Muhanga: Abaturage barasaba BPR imigabane yabo imaze imyaka 7 batayihabwa | UMUSEKE
  • 26/01/2021 4:25 11

Muhanga: Abaturage barasaba BPR imigabane yabo imaze imyaka 7 batayihabwa

Bamwe mu banyamuryango ba Banki y’Abaturage ishami rya Muhanga, baravuga ko hashize imyaka 7 barimwe imigabane yabo, ndetse bakaba badahabwa ibisobanuro by’inyungu bagejejemo. Banki isubiza ko nta munyamuryango ushobora gusubizwa imigabane uko yishakiye.

Abanyamuryango bavuga ko hari amafaranga y’inyubako Banki yakoreragamo batigeze bamenya irengero ryayo, ubu ngo bakodesha inzu y’umuturage

Abanyamiryango ba BPR ishami rya Muhanga bagizwe ahanini n’abasaza, abakecuru bavuga ko mu mwaka wa 2013 ari bwo bagombaga guhabwa imigabane batanze ingana n’ibihumbi 10 kuri buri wese.

Aba baturage babwiye Umuseke ko uyu mugabane wagombaga kunguka amafaranga 1000 ku munsi, ubu imyaka 7 irashize batayihawe cyangwa ngo babwirwe impamvu yatumye gahunda yo kuyibasubiza itinda.

Murekezi Antoine wo mu Mudugudu wa Musezerero, Akagari ka Kinini Umurenge wa Shyogwe ati: “Nari umukozi wa Banki y’Abaturage, ubu ndi mu kiruhuko k’izabukuru, imigabane yose yatanzwe nararebaga, kugeza ubu nta n’umwe urayisubizwa.”

Murekezi yanavuze ko hari imyaka 3 y’amafaranga iyi banki yagombaga kongera mu myaka ya Pansiyo ikaba itarayatanze, ibi ngo byatumye n’ingano y’amafaranga ahabwa buri kwezi ari ntoya cyane.

Mukankundiye Emeritha avuga ko mbere y’uko umugabo we apfa, yamubwiye ko hari umugabane azafata akongera ku mitungo yindi asigiye urugo, none amaso yaheze mu kirere.

Yagize ati: “Umugabo yansabye ko umunsi abandi bagiye kuyafata nanjye nzaba ndiyo narasiragiye nta gisubizo twese twigeze duhabwa usibye kutubwira ko dutegereza.

Umukozi wa Banki y’Abaturage (BPR) ku rwego rw’igihugu, ushinzwe imigabane by’umwihariko, Rutayisire Thèogene avuga ko amategeko agenga banki y’ubucuruzi atemera ko umuyamuryango asubizwa umugabane uko yishakiye, ahubwo avuga ko yemerewe kuwugurisha akurikije inzira zemewe n’amategeko.

Rutayisire ati:“Cyakora hari abanyamuryango bamaze kwandikisha imigabane yabo, Banki izabereka inzira bazanyuramo bashaka kuyigurisha.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent avuga ko batari bazi iki kibazo, gusa yijeje aba baturage ko bagiye kubikurikirana vuba kugira ngo Banki ibasobanurire uko giteye kubera ko nta makuru ahagije bari bafite.

Aba banyamigabane bavuga kandi ko hari n’inyubako Banki y’Abaturage ishami rya Muhanga, yakoreragamo igurishwa abanyamuryango batabizi, ku buryo asaga miliyoni 70Frw batigeze bamenya irengero ryayo, kandi barabwiwe ko bagiye kuyiguramo indi nyubako nziza ahagenewe amabanki, none kugeza ubu banki ikaba ikodesha inzu y’umuturage.

Imibare itangwa na Banki y’Abaturage igaragaza ko abamaze gutanga imigabane ari abantu basaga ibihumbi 590 mu gihugu hose.

Banki ivuga ko imigabane idahabwa umunyamuryango ko ahubwo we ayigurisha hakurikijwe amategeko

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

10 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mu gihugu hose, Banki z’Abaturage zimaze kugirwa banki y’ubucuruzi, nta muntu n’umwe zasubije imigabane ye. Kandi nta muntu n’umwe zungukira mu bahoze ari abanyamuryango ba za banki z’abaturage. Ariya mafranga twarayibwe ku mugaragaro, ni ukurira tukihanagura. Ko mu minsi ishize se iriya banki bahoze bashaka kuyigurisha Equity Bank, uyu uvuga ngo ntawusubiza umunyamigabane ibye aho ayishakiye yatubwira ko mubyo bari bagiye kugurisha iyo migabane yo itarimo? Nuko operation yapfuye nyine.

  • Biteye isoni kumva ko umuntu atasubizwa imigabane ye muri sosiyete cyangwa company y’ubucuruzi igihe ayikeneye. Ibyo bigenwa n’irihe tegeko muyo igihugu kigenderaho? Ko iriya banki ijya kugirwa iy’ubucuruzi abari bafitemo imigabane bari bazwi, kuvuga ngo “abanyamuryango bamaze kwandikisha imigabane yabo banki izabereka inzira bazanyuramo bashaka kuyigurisha” bisobanura iki? Bazayigurisha na nde? Uwaguze iriya banki niwe ugomba gusubiza abaturage amafranga yabo. Tekereza kugira ngo umuntu aze afatire ibyawe, narangiza abiguhemo amabwiriza!! Harya ngo turi indashyikirwa muri Doing Business? Yarakoze Banki y’Isi gutesha agaciro kiriya gipimo cya baringa.

  • Nibarize Rutayisire: uyu munsi BPR ni iyande? Ntatubwire ngo ni iy’abanyamigabane batajya bahabwa raporo n’imwe y’uburyo iyo banki ikora n’uko ihagaze, batajya bahabwa inyungu iyo ari yose. Igiteye impungenge kurusha ibindi, nuko amakuru yizewe avuga ko iriya banki itanahagaze neza.

  • Atlas Mara yihishe inyuma ya BPR niyo yanyanganyije abaturage imigabane yabo, ni nayo ikwiriye kuyibasubiza.

  • Si Abanyamabuye gusa twese turira.Abantu bahoze ari abanyamuryango ba Banki y’Abaturage itarahinduka Banki y’Ubucuruzi ntawamenye irengero ry’imigabane ye. Ibi ni ubujura. Bagombaga kudusubiza Frw yacu kubadashaka gukomezanya n’iyi banki cg se bakajya baduha inyungu ku migabane yacu.

  • Aya samayobera kuko uwatwambuye arazwi ntawundi nuwo mugabo nyiri ATLASMARA kandi bivugwa yuko akingiwe,reba nawe za BK zitanga inyungu ku banyamigabane buri mwaka ariko uriya we wagirango niwe mukoloni twarazwe nababiligi ndakurahiye

  • Muzambwire, harya Leta itureberera yo ibivugaho iki?
    kera hashize nk’umwaka ihindutse Banki y’ubucuruzi bigeze kudutekenikaa babamba amaliste y’abanyamigabane mu nyubako za Banki bavuga ko uwari ufite umugabane w’ibihumbi 10 yungutse ibihumbi 8. ubwo yari ageze kuri 18000. biheruka ubwo. ntarindi menyesha keretse amakuru avuga kuyigurisha Atlasmara cyangwa Equity Bank

  • Kuki ahubwo bataduha kuri Dividante? Kuki bataduha ku inyungu? Kandi iyi bpr irishisha imigabane yacu?

  • Ariko BNR cg MINECOFIN bazadusobanurire: Bajya kugurisha BPR bari baziko ari amafranga y’abaturage bagurishaga? Nonese amafranga yaguzwe ntiyagombaga gusubizwa abaturage. Ndabona iki kibazo Auditeur General nawe yakidufashamo. Hanyuma na BPR ibyayo ntibisobanutse: Hambere aha ndakunyarukiye ngo ngiye kubarisha imigabane yanjye n’iy’umugore, nikoreye udutabo ngezeyo ngo ubwo ntakiri umukiriya wa BPR byararangiye! Nonese amafranga yanjye yararigise? Hari byinshi dukeneye gusobanukirwa

  • Nibaduhe imigabane yacu ,baduhaye certificate yemeza ko buri munyamuryango agomba guhabwa 26000 none amaso yaheze mu kirere. Inzu yagurishijwe yaguzwe n’abanyamuryango,nabaye Secretaire wa CA imyaka 6,ibyavuzwe ni byo ndabizi neza,turenganurwe.Mbere yo kugurisha bagombaga kubanza gukiranuka n’abanyamuryango.Murakoze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *