• 16/12/2019 9:03 28

Muhanga: Abaturage ‘bashaka ko’ amazi n’amashanyarazi bishyirwa mu igenamigambi

Abatuye mu bice by’icyaro byo mu Murenge wa Cyeza, basabye umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Jacqueline Kayitare  ko mu igenamigambi ry’umwaka utaha wa 2020 bashyiramo ingengo y’imari ifatika  yo kubegereza amazi n’amashanyarazi kuko aribyo bibahangayikishije.

Abaturage bo muri Cyeza basaba Akarere kubegereza amazi n’amashanyarazi kuko babikeneye cyane

Ibi bitekerezo  babitanze  mu nteko y’abaturage yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 Ugushyingo 2019, ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, intumwa ya MINALOC bari baje kumva ibyo abaturage bakeneye bigomba gushyirwa mu igenamigambi ry’Akarere.

Mu ijambo ryahawe abakuru b’imidugudu itandatu igize Akagari ka Kigarama mu Murenge wa Cyeza, bose basabye ko Akarere kateganya mu igenamigambi amafaranga ahagije yo kubaha amazi, amashanyarazi, amashuri y’incuke no kandi bakigishwa amategeko mashya aba yasohotse ntibayamenye.

Bavuga ko hari ibice byinshi  bidafite umuriro n’amazi, ndetse ko hari imwe mu midugudu inyuramo inkingi n’intsinga z’amashanyarazi bikajya gucanira abaturage bo mu mirenge ya Kiyumba na Rongi.

Uwimana Laurent uyobora umudugudu wa Kajeje avuga ko usibye kutagira amazi n’umuriro abaturage ayobora bakeneye kubakirwa ishuri ry’incuke kuko nta na rimwe ribarizwa muri uriya murenge.

Ati: “Twifuza ko ibi bikorwaremezo birimo amazi n’amashanyarazi mwagombye kubyitaho bigashyirwa mu igenamigambi y’ibikorwa bigomba gushakirwa Ingengo  y’imari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye abaturage ko mu bitekerezo  bitatu batanze umwaka ushize  babashije gusubizamo bibiri 2 bahereye ku kwegereza umuriro abatuye mu Kagari ka Makera, Kivumu na Gatenzi  mu murenge wa Cyeza.

Ati: “Twakoze umuhanda w’ibitaka Karama na Munini ufite ibirometero umunani tunafasha abatishoboye kubona amatungo n’inkunga y’ingoboka.”

Avuga ko mu igenamigambi bazajya bateganya bashingiye ku bitekerezo bavuye mu baturage, kandi ko ubuyobozi buzirikana ko amazi n’umuriro  bitaragera mu midugudu yose.

Umuyobozi ushinzwe isuzuma n’ikurikiranabikorwa muri  Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu wari muri iyi nteko, Nsabibaruta Maurice avuga ko kuva aho iyi gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage itangiriye, hari ibyifuzo by’ingenzi imaze gusubiza.

Biteganyijwe ko ibitekerezo byavuye mu midugudu yose 331 y’Akarere ka Muhanga bizashyikirizwa inama njyanama ku rwego rw’utugari n’ imirenge ibyemejwe bikabona koherezwa ku rwego rw’Akarere kugira ngo bishyirwe mu igenamigambi ry’umwaka wa utaha wa 2020-2021.

Mayor Kayitare yababwiye ko nayo azabageraho mu gihe kitarambiranye

MUHIZI ELISEE

UMUSEKE.RW/Muhanga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *