• 15/12/2019 2:54 55

Muhanga: Abatuye Mubuga baheruka amazi meza mu myaka 10 ishize

Abaturage bo mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe Akarere ka Muhanga babwiye Umuseke ko hashize imyaka 10 bavoma amazi y’ibinamba mu kabande. Cyakora ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye kwihutisha gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi ku batayafite.

Compteur z’amazi zakakaye abazikoreshaga bavuga ko hashize imyaka irenga 10 batavoma.

Abatuye mu Kagari ka Mubuga bavuga ko baheruka kuvoma amazi meza mu mwaka wa 2005 kuko ibitembo byazanaga amazi byacitse maze guhera icyo gihe ntibyongera gusanwa.

Nyandwi Alphonse umwe mu baturage badafite amazi akaba avoma ibirohwa buri munsi avuga ko ikibahangayikishije ari uko abantu ku giti cyabo n’ibigo by’Amashuli bikubiye ayo mazi.

Ati: “Iki kibazo cy’ibura ry’amazi muri aka Kagari twakibwiye abayobozi bose uko bagiye basimburana ariko nta gisubizo bigeze baduha twaheze mu gihirahiro gusa.”

Hari n’abavuze ko  Akarere katari gakwiye kurushwa amaboko n’abantu ku giti cyabo ngo bahe gusa ibigo by’amashuli amazi abaturage babituriye ntayo bafite.

Bakavuga ko bari bakwiye gusaba Ishuli ko risaranganya amazi ahari n’abaturage biramutse bikunze ko yabakwira.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuli rwa Shyogwe (G.ScolaireShyogwe) Nyabyenda Paul avuga ko ingano y’amazi baha ibigo by’amashuli idahagije ku buryo hari ayo basagurira abaturage.

Cyakora yavuze ko Ubuyobozi bukwiye kureba ubundi bushobozi bwo kwagura imiyoboro y’amazi kugira ngo abayakeneye bayabone.

Gilbert Rubayita Umuyobozi w’Ishami rya WASAC mu Karere ka Muhanga  avuga ko gukemura iki kibazo bisaba kwicarana n’inzego zitandukanye bakabereka inyigo bakoze kugira ngo ibigega by’amazi byubatswe n’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda aribyo bifashisha batiriwe bubaka ibindi.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga Kayiranga Innocent avuga ko Utugali 4 tugize Umurenge wa Shyogwe, 3 aritwo babanje guha amazi, akavuga ko bagiye gukorana ibiganiro na WASAC ku buryo ikibazo cy’ibura ry’amazi kigomba gukemuka mu gihe cy’umwaka umwe.

Abatuye mu gace ka Mubuga bavuga ko hari inyandiko ikubiyemo ibitekerezo by’abaturage batanze ku rwego rw’Akarere basaba ko  begerezwa amazi, gusa bavuga na Komite nyobozi zarangije manda zagiye zibasezeranya ko zigiye gukemura iki kibazo bikarangira nta gikozwe.

Cyakora iyo ugana mu gace kavugwaho ibura ry’amazi ugenda ubona ingomero z’amazi zakwifashishwa mu kwegereza amazi abaturage mu buryo bworoshye.

Ibigega by’amazi byubatswe n’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

0 Igitekerezo

  • Ibiburiya biri muri za satatistiki za Ngirente uvugako mu myaka irindi ngo abanyarwanda bazaba bafite amazi kuri 70%

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *