• 29/01/2020 1:27 25

Muhanga: ADEPR batashye inzu bubakiye uwarokotse Jenoside

Itorero ADEPR Paruwasi Nyabisindu mu Karere ka Muhanga ryatashye inzu ryubakiye umuryango w’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta cumbi rizima yagiraga, yanyagirwaga.

Mayor Uwamariya Beatrice n’Abayobozi bataha Inzu y’Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Harerimana Andre wo mu Mudugudu wa Rubugurizo, Akagari ka Mbare mu Murenge wa Shyogwe abarizwa mu kiciro cya kabiri cy’Ubudehe, avuga ko inzu yabagamo mbere yari yaraguye igisenge ndetse n’isakaro ryari ryaratwawe n’umuyaga.

Avuga ko nta bushobozi yagiraga bwo kongera kuyisana kuko bararaga mu cyumba kimwe kitava we n’abana bose.

Yagize ati: “Iyo Imvura yagwaga cyangwa Izuba rikava wasangaga mu nzu hose hari imivu y’amazi cyangwa ukabona imirasire y’izuba. Ubu ndishimye kuko mbonye aho kuba.”

Pasiteri Karangwa John umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’Itorero ADEPR ku rwego rw’igihugu yabwiye Umuseke ko mu gihe nk’iki cyo kwibuka baremera Abarokotse batishoboye babaha amatungo bakanubakira abadafite amacumbi.

Ati: “Kuva icyunamo cyatangira tumaze koroza Abarokotse batishoboye benshi, ari na ko tububakira Inzu mu rwego rwo kubafata mu mugongo.”

Mayor Uwamariya Beatrice w’Akarere ka Muhanga avuga ko bagiye kwifashisha urubyiruko 331 rwitabiriye gahunda y’Urugerero ruciye ingando bagafasha mu bikorwa byo kubakira abarokotse Jenoside batishoboye.

Usibye igikorwa cyo gutaha inzu y’uwarokotse, ubuyobozi bw’Itorero ADEPR n’inzego zitandukaniye zibutse Abatutsi 136 bazize Jenoside bashyinguye i Nyabisindu ku Rusengero rw’ADEPR ari naho biciwe.

Inzu yasaniwe uriya muturage
Inzu yasaniwe uriya muturage
Harerimana Andre n’Umugore we Nirere Daphrose
Inzu Harelimana Andre n'umuryango we babagamo mbere yo kubakirwa.
Inzu Harelimana Andre n’umuryango we babagamo mbere yo kubakirwa.
Mayor Uwamariya Beatrice, na mugenzi we Ndayambaje Godfrey uyobora Ngororero bunamira abashyinguye i Nyabisindu

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *