• 20/01/2020 9:10 55

Muhanga: Bishimira ko kawa bezaga yikubye hafi 10…Basogongeye iyo bejeje ubu

Abahinzi ba Kawa bo mu murenge wa Cyeza uyu munsi bakoze igikorwa cyo gusazura kawa [gutema ibiti bishaje] banishimira umusaruro bejeje ubu. Ngo muri uyu murenge wa Cyeza n’uwa Kabacuzi umusaruro bezaga wikubye hafi inshuro 10 kuko hari igihe bezaga toni 120 ubu bakaba bageze kuri toni 900.

Basogongeye ku yo bejeje banishimira ko umusaruro uri kuzamuka

Iki Gikorwa cyo gusazura Kawa no kuyisogongera cyabereye mu Murenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga.

Aimable Nshimiye Umucungamutungo wa Koperative ABATERANINKUNGA ba Sholi ikusanya umusaruro wa kawa uturuka mu mirenge ya Cyeza na Kabacuzi, yabwiye Umuseke ko batangira babanje guhura n’imbogamizi yo kwakira umusaruro muke.

Ati “Mu myaka yashize twakiraga toni za kawa 120, ubu turakira 900 zirenga.”

Kabera Leonidas wo mu Mudugudu Nyagatovu, Akagari ka Kigarama avuga ko yatangiye ubuhinzi bwa Kawa kuva mu mwaka wa 1971, akavuga ko bumaze kumuteza imbere.

Ati “Naguye ubuso bw’aho mpinga kawa, ndetse byatumye mpabwa igikombe  nk’Umuhinzi wabigize Umwuga.”

Kabera avuga ko guhinga Kawa byoroshye kuko bisaba kuyitaho no kuyihingira kugira ngo itagira ibyonnyi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent yasabye abahinzi ko ubuhinzi bwa Kawa babugira umwuga, bakirinda kuyivanga n’indi myaka, ahubwo  bagahinga bagamije kwihaza no kwinjiza amadevizi.

Yagize ati “Kawa ni igihingwa kinjiza amafaranga menshi, twifuza ko bongera umusaruro mu bwiza no bwinshi.”

Avuga ko bakwiye kuyisasira no gusazura imaze Igihe.

Mu Karere ka Muhanga habarizwa Inganda 7 zitunganya kawa, hakaba hari n’Ibihumbi 500 by’ibiti. Gusa Ubuyobozi bwanenze abafite ibiti bya Kawa birengeje Imyaka 30 babasaba kubisimbuza.

Basazuye Kawa yari ishaje
Nshimiye Aimable Umucungamutungo wa Koperative ABATERANINKUNGA ba Sholi avuga ko mbere bakiraga Toni 120 ubu barakira Toni 920 zirenga
Kabera Leonidas avuga ko yatangiye kubona inyungu avanye mu Buhinzi bwa kawa
Kayiranga Innocent Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yasabye abahinzi ko babigira Umwuga

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *