• 07/12/2019 8:49 58

Muhanga: Basabwe kwirinda ruswa kuko ubu ari icyaha kidasaza

Ubwo harangizwaga icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga Athanase Yaramba yihanangirije abaka ruswa n’abayitanga ababwira ko ubu iki cyaha kidasaza.

Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye umunsi wo gutangiza icyumweru cy’ubutabera muri Muhanga

Yaramba yavuze ko ubusanzwe hari ibyaha bisaza bitewe n’igihe bimaze bitararegerwa inkiko. Nyuma y’uko igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda kivugururiwe, ubu ruswa yagizwe icyaha kidasaza.

Ati: “Iyo habonetse ibimenyetso n’ubwo haba hashize imyaka 10 uwo muntu arahanwa.”

Umukuru w’Umudugudu wa Kavumu witwa Moise Mutima wari muri ibi biganiro avuga ko hari inyito yagombye guhinduka kuko ngo ica intege abafite urubanza mu nkiko cyane iyo bumva  barenganye.

Umushinjacyaha witwa Alexis Mwanangu yenenze abiyita abakomisiyoneri bakitwaza ko baziranye n’abashinjacyaha bakaba bakwaha abaturage amafaranga ngo bazabavuganira.

Avuga ko abo bantu bakoresha uburiganya bukomeye kandi ko kubafata bigoranye keretse habayeho ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage.

Ubwo ruswa ivugwa muri Muhanga ariko nta mibare yatangajwe y’uko ingana.

Abaturage bari muri biriya biganiro bafije ko abakekwaho icyaha cya ruswa bajya baburanishirizwa mu ruhame kugira ngo bihe abandi urugero.

Ingingo ya 21 mu gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda ivuga ko ruswa ari icyaha kidasaza, naho iya gatanu ikavuga ko iyo iki cyaha gikozwe n’ufata icyemezo cy’ubutabera cyangwa ushyira mu bikorwa ibi byemezo ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarengeje imyaka 12 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro eshatu cyangwa eshanu y’indonke yatse.

Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Ni icyumweru cyo gukangurira abaturage kwirinda ruswa n’ibindi byaha

MUHIZI Elisee

UM– USEKE.RW/Muhanga

3 Ibitekerezo

  • Harya ugena icyaha gisaza kigata agaciro n’ikidasaza ni nde? Imana ntirimo ni abana b’abantu bonyine babikora. Mu maso y’Imana icyaha cyose uticujije ngo ugisabire imbabazi ntabwo gisaza.

  • Ngo ruswa nabakomisiyoneri, nimuze hano iwacu I shyogwe kurubugurizo murebe uwitwa Alphonse alias mayor, twarashize ntawe ukophora yaratuzengereje, avuga ko aziranye nabashinjacyaha kuburyo yep Yates safe amubwira ko who azamukemurira ikibazo. Kid wAkurikirana ko afite aho akorera hazel Kandy hanatinyitse (( nguwo Kiri police, kuwundi means mubiro kukarere ko Muhanga mortar nokumurenge). Ngo ashinzwe kurengura abaturage mubibazo byakarengane byahe no ukubeshya, yewew nyoberwa n ,icyonzicyo inzego zumutekano zikora rwose kuko yaratujubije. NrzA neza yirirwa afungisha murumuna we ngo afatwe, aresikroka, akakwereka ko ari umwsna mwiza ariko kdi hari igihe akurikiranwa wajya living ngoba wamugani akaba yagizeicyo atanga dosiye ikabura peee

  • Egoko Rufonsi uwo nuwiwacu I Mushishiro duheruka ashinzwe kuranga amaze imuhanga nkuwayubakishije, nkakomisiyoneri, umuntu ufite uwe kuri police abayahageze ngo amuvugsnire birumvikana ngo ni umucamanza arwanya ruswa ariko nubundi nice wirira ahubwo akaba yaguta munama inoti yaziriye rwose Niki akora. Ahubwo muzatubarize urwego akorera Njyewe ndi umwunzi aherutse kudutera ubwoba kurubanza twari difite atwandikira ngo ntituzaruce ngowe ashinzwe kurenganura abaturage mubyamategeko, ubona ko harimo iterabwoba ryinshi sinzi icyonzicyo polisi yadufasha nubwo tubona nawe yarigizewe.rwose pe ruswa arayirya kdi afite inzego afatanya nazo…mudufashe yiyita mayor arazwi cyane inaha araz a agafata abantu ngo ikibazo cyabo asanzwe akizi twarumiwe pe. Akunze kuzana nuwitwa singiza ukora muisoko ngo we ashinzwe iperereza ngo terefoniye ihoramo amafranga ayahabwa nabo adjusts amakuru ngo bajye bizera rufonsi cyane ngo akora akazi gakomeye mumujyi kdi ko bawuyoboye nrza kubumvira cyane. Abaturage yabamaze pe garnishing bagera ngo nonvolatile bahagarira abaturage kuburyo hari nababaha impapuro zabo zirimo nizibibanza. Nimudutabare kabisa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *