuze ngo icuze ibyaha sogokuru wawe yakoze, akongera ati urebye neza guhera muri 1994 nibwo igihugu cyongeye gusubirana banyiracyo. Aho ndumva ibisobanuro birimo bihagije.Nubwo abo bana ntacyo batekerezaga urumva barabyakiriye gute? Ko icyo gihugu kibakunda? Tujye dushyira mu gaciro yewe tugerageze no kwishyira mu mwanya w’abandi. Ngo Habyarimana yavugiye muri Canada bamubajije ati u Rwanda ni nkikirahule cyuzuye.Biracyaza ahubwo.