• 14/12/2019 9:34 55

Muhanga: Arasaba Akarere kuzamusanira inzu kubera ruhurura katubakiye

Umugore witwa Ingabire Pacifique utuye mu mudugudu wa Nyarucyaramo III, Akagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga  bwijeje abaturage kuzubakira ruhurura ica hafi yabo ariko ntikabikora none inzu ye yasenyutse. Asaba akomeje ko ubuyobozi bw’akarere bwamusanira inzu kuko ariko karangaye ntikasana iriya ruhurura.

Ubu igice kimwe cy’iyi nzu cyaguye

Avuga ko Akarere kagombye  kubafasha gusana inzu yasenyutse kuko katinze gutuganya ruhurura none amazi akaba yaramanutse akamusenyera inzu.

Ikindi avuga ko kibabaje ni uko ngo bavuye muri iriya nzu kugira ngo itazabagwaho, ubu we n’abana bakaba bakodesha.

Pacifique Ingabire ati: “Inzu  turimo ubu turayikodesha kandi iriya isenyutse twari twarayubatse dufashe umwenda wa Banki. Urumva ko ari igihombo kinini.”

Ingabire Pacifique avuga ko baguze inzu mu mwaka wa 2015,  mbere yuko ruhurura isatira aho batuye, ariko akavuga ko bigeze  muri 2017 igihe imvura yagwaga ari nyinshi kubera ko  ruhurura ikwaguka ihita isenya inzu.

Abaturiye iriya ruhurura bavuga ko Akarere kabarangaranye, kuko kajya kubaka umuhanda w’amabuye kanyujije ruhurura hafi y’ingo zabo kabizeza ko kagiye kuyobora amazi kugeza mu kabande.

Abaturage abwiye Umuseke ko batakambiye inzego z’ubuyobozi kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere none hashize imyaka 5 nta gisubizo bahawe.

Mu minsi ishize, Umuyobozi w’Ishami ry’ibikorwaremezo  mu Karere ka Muhanga Nzabonimpa Onesphore yabwiye Umuseke ko bagiye kubaka ruhurura esheshatu bariye kuri iriya yasenyeye uriye mugore, ariko igeze ubwo isenyuka nta gikozwe.

Taliki 29, Ukwakira, 2019 umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Jacqueline Kayitare yavuze ko abaturiye iriya ruhurura batigeze bafata amazi y’imvura ava ku bisenge by’inzu zabo ku buryo ari byo byatije umurindi isenyuka rya ruhurura.

Yavuze ko amafaranga yo kubaka ruhura iriya , ubuyobozi bw’Akarere budashobora kuyabona, akavuga ko bategereje ayo bazahabwa na Banki y’isi yagenewe kubaka za ruhura mu mugi.

Ati «Ingo zose zituye hariya ntabwo zifata amazi y’imvura, kandi twasanze zituye mu manegeka gusa baraba bihanganye amafaranga aboneke.»

Uko niko inzu yari imeze mu mazi hafi abiri ashize
Iyi ruhurura ica mu iruhande rw’ingo nyinshi
Abaturiye iyi ruhurura bavuga ko ishobora no guhitana abantu bayigwamo
Hari impungenge ko n’igice cyayo gisigaye kizagwa
Ibindi byumba by’iyi nzu nabyo bishobora kuzagwa

MUHIZI Elysee

UMUSEKE.RW/Muhanga

2 Ibitekerezo

  • Ntabwo ari hariya gusa!! Umugi wa Muhanga ntabwo wigeze wita ku kibazo cy’amazi, no mu bice biri guturwa nka RULI, nta miyoboro y’amazi rwose bitaho, imihanda yakozwe muri RULI nta miyoboro!! Ibi birateza ikibazo gikomeye, hakenewe ubushobozi burenze ubw’umuganda. Ikindi imihanda ihora ipimwa ariko gukorwa wapi, nikorwa nayo ni ikibazo kubera kwanga kwishyura (Expropriation) barakora umuhanda imodoka ebyeri zitahuriramo!! Iyakozwe muri Ruli yo irasekeje kuko nta gikurikirana. Hari ikibazo igikomeye cyo gushyira mu ngiro igishushyanyo cy’umugi, aho uzasanga n’ubundi hazongera kubaho kwishyura abaturage kandi barubatse ibitari ibyo abayobozi bareberera. Sinarangiza ntavuze ku mihanda yanyuze mu mirima y’abaturage bikarangira batishyuwe icyo ni kimwe ariko igikomeye badahinduriwe ibyangombwa, aho usanga umuhanda ukibarwa mu butaka ugomba gusorera!!!
    Akarere ka Muhanga gakeneye ivugurura mbona rirenze ubuyobozi bwako atari abashya gusa, ahubwo imyaka ishize ari nk’icumi.
    Abakareberera rwose mushyiremo agatege

  • Akarere ka Muhanga bikute agashyi barengere abaturage babo, nta kuntu ruhurura yageza ao yangirika kuriya nta kirakorwa, ikageza aho isenyera abantu, ntibikwiye!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *