• 29/01/2020 5:15 55

Muhanga: Bari kubarura imitungo ya Leta abantu bigabije

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatangiye igikorwa cyo kubarura imitungo ya Leta itimukanwa.Ubutaka burenga ibihumbi 2000 nibwo bumaze kubarurwa kugeza ubu, inzu, amashyamba, n’ibibanza nibyo ubuyobozi buri kubarura hagamijwe kugaruza umutungo wa Leta bamwe bigabije.

Inyubako zimwe za Leta ntizigikoreshwa ziri kwangirika
Inyubako zimwe za Leta ntizigikoreshwa ziri kwangirika

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga Kayiranga Innocent yabwiye Umuseke ko mu ibarura bakoze mu minsi mike ishize, basanze ubutaka bwanditse mu bitabo bya Leta butarenga 1 000.

Ibarura ngo rizarangira umubare w’imitungo wiyongereye kuko barimo gukorana na Komite zishinzwe ubutaka ku rwego rw’Utugali bafite amakuru y’abaturage bakekwaho  kwibaruzaho umutungo wa Leta.

Ati “Twafashe umwanzuro wo gukora ibarura mu mirenge yose uko ari 12, imitungo imaze kugaruzwa ni mike ugereranije n’iyo benshi bigabije kandi ibarura rirakomeje.”

Abashinzwe Ubutaka  mu Karere bavuga ko mu Mirenge y’icyaro ariho hari abaturage benshi  bihaye amashyamba n’ibibanza bya Leta kuruta mu Mujyi.

Hari abavuga ko amwe mu Mashyamba ya Leta ku rwego rw’Imirenge ngo yaba yaragurishijwe n’abakozi bo mu nzego z’ibanze bakayakuramo amafaranga menshi bubakishije inzu zabo batuyemo ubu.

Hari kandi n’ibinyabiziga bya Leta bimaze igihe bidakora abashinzwe kubirinda ngo bagiye bagurisha ibikoresho byongerera agaciro imodoka yari kugurishwa mu Cyamunara. Izi modoka ngo hashize imyaka irenga 10 hategerejwe cyamunara yazo.

Izi modoka ubu zarangiritse cyane kandi bazimazemo ibiziha agaciro kazo
Izi modoka ubu zarangiritse cyane kandi bazimazemo ibiziha agaciro kazo

Umwe muri aba yagize ati “Twagiye dutakambira inzego zibishinzwe dusaba ko amashyamba ya Leta yigabijwe n’abakozi ariko bikarangira bitagize icyo bitanze.”

Hari kandi abanditse basaba ko bahabwa isoko ryo gutema amashyamba ya Leta ariko ntibabihabwa  nyuma bagasanga rya shyamba basabaga ryararangiye ritinjirije Leta amafaranga.

Urutonde rw’Imitungo ya Leta Akarere gafite ntirugaragaza neza amazina y’abaturage bavugwaho kwigabiza iyo mitungo ya Leta, gusa rwerekana amazina y’Imirenge n’Utugali imitungo iherereyemo.

Inzu mberabyombi y'Akarere nayo iri gusaza
Inzu mberabyombi y’Akarere nayo iri gusaza
Imitungo ya Leta myinshi ngo yangirika cyangwa ikigabizwa n'abantu kubera imicungire mibiImitungo ya Leta myinshi ngo yangirika cyangwa ikigabizwa n'abantu kubera imicungire mibi
Imitungo ya Leta myinshi ngo yangirika cyangwa ikigabizwa n’abantu kubera imicungire mibi

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Igitekerezo

  • Muramurenganya, ko aba yatumwe na Nyirabuja se? Amakara yafatanwe yuzuye imodoka akabikwa kuri Centre Culturel Umuyobozi w’Akarere ntiyamufashije kongera kuyagurisha, akaba akiri na Gitifu kandi mwumva ko yari yakoze ikosa ryo kurya ibya rubanda!!!! Si ibyo gusa

  • Ibi ni byiza cyane ahubwo bagere hose. Ku Kibuye cyane cyane ho ni agahoma munwa. Bazasanga hoteli zarubatswe ku butaka bwa leta utazi ukuntu abo bantu bahawe ubwo butaka..

  • Ese abagize uruhare muri ibyo ni bande? Nyuma y’imyaka ingana gutyo?

  • Niba hari abantu barenganye muri kino gihugu ni Butare.Abo twita abazambiya sinzi icyo bacumuye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *