• 18/01/2020 10:48 06

Muhanga: Abatuye Nyabinoni begerejwe Serivisi z’Ubuvuzi batagiraga

Kuri uyu wa mbere taliki 06/Gicurasi 2019, Abakozi b’Ibitaro bya Kabgayi bagera kuri 23 bongerewe kuri 18 bari basanzwe bakorera Ikigo Nderabuzima mu rwego rwo kwihutisha Serivisi z’Ubuvuzi zirimo gusuzumwa na Muganga (Docteur), Ubuvuzi bw’Amenyo, amaso, n’indwara zitandura.

Abaturage bavuga ko bakoresha Urugendo rurerure bajya cyangwa bava i Kabgayi kwivuza

Iki gikorwa cyo kwegereza Abaturage Serivisi z’Ubuzima cyatagirijwe mu Kigo Nderabuzima cya Nyabinoni kiri mu birometero 77 uvuye i Kabgayi ku Bitaro.

Zimwe muri serivisi bagiye gutanga zirimo gusuzuma Kanseri y’Inkondo y’umura, gutanga Serivisi zo kuboneza urubyaro, gukebwa no gusuzuma Virusi itera SIDA ibi bikorwa ku buntu.

Usibye izi ndwara zizasuzumwa ku buntu, hari no gusuzuma indwara ya Diyabete, n’Umuvuduko w’amaraso ariko byo bishyurwa amafaranga.

Mujawamariya Olive wo mu Murenge wa Nyabinoni yabwiye Umuseke ko bishimiye iki gikorwa kuko bakoreshaga amafaranga menshi bajya cyangwa bava kwivuza ku Bitaro bya Kabgayi cyangwa ibyo mu Karere ka Nyabihu ahitwa i Shyira.

Yagize ati: “Twishyuraga ibihumbi 5 dushaka kujya i Kabgayi iyo dushatse kujya i Shyira twambuka Nyabarongo tugenze amasaha atatu n’amaguru.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Philippe Nteziryayo avuga ko bateguye iki gikorwa bagendeye ku kifuzo cy’Umukuru w’Igihugu gisaba ko abaturage begerezwa serivisi bahabwa, akavuga ko bahereye muri uyu Murenge wa kure ugereranije n’aho Ibitaro bya Kabgayi biherereye.

Ati: “Abo dusuzuma tugasanga bafite indwara zituma bashobora kubagwa turabohereza i Kabgayi kuko niho hari ibikoresho n’inyubako zabugenewe.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée avuga ko  Ibitaro bya Nyabikenke Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage nibyuzura bizakemura ikibazo k’ingendo na Serivisi  z’Ubuvuzi zitanoze muri aka gace ka Ndiza.

Avuga kandi ko mu bakozi bashya bateganya guha akazi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima harimo Abaforomo batatu, bashobora koherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyabinoni bakunganira abagera kuri barindwi basanzwe muri Serivisi z’Ubuvuzi nyirizina.

Dr Nteziryayo avuga ko ndwara y’impiswi n’izindi zituruka ku isuku nke ari zimwe mu zikunze kwibasira Abaturage ba Nyabinoni, mu bukangurambaga barimo akaba asaba abaturage kwimakaza Umuco w’Isuku.

Vice Mayor Mukagatana Fortunee, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni Ntaganzwa Joseph n’Abaganga ba Kabgayi
Dr Philippe Nteziryayo Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi avuga ko iki gikorwa cyo kwegereza abaturage Serivisi z’Ubuvuzi kizakomeza
Izi Serivisi z’Ubuvuzi zirahabwa Abaturage mu gihe cy’ukwezi

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.Muhanga/Nyabinoni.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *