• 17/01/2020 10:50 08

Muhanga: Baraye bagwiriwe n’ikirombe ubu nibwo bari kuvanwamo

Amakuru aturuka mu murenge wa Kabacuzi, mu kagari ka Kigimba, umudugudu wa Kibaya avuga ko hari abantu baraye bagwiriwe n’ikirombe bagiye gucukura amabuye y’agaciro ya Coltan na Gasegereti. Kugeza ubu hamaze kumenyekana babiri muri abo, uwitwa Banyeretse n’uwitwa Nsengiyumva.

Basanze imiguru ibiri y'inkweto hafi 'iki kirombe barebye neza basanga ni iz'abagabo babiri bakiguyemo barapfa
Basanze imiguru ibiri y’inkweto hafi ‘iki kirombe barebye neza basanga ni iz’abagabo babiri bakiguyemo barapfa

Bombi bakomoka mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Kigimba, muri Kabacuzi mu Karere ka Muhanga. Banyeretse afite imyaka 30 y’amavuko n’aho Nsengiyumva afite 31.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Pilote Rwigemera yasabye abaturage kureka kwitwikira ijoro bakajya kwiba amabuye y’agaciro kuko bibashyira mu kaga k’urupfu cyangwa gukurikiranwa n’amategeko iyo bafashwe ari bazima.

Ati: “Turasaba abaturage kuva kuri iyi ngeso. Bamenye ko kujya mu kirombe utabyemerewe bigushyira mu kaga k’urupfu kuko nta bumenyi bwo gucukura amabuye n’ibikoresho byo kwirinda uba ufite kandi iyo ubuyobozi bugufashe bugushyikiriza amategeko akaguhana.”

Imwe mu mpamvu kiriya kirombe cyabagwiriye ngo ni uko ubutaka bwasomye amazi y’imvura yaguye ku wa Gatatu w’iki cyumweru bityo bugatenguka.

Umunyamakuru w’Umuseke avuga ko abaturage batabaje inzego z’ibanze n’iz’umutekano bamaze kubona inkweto z’abantu hejuru igasozi.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, mu murenge wa Mageragera muri Nyarugenge ikirombe cyagwiriye abacukuzi, bane muri bo bitaba Imana.

Muri Mutarama 2019 mu murenge wa Mwurire muri Rwamagana ikirombe cyagwiriye abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagera kuri 14 muri bo 13 bavanywemo bapfuye.

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga

1 Igitekerezo

  • GITIFUWUMURENGE SE WA KABACUZI RWIGEMERA OPILOTE KO YAVUZE NGO AKAJAGARI KARI JU MABUYE AZAGACA ABISHOBORE UBU YARABIKOZE AHUBWO KO NA WE YAHISE YIJANDIKA MU BUCUKUZI KEREKA BAHAGARUYE UWITWA RURANGWA LAURENT NI WE UTARARYAGA RUSWA YO MUBUCUJUZI MURI URIYA MURENGE NAHO ABANDI NABINDA GUSA

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *