• 13/12/2019 7:03 06

Muhanga: Ashaje ari ingaragu, umutungo we bawutanze ari muri Gereza

Cyimana Gaspard bahimba Taylor atuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe arashinja Ubuyobozi bw’Akarere kunanirwa kumusubiza Ubutaka yasigiwe n’ababyeyi bungana na m57xm38 none ngo agiye gusaza adashatse umugore kubera ko ntaho kumushyira afite.

Cyimana Gaspard bahimba Taylor avuga ko ashaje adashatse kubera kurenganywa

Cyimana ubu afite imyaka 57 y’amavuko, avuga ko yabanje gufungwa imyaka 19 kubera ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akimara kurangiza ibihano yaratashye asanga Ubutaka nk’umunani yahawe n’ababyeyi be Ubuyobozi bwarabusaranganyije Abaturage, kandi ni we wenyine wasigaye mu muryango wabo.

Ubuyobozi ngo bwagendeye ku Itegeko teka ryo ku wa 23 Nyakanga 1979 busaranganya buriya butaka nta ngurane bahaye nyirabwo.

Avuga ko akimara kumenya ko ubutaka bwe bwahawe abandi yandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ntihagira igisubizo bumuha.

Uyu muturage avuga ko yongeye kwandikira Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel amusubiza ko Akarere kamusobanuriye ko aho hantu hatanzwe ku nyungu rusange zifitiye akamaro Abaturage.

Ati: “Murebe uko ngana uku nshaje ntashatse umugore, aho nari kuvana umunani bahahaye Abaturage kandi nta nyungu rusange zihari usibye abantu ku giti cyabo bahatuye.”

Cyimana Gaspard avuga ko Abayobozi b’Akarere ari bo bari bakwiye kumurenganura agasubizwa ingurane ihwanye n’ubutaka yambuwe.

Ashyira mu majwi Umukozi wari ushinzwe Imiturire mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama kuko ari we wahatanze, umwe mu bahungu b’uyu wari umuyobozi asigara agurisha n’abaturage ahari hasigaye, amafaranga arayirira.

Uwamariya Beatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko Itegeko ryariho icyo gihe ryavugaga ko ibiri hejuru y’ubutaka ari byo byishyurwa, akavuga ko ibi byakozwe na we banabimweretse ko bishyuye nyiri ubutaka, bityo ko ibyo umuturage avuga nta shingiro bifite.

Ati: “Ndumva ahubwo harebwa ubundi bufasha yaba akeneye bahereye ku kiciro cy’Ubudehe abarizwamo.”

Abatuye hafi y’aho uriya muturage yari afite ubutaka babwiye Umuseke ko ibikorwa babushyizemo bitari bifitiye akamaro rusange Abaturage kuko hatujwe abantu basanzwe ku giti cyabo, ntabwo ari ishuri, ivuliro, ibigega by’amazi cyangwa amashanyarazi n’ibindi bikorwa rusange byahagiye.

Cyimana Gaspard yafunguwe mu Gushyingo 2015, avuga ko nta Rukiko yigeze aregera ikibazo ke urutse kugana ubuyobozi ngo bumurenganure, na n’ubu.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

14 Ibitekerezo

  • Ibi nabyo ni akarengane.Ubu se Mayor na Governor barashaka ko uyu mugabo ajya kuregera Kagame?Kuki urukundo rwabuze mu bantu?Niyo mpamvu isi ifite ibibazo.Ni ukubera ko abantu badakundana.Bakunda ubuhemu,ubwambuzi,kurenganya,kwiba,amanyanga,Ruswa,ikenewabo,gutonesha….kandi Imana ibitubuza.Bajye bibuka ko Imana izabibabaza ku munsi wa nyuma kandi bizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo iri hafi cyane.

    • WE MUNYEMANA NGO URUKUNDO WE SE ABO YISHE CYANGWA YASENYEYE NTI BAR ABANTUNGAHO GERAGEZA UMUVUGIREUBANZA ARI SO WANYU

  • ubusekoko na gouverneur yarakuiye gusubiza kuriya koko ?!!iyo yumva ikibazo atitaye kubyo mayor yamubuiye nziko yari kubyumva PE,niyegere uwo muturage agere ahoiyo sambu iri arebe koko nimba haribikorwa rusange !!!

  • Iyo Paradizo iri hafi cyane nka ryari ? Nka Nyuma yimyaka ingahe ?

  • Niba bishoboka ntimukatubwire amakuru yaba genocidaires nkaba kuko mbanumva buri gihe bakina abantu ku mubyimba.

  • Ariko njyewe nsanga ubuyobozi bubabaza abaturage gutya ntacyo buba bubamariye ahubwo bwagombye kuvaho.

  • Muri make ntabwo arumuntu kabone nubwo yarishye igiciro cyo kuva muri gereza.Ntaburenganzira ubwaribwo afite. Ufite umutima utari uwakimuntu wowe wiyise karaha.Tugusengere turi benshi.

    • GAKIRE GAKIRE URI GAKENE!!niko bica abacu warurihe reka nkubwire bagirire urukundo wowe rwasagutse imitungo yacu barayishenye inka barazirya bokarya….mujye muceceka!!!

  • Oya rwose niba aribyo uyu muturage ni bamurenganure!

    • CHE URIFUZA KO BARENGANURA ABANTU BISHE IMPINJA NAMBA NA WE ARACYARIHOAFITE AMABOKO MUGIHe ay abandi yayatemye nashake ibindi mugir impuhwe jye mba numva mwararindagiye gusa!!!!

  • I am with you on this one. Ngo bamwimye ubutaka none byatumye adashaka umugore! Abo yishe se bo? Ubu ntibaba barashatse? Afate ko ubutaka bwe bwatanzwe nk impozamarira n ubwo rwose ntacyo watanga ngo uhoze amarira y ibyo abantu bahuye na byo muri genocide.

  • IBYIZA NUKO BAFATA UMUTUNGO WA GOUVERNOR NUWA MAYOR NAYO BAKAYIHA ABATURA GE.KUNYUNGU RUSANGE. HARUBWO ABANTU BICARA NGO NIA ABAYOBOZI WAREBA GUTEKEREZ AKWABO UGASANGA BARAGWINGIYE!

  • abo yishe nabo barabantu kandi bari batunze ibyabo!!!!! nibe nawe afite aho arega mugihe abo yatemye bamusabye kubaho gusa akabibavutsa atariwe wabaremye.

    nashake ibye namaboko ye naho ibyimirage yababyeyi uwamubaza aho yashyize ababo yishe nibyo bari batunze yakwiyahura abaye intwari….

  • Ibi byose n´ingaruka z`icyaha. iyo aticana ntiyari gufungwa, iyo adafungwa aba afite byinshi biruta ako gasambu yambuwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *