• 21/01/2020 4:37 53

Muhanga: Bahaye REG amafaranga ngo ibahe amashanyarazi irayanga

Ingo 102 zituriye Umudugudu w’Ikitegererezo wa Horezo zirashinja Ishami rya REG rikorera mu Karere ka Muhanga  ko ryanze kwakira amafaranga barihaye ngo ribahe  amashanyarazi. Umuyobozi wa REG muri Muhanga avuga ko yari make.

Abaturage bo muri uyu mudugudu banenga REG ko yanze kwakira amafaranga bari babonye biyushye akuya
Abaturage bo muri uyu mudugudu banenga REG ko yanze kwakira amafaranga bari babonye biyushye akuya

Abaturiye uriya mudugudu w’ikitegererezo uherutse gutahwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bavuga ko ngo bari bishatsemo ibihumbi Frw 500 mu bushobozi bwabo, bizeye ko REG yayakira ikabaha amashayarazi.

Umwe muri bo witwa Silas Hakuzimana  avuga ko  bamaze kubona ko hari ibikorwaremezo biri hafi yabo baheraho bazamura imibereho yabo bakusanyije ibihumbi Frw 500 bayashyira REG ariko irayanga irayabasubiza.

Ati: “Mbere y’uko tuyakusanya ubuyobozi bw’Akarere bwari bwatubwiye ko buzadukorera ubuvugizi bukihutisha icyo gikorwa ariko kugeza ubu nta kizere dufite cyo guhabwa umuriro n’amazi. Twarayakusanyije kugira ngo tubyikorere.”

Abagize imiryango 500 bimwe amashanyarazi na REG baturanye n’umudugudu wa Horezo muri mu murenge wa Rongi muri Muhanga.

Bavuga ko kutagira amashanyarazi byabashyize mu bwigunge kandi nta mazi meza kandi ahagije bafite.

Umuyobozi wa REG muri Muhanga Regis Batangana avuga ko basubije abaturage amafaranga kuko babonaga ko ‘ari make’ adashobora kugura ibikoresho byose byatuma babasha kubona amashanyarazi.

Batangana yavuze ko hari ibindi bice bashaka kuyaha  muri uyu mwaka bakazabona gukurikizaho abatuye mu nkengero z’Umudugudu  w’Ikitegererezo wa Horezo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice yabwiye Umuseke ko hari gahunda yo kuzaha abaturage amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba mu gihe kiri imbere.

Ibi ngo bizatuma abaturage badakoresha umuriro w’amashanyarazi aturuka ku ngomero kuko ngo ubahenda kandi bamwe ntibashobore kuwugura mu buryo buhoraho.

Ati: “Twe turasaba aba baturage ko bifashisha Umuriro  ukoreshwa n’imirasire y’izuba aho gutegereza uwa REG uzabagezaho nyuma y’igihe kirekire.”

Iyo witegereje aho bariya baturage batuye usanga byakoroha kubegereza amashanyarazi n’amazi.

Ngo ibigega nta mazi ahagije bigira
Aha ni mu mudugudu w’ikitegererezo wa Horezo mu murenge wa Rongi
Bamwe mu baturage baturanye na Horezo

MUHIZI Elisee

UM– USEKE.RW/Muhanga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *