• 12/12/2019 12:40 48

Muhanga: Abikorera basabye akarere kubaha serivisi nziza nk’uko na bo baziha abakiliya

  • Bati “Nta mirongo y’abashaka Serivisi ushobora gusanga ku nzu z’ubucuruzi.”

Abikorera bo mu mugi wa Muhanga babwiye Mayor ko Serivisi bahabwa mu ishami rishinzwe iby’butaka zitanoze, basaba akarere ko kihutisha igishushanyo mbonera kigasohoka kugira ngo batunganye umugi. Bavuga ko akarere gakwiye gutanga serivisi zinoze nk’uko na bo baziha abakiliya babagana.

Abikorera mu karere ka Muhanga basabye ko imitangire ya serivisi ihinduka

Ibi abikorera babivugiye mu biganiro byabahuje n’Inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, bavuga ko iyo bagiye gusaba ibyangombwa byo kubaka batabihabwa bakababwira ko bagomba gutegereza igishushanyombonera cy’umugi kikajya hanze.

Abikorera bavuga ko  ibi babifata nk’urwitwazo rwa bamwe mu bakozi badashaka kubaha Serivisi nziza.

Bavuga batumva ibi bisobanuro byo kuba igishushanyo mbonera kitarajya hanze kandi kimaze imyaka itanu kiri gukorwa.

Past Nkundiye Théophile ati “Mwagombye kuduha Serivisi nziza nk’uko tuziha abakiliya iyo baje batugana.”

Nkundiye avuga ko nta mirongo y’abashaka Serivisi ushobora gusanga ku nzu z’ubucuruzi.

Akibaza impamvu ubuyobozi butihutisha igishushanyo mbonera kandi ari cyo kizatuma iterambere ry’umugi rirushaho kwihuta.

Perezida w’Ihuriro ry’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal avuga ko hashize igihe basaba ko Akarere kabafasha kubaha ikerekezo umujyi ufite bagendeye ku gishushabyombonera.

Ati “Bagiye batwizeza ko kigiye gusohoka vuba, Imyaka ibaye myinshi gusa gutegereza tunihanganishe abikorera.”

Umuyobozi w’akarere, Kayitare Jacqueline avuga ko ibyo abikorera bavuga bifite ishingiro ariko ko gutunganya igishushanyo mbonera bitari mu nshingano z’Akarere, akavuga ko ubuyobozi bw’akarere bugiye kuganira n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) kiriho gitunga iki gishushanyo mbonera.

Ati “Turabizeza ko kuri uyu wa Gatatu utaha  ari bwo tuzakorana inama na RHA ibishinzwe.”

Igishushanyombonera cy’Umugi wa Muhanga cyatangiye gukorwa kuva muri 2014 kugeza ubu ntabwo kirashyirwa ahagaragara.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buri kwifashisha ibyemezo by’inama Njyanama mu gushyira mu bikorwa imitunganyirize y’umugi by’agateganyo.

Mayor yabizeje ko bigiye guhinduka
Avuga ko bagiye kuganira na RHA kugira ngo igishushanyo mbonera gisohoke

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Iki gishushanyo umuntu abona yinjiye i Gitarama ntabwo cyerekana isura y’abantu bayoboye iyi ntara bazagisubiremo.Kirasa na Kayibanda na rubanda rugufi rukiri mu buhake kandi bidutera ipfunwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *